Digiqole ad

Kidufi yajyanywe mu Bufaransa afite imyaka 3 agaruwe yisanga wenyine

Kidufi Jean Baptiste ubu atuye mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yajyanywe n’Abafaransa ari umwana muto agarutse mu Rwanda abura ababyeyi be, abura abavandimwe kuko nta n’umwe yibuka neza, ntazi niba barazize Jenoside ntazi niba barapfuye cyangwa bakibaho. Yasigaye wenyine gutyo kugeza ubu. Ibye bitandukanye cyane n’iby’abandi nibura bo bafite icyo bibuka ku babo.

Kidufi J Baptiste ntazi abavandimwe be, ntayanamenye niba ababyeyi be bariho cyangwa batakiriho
Kidufi J Baptiste ntazi abavandimwe be, ntayanamenye niba ababyeyi be bariho cyangwa batakiriho

Kidufi Jean Baptiste afite imyaka 23 y’amavuko yabwiye Umuseke we na bagenzi be 50 Abafaransa babashyize mu ndege babatwara iwabo, nyuma Leta y’u Rwanda iza kubagarura mu gihugu ariko ageze mu Rwanda ntiyabasha kumenya niba ababyeyi be bahari cyangwa se barishwe muri Jenoside.

Ntabwo azi neza urwego Abafaransa bari babajyanyemo, nta n’ubwo yibuka neza igihe bagaruriwe mu Rwanda gusa ni nyuma gato ya Jenoside ahagana mu 1996 cyangwa 1997 nk’uko abivuga, yagarutse mu Rwanda akiri umwana muto cyane.

Usibye kumenya amakuru y’ababyeyi be ntiyigeze amenya n’aho bari batuye haba sellule, segiteri cyangwa komine.

Ntabwo azi niba barapfuye cyangwa bakibaho, ntabwo azi amazina yabo cyangwa aya bene wabo. Ku myaka itatu nta mazina y’abantu yabashije gukomeza kwibuka, yagaruwe mu Rwanda nta kintu na kimwe azi ku mateka y’iwabo. Aya amateka y’u Rwanda mu myaka 20 ishize.

Agarutse mu Rwanda yashyizwe mu kigo cy’impfubyi i Butare, umuryango utabara imbabare (Croix Rouge) ukajya unyuza amatangazo kuri radiyo Rwanda umunsi ku munsi kugira ngo niba ababyeyi be bakiriho cyangwa hari undi muntu umuzi aze kumufata ariko biba iby’ubusa.

Mu 1998 ku kigo cy’impfubyi yabagaho haje umuntu witwa Mukantwari Olive asaba ikigo ko kimuha abana batatu, amujyana hamwe n’abandi babiri arabarera, biga amashuri abanza.

Kidufi (0785 491 706) yagize amahirwe, Leta isaba ikigega FARG ko aricyo kimurihira amashuri, yiga amashuri y’imyuga, avuga ko yifuzaga ko narangiza azabona akazi akaruhura uwo mubyeyi wamureze na bagenzi be.

Yize imyaka ibiri muri aya mashuri y’imyuga ntiyarangiza avamo ajya gushaka akazi, ubu akora mu nzu abagenzi bafatiramo amafunguro (Restaurant) mu mujyi i Muhanga.

Ubu muri iki gihe ibibazo byinshi by’ubuzima arabyikemurira, ariko ajya yicara akitekerezaho, amateka ye atazwi, aho akomoka, ay’igihugu cye, ababyeyi be atazi, uko yasigaye wenyine, nta mubyeyi, nta muvandimwe, nta mwene wabo, byose kubera amateka y’u Rwanda cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu musore ashimira cyane Leta y’u Rwanda uko yitwaye mu kibazo cy’impfubyi, agashira by’umwihariko urya mubyeyi wamureze iyi myaka yose itambutse.

Icyo yifuza cyane ubu ni ukurangiza amashuri y’imyaka itandatu mu myuga kuko yihutiye kujya gushaka imirimo ntiyarangiza.

Umushahara ahembwa ku kwezi umufasha kubaho bisanzwe ariko ababazwa n’uko udashobora kumwishyurira amashuri ashaka gukomeza kwiga.

Yibeshejeho ariko afite ibyo ashaka kugeraho
Yibeshejeho ariko afite ibyo ashaka kugeraho
Gusa ari wenyine kubera amateka, ibye bitandukanye n'ibyabandi
gusa ari wenyine kubera amateka, ibye bitandukanye n’ibyabandi, ntazi amateka ye kuko yari muto, yasigaye wenyine

MUHIZI ELISE
ububiko.umusekehost.com/MUHANGA

28 Comments

  • ibibintu birababaje rwose, ese umwana yaba azi nibura amzina yababyeyi be?aho muvanye bamutwara mu faransa , ese agirana contacts nabandi bana bajyananywe kuburyo bo haba harimo abamuruta bakaba bibuka aho baba vanye kuko icyo gihe yabona wenda nuwarokotse waho bari bari mbee yuko bajyanw amubufaransa kamenya makuru yiwabo niba bakibaho cg barapfuye

  • Ndababaye, kdi mbabajwe nuko ntacyo mumariye.

  • Murakoze kutugezaho iyi nkuru ibabaje ayo ni amateka nyine wasanga hariho numuvandimwe we ariko atabizi yewe birababaje gusa niyihangane Imana izamubera umubyeyi

  • Yoooo, uyu mwana  pardon…. umusore arambabaje. Abanyarwanda twarababaye rwose! Iki ni ikindi kibazo ntari nagatekereje ko nacyo kiriho nyuma ya génocide yakorewe abatutsi! Uyu musore rwose….. ibye wagirango byamumanuye mu ijuru…… bimurambika kubutaka … maze biti:” Ngaho irwarize isi iraje ikubone”! Mbega agahinda! mana fasha uyu musore kandi abamuzi n’abamuba hafi tu/mugerageze afashwe, mbese yumve ko turi abavandimwe be twese.

    • Ariko mu bufaransa yari kuhakurira akitwaho neza akiga agakora ubuzima neza nkuko abandi banyarwanda bahahungiye babayeho. yewe hari n’izindi mfubyi zashakiwe ababyeyi barera abo bana mu bufaransa. Si byiza kubeshye beshya nawe azi ukuri nyako. Ni leta y’ u Rwanda yasakuje ngo irashaka abana ko bataha bava aho bari bafashwe neza. Leta y’ubufanransa nayo iti ok mufate abana banyu ibaha indege bataha mu Rwanda. Ihangane rero musore abakubujije amahirwe wagombye kuba ubazi cyangwa kubamenya. Ntakubeshya beshya ukuri kurazwi.

      • Ihangane Imana irakubona.

  • Buriya ikibazo uwo musore afite gisumba bindi si ukumenya aho akomoka n’abavandimwe be niba bakiriho cg baritabye Imana?Ndumva Ubuyobozi bwabaza abantu bamujyanye muri France bagashyira ahagaragara aho bamukuye.Naho ubundi kuzamenya aya makuru birakomeye cyane.

  • niyhangane kuko intore itaganya ahubwo ishaka ibisubizo

    • Ako kantu !!!!!!!!!!!

  • Mbega umusore ubabaye!!!!Gusa imana ifite uko izamubera byose! Nanjye ubu ndimo nibaza, abafaransa babajyanye  bari babakuyehe? Ese mubo bajyanye uwaba yarakuzemo bucye  ntiyatanga amakuru y’ aho bavanywe? amaze kuyatanga, umuntu yashaka abari batuye aho bakiriho akabasaba kuvugisha ukuri kwibyo babonye cyangwa bumvise!!!Gusa ntihabuze umuntu ukiriho wabibonye cyangwa wabyumvise! Nonese abafaransa bakuye aba bana mukirere cg munsi y’isi???Ubuse koko Mana abagize icyo bazi koko batabaye uyu mwana koko!!!!

  • birababje cyane guhera mugiharihiro nkiko rwose gusa kugera kure siko gupfa muvandi , icyakagombye kukuranga ni umuhate ibibazo ntibiguherane , uprofite aya mahoro ni ubwisanzure buri mugihugu cyawe akore cyane leta irahari ngo ifashe abana nkawe kandi yarabyiyemeje , 

  • mbega ibintu bibabaje uziko birenze kubitekerezaho koko,ubuse abantu be bazamumenya gute koko?????

  • umva musore inama nakugira ntuzeheranwe nagahinda kamateka yirwanda .umaze gukura bihagije.fungura amaso .utegure ejo hawe .umuryango wundi niwowe uzawurema .yesu kujyimbere muri byose musore

  • Ntibyoroshye.Abana nkaba bariho,batazi aho bakomoka,babuze aho bahera bashakisha.Ahubwo barebe uko bahura bajye baganira.Hari umuryango nzi ufite umwana nkuwo,yatowe mu nzira ajyanwa muri olphernat afite imyaka itatu ubwo jenocide irangiye(nayo ni ukugereranya),Olphernat yari i Bugesera. ifunzwe umwe mu babareraga abona umwana abuze aho ajya aramujyana,abura ubushobozi bwo kumurera,umuryango umwe uramufata uramurera umwishyurira amashuri ,ubu ni inkumi iri mu mwaka wa 3ULK. Hari ubwo ubona nawe wabuze icyo kumuganiriza,nta kintu yibuka,amazina yari afite muri olphernat barayahinduye kuko batari bazi ayo yari afite mbere mbese biba bigoye kumenya inkomoko,aho yatoraguwe ntawe uzi niba ariho iwabo bari batuye cg yari avuye ahandi.Byabaye urujijo.Abana b’u Rwanda bafite ibikomere Imana yonyine niyo yabyomora mu buryo izi kuko umuntu we biramurenga akabura icyo akora.Mukomere ,Mwihangane,muharanire kwiyubaka no kwigira,turi kumwe namwe tuzabafasha icyo tuzashobora.Imana ibafashe.

  • ese burya babavanaga mu bufaransa ari ukubazana gutya gusa. yewe mwana umbabaje kenshi 

  • Abamufasha ni ukubanza kumukoreshereza examen ya ADN; maze ibindi bikazakorwa nawe ubwo yiyizi. Ntabwo azabura bene wabo nanyura muri ubu buryo

  • sinirarire uyu musore nange arambabaje pe ubuse koko ubona niba yarazi nagasozi bari batuyeho babawe ariko nje nunva Leta d’abord igomba kumufasha kwiga nokwiyubaka akaba umugabo, ikindi nunva commission yakuye bano bana mubufransa bakabye barakomeje kumenya inkomoko yababa bana, uugero bakaba barihaye ishingano zokumenya uduce abafransa bakuyemo bano bana noneho bakajya babajyana bakabaririza abantu baribatuye aho noneho bakamenya aba haguye nabasigaye muri za Gacaca batanganga amakuru yumuryango kumuryango si non barikubarekera aho bari bari bagakurirayo. Pole musore

    • Sha upfa kuba uri muzima hari uwo nzi utabazi kdi anafite kanseli na sida yakuye mu ntambara atazi nabayimuteye

  • Babakuriye iki c mu bufaransa iyo babareka bakishakirayo ubuzima urumva ngo barabahemukira di!!

  • ubwo se leta itoranya gutya !!!jye ndabona ari umuhutu niyo mpamvu yatereranywe bigeze aha!!!nkuyu abure amafranga yo kwiga kandi ari n’imfubyi,abandi babakorera byose!!!ubwo se bamuvaniye iki mu fransa?????

    • Wowe wiyise TABARA ufite ikibazo gikomeye, uzabanze wivuze ubone kuza gutanga comment zitagira icyo zungura uyu musore cyangwa abandi banyarwanda basoma umuseke. Gutoranya wabisomyehe? Bande bakorera byose? Ese nta FARG wigeze usoma? Uyu musore arababaje peeee, nukuri Imana izamufashe amenye aho akomoka ndetse azanamenye nabo mumuryango we.

    • Wowe wiyise Tabara ubwo uba wasomye kweli? Umwana yajyanywe afite imyaka 3. Wowe ufite iyo myaka wari uzi ubwoko bwawe? Niba nawe ubwe atazi ubwoko bwe wowe ushingiye kuki umwita umuhutu? Wasanga ari n’umututsi. Naho rero yabyivugiye ko FARG yamurihiye wenyine akavamo atarangije akajya gushaka akazi kubera imibereho. Wivuga rero ngo unahimbe twese turisomera

  • Hari igihe aho avuka batamenye aya makuru, erega hari na benshi batagira radiyo! Numva ikibazo cye cyavugwa mu nama zanyuma y’umuganda mu midugudu yose y’Igihugu bityo abantu bari bakuru muri 1994 bose bahuye ahari hari aho bamumenya niyo atabona abe batakiriho akamenya ahari iwabo n’amateka y’umuryango we. Murakoze.

  • ONG “Cri du Coeur d’Une Mère qui Espère” irimo irashaka gufasha abana bafite ibibazo nk’ibi, ndetse n’ababyeyi baburanye n’abana babo bakaba batazi ko bapfuye cg bakiriho, nawugane aganire nabo , tel yahamagara ni 0789003485 ndetse n’abandi bana muzi bafite ibyo bibazo, ufite ikicaro i Rubavu ariko bafite na Bureau i Remera hafi na Good Year (Godiyari)

  • uhubwo wowe ugira amahirwe.twe twarababuze bose.none nako kazi ufite ntako dufite,,,,,shimira imana kdi kubaho si nyoko cg so yewe sinabavandimwe

  • sha musore ihangane kabisa birababaje ariko menya hari abo urusha kubaho neza no kunezerwa kuko uri muzima uziko ngewe mfite aho mvuka ariko ntacyo bimariye kuko umuntu wantoraguye nyuma ya genocide icyo yankoreye cyambere ni ukumviora(raping) ngize ngo ndamuhunga ngiye muyindi nzu yaririmo mukuru we nawe araniga amfata ku ngufu arambwira ngo nimbivuga aranyica kandi we yararwaye na sida uretse imana yirindira abayo ubu nange mba narapfuye ndetse na musaza wange twasigaranye yandujwe sida arumwana ubuse koko kuba mfite umuvandimwe bimareyiki? gusa singuciyintege ariko umva ko ugomba gutekereza cyane ejo hazaza kuruta ahashize kd uzasaaaabe imana izaguhe umufasha mwiza kd abana mwajyanye mu bu franca niba nabo bameze nkawe muzakore agafamille kanyu cyangwa se hagire ukubwira aho babajyanye babakuye wenda byagufasha kumenya aho utangira itangazo.

  • uyu musore niyihangane kuko tudashobora guhindura amateka gusa amenye ko turi mu Rwanda rurimo amahirwe menshi hari igihe azibagirwa ibyago yahuye nabyo nagire umwete yegere ubuyobozi bw’Umurenge bumwegereye kuko hari imishinga myinshi yishyurira abiga imyuga

    Encore une fois courage et soit fort kuko hari igihe tuzongera kubonana n’abacu twatandukanye

  • Twekwirirwa twibaza byinshi cyane FARG niyongere imwishyurire kuko nayo ni umubyeyi wabantu bahuye nabiriya byago aho kuzumva rimwe ngo hari amafaranga ya FARG yanyerejwe kandi abakagombye gfufashwa badafashwa . nanjye kubuyobozi bwaho atuye ubu nawe ajye muri process zo gukomeza amashuri kandi atekereze binini ntarebe hafi gusa kuki se na university atayiga?

Comments are closed.

en_USEnglish