Digiqole ad

Abanyamadini na Ministeri y’Ubuzima babonye aho bahurira

N’ubwo hari uburyo bwifashishwa mu bijyanye no kubungabunga amagara y’abantu butemerwa n’amadini, minisiteri y’ubuzima irashima uruhare rw’amadini mu kubungabunga no kwita ku buzima bw’abanyarwanda.

Dr Agnes Binagwaho, Ministre w'Ubuzima
Dr Agnes Binagwaho, Ministre w'Ubuzima

Bumwe mu buryo bwifashishwa mu kubungabunga amagara y’abantu budakozwa abanyamadini harimo nk’agakingirizo.

Gusa ngo hari ibikorwa byinshi bakora kandi by’ingirakamaro mu bijyanye n’ubuzima, nko kubaka amavuriro ndetse no gukora muri ayo mavuriro imirimo myinshi itandukanye.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho avuga ko gukomeza gusaba abanyamadini kumva ibihabanye n’ukwemera kwabo byaba ari uguta umwanya, ahubwo ikiza ari ugukorana nabo mu byo bemera kandi birahari.

Dr Binagwaho ati: “Sintekereza ko hari ikibazo! igihe buri wese yagira uruhare mu guteza imbere ibijyanye no kuringaniza imbyaro agendeye ku myemerere ye nta kibazo na kimwe cyavugaka.

 Akomeza avugako ku ruhande rwa ministeri y’ubuzima,bashobora kureba niba inzego zabo zigisha ku buryo bukwiye ikoreshwa ry’ agakingirizo.

 Ati : ‘‘Ni kuki twakwibanda kubatazigera babikora? Buri wese agira imyemerere ye. Kandi twese tugendeye ku myemerere yacu tugomba kwishyira hamwe muri uru rugamba kandi twese  hamwe tuzabigeraho.”

Bamwe mu banyamadini bavuga ko n’ ubwo batigisha ibijyanye n’ ikoreshwa ry’ agakingirizo, batarwanya icyemezo cy’ ababana igihe baba biyemeje kugana ubu buryo.

Kuva mu myaka itatu ishize, minisiteri y’ ubuzima hamwe n’ abanyamadini biyemeje gufatanya mu bikorwa bitandukanye bigamije no kuringaniza imbyaro mu gihugu.

Abanyamadini kandi ngo bemeye gukora ibishoboka byose kugirango igihugu kizagere ku ntego z’ ikinyagihumbi.

Claire U
Umuseke.com

4 Comments

  • nyamara ibi abanayamadini bivugisha ngo agakingirizo ibiki n’ibiki,bakabuza abayoboke babo kugakoresha;bazisama basandaye,kuko niba hari abana baterwa amada y’indaro ni aba ba pasiteri,none rero nibahindure ingambo bave muyo barimo

  • abanyamadini hari ibintu usanga batsimbararaho kubera ahanini usanga bashaka kubihuza n’ibyanditse mu bitabo by’ukwemera bagenderaho byanditswe mu myaka ibihumbi ishize kandi byarabaga bishingiye ku mibereho y’icyo gihe idafite aho ihuriye n’iki gihe;bari bakwiye guhugurwa kuri ibi bintu bakareka gutsimbarara no guheza inguni.

    • bwimba uvuze ibyo nibuka byinshi!usanga abanyamadini banaga gukoresha agakingirizo ariko ingaruka bibagiraho ni nyinshi ni uko nyine usanga ari abantu bafite ubushobozi buhagije bwo gutuma batandagara naho ubundi buriya abana babyarwa n’abapadiri,ababikira ndetse na ba pasitori mu byumba by’amasengesho ni benshi,iyo bigenze gutyo rero bahita basha nk’umukene bakamukubita make akaitwa papa cyangwa amam w’umwana ubundi ivugabutumwa rigakomeza;nibashake bazige kugakoresha kuko kabarinda n’igiswaku.

  • Ndabashimye kubwi bitekerezo byanyu mutanze .reka nanjye mbibarize,Uwiteka ati nakumenye ukiri urusoro munda ya mama wawe kd iti abana n’umwandu uturuka k’Uwiteka kd iti imbuto zo munda nizo ngororano atanga.none cyo ngaho mbwira nawe umuntu wishe abantu muri jonoside ubu afitanye urubanza n’Imana n’Abantu none wowe wambwira ute ukuntu umuntu akora itsembatsemba akoresheje agakingirizo cg ibinini ,inshinge nigute we atari murubanza ndetse we akaba atazi nabo yishe umubare wabo. niba nambere yuko abantu tumenya uwo mwana Imana yarimuzi nyuma ukamwica ese uzi yari kuzabande? kd haruguru havuze ngo izo mbto nizo ngororano atanga (umugisha)

    Imana itwigishe

    Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish