Digiqole ad

Ni ivuriro cg itekamutwe?! umuti w’urukundo, uw’akazi, uwa betting…

 Kwihangira imirimo ni byiza gusa kwihangira imirimo isa n’ubutekamutwe cyangwa kurya utwa rubanda rutarasobanukirwa ntabwo bikwiye, abavuzi biyita aba ‘Gakondo’ batanga umuti wa ‘betting’!!! Ikintu kigeze mu Rwanda ejo bundi gakondo igitangira umuti ite? Iri ngo ni ivuriro ariko imiti ritanga iratangaje, isomere nawe.

Ku rutonde ibyo bavura
Servisi babwira abantu ko babaha!!!!

Iri vuriro riherereye Jabana mu karere ka Gasabo ndetse bashyiraho na telephone wababonaho ubundi bagakwirakwiza udupapuro turiho ubu buvuzi bwabo butangaje!!

Urutonde rw’imwe mu miti bavuga ko batanga, imwe iratangaje cyane!!!!!!!

1.Umuti uvura marozi y’amahuherano,
2.Umuti uvura amarozi y’amategano,
3.Bavura ibisazi by’amako yose!!!!!!
4.Bakavura amarozi y’amatamikano
5.Bagatanga umuti w’urukundo!!!!!!!
6.Bagatanga umuti w’ubucuruzi!!!!!
7.Bagatanga umuti utuma umuntu abona akazi!!!!!!!
8.Bagatanga umuti utuma abakurimo imyenda bakwishyura ibyawe!!!!!!!
9.Bagatanga umuti utuma umugore n’umugabo batandukanye basubirana,
10.Bagatanga umuti ugarura ibyibwe!!!!!!!
11.Birukana amashitani n’abazimu
12.Bagatanga umuti utuma abanyeshuri batsinda amasomo kumashuri!!!
13.Bagatanga umuti wa tombora!!!
14.Batanga umuti utuma ibibanza n’amazu bigurishwa!!!
15.Bagatanga umuti wa betingi!!!!
16.Bavura amaso y’ubwoko bwose,
17.Bavura igicuri
18.Bavura urushwima,
19.Bavura n’igifu
20.Bavura umwijima
21.Bavura Kanseri!!!!!
22.Bavura diyabete!!!!!
23.Batsirika abantu n’ingo kugira ngo badafatwa n’amarozi
24.Umuti wo gutsindira ibyawe batwaye!!!!
25.Bahuza abatandukanye bakabonana!!!!!!!
26.Bazinguro abasore n’abakobwa!!!!!!!
27.Batanga umuti w’uruhereko ufata umujura
28.Batanga umuti ugarura imitungo yazimiye!!!!!!!
29.Batanga umuti utuma umuntu azinukwa itabi n’inzoga
30.Bavura Imitezi na Mburugu
31.Bavura inzoka
32.Bararagura bakamenya icyo umuntu arwaye!!!!!!!
33.Bavura uburemba n’ubugumba!!!!!!!
34.Batanga umuti w’Abagabo utera imbaraga mu gukora imibonano mpuzabitsina
35.Turashika tukamenya ibihiswe!!!!!!!
36.Bavura inyatsi, imivumo n’imikoshi!!!!!!!

Kwisuzumisha bakaguca 2 000Rwf!!!!!

Ngayo nguko, uko bamwe bari kwihangira imirimo!!!!

ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • Oya ubu ni ubutekamutwe ndetse ni no  kuroga abantu psychologically abantu nkaba police n`inzego z`ibanze ntibari bakwiye kwemera ko bakomeza kubeshya Abanyarwanda babacucura mu maherere! Ahubwo se ni gute icyapa nka kiriya kimanikwa ahantu bikemerwa cyuzuyemo ibinyoma nka biriya? Ngo batanga umuti utuma abanyeshuri batsinda amasomo? Ngo umuti utumamazu n`ibibanza bigurishwa?? Ubundi se i Kigali hari igihe ibibanza n`inzu bitagurishwa?  Narumiwe njye! Harya ngo ubwo nabwo ni ukwihangira imirimo?

    • Bazabace amafaranga ya kiriya cyapa cy’itangazo ryabo maze urebe ko bataguruka

  • Aba ni abatekamutwe abajyayo ni abatarabamenya. Polisi na MINISANTE bakwiye gufunga bene aya mavuriro rwose kuko ni urusimbi mu buvuzi.

  • Oya ubu ni ubutekamutwe ndetse ni no  kuroga abantu psychologically abantu nkaba police n`inzego z`ibanze ntibari bakwiye kwemera ko bakomeza kubeshya Abanyarwanda babacucura mu maherere! Ahubwo se ni gute icyapa nka kiriya kimanikwa ahantu bikemerwa cyuzuyemo ibinyoma nka biriya? Ngo batanga umuti utuma abanyeshuri batsinda amasomo? Ngo umuti utumamazu n`ibibanza bigurishwa?? Ubundi se i Kigali hari igihe ibibanza n`inzu bitagurishwa?  Narumiwe njye! Harya ngo ubwo nabwo ni ukwihangira imirimo?  Nti byumvikana ukuntu reta y’uRwanda yakwemera  ibintu nkabiliya   mudutabare

  • Bajya kuba kuba sente muganda wange !!! babaragura nyo !!! bogera na bazee !!! na gifaru !!! abanyarwanda bali nesenti !!!! banange !!!

    • wowe usoma ikinyarwanda ugasubiza mu rundi rurimi????hahhahaha

  • ibi ni ubutekamutwe, none bo babanje bakiha imiti. ahubwo Polisi ni ibakurikirane kare kuko ibi ni buryo bwo gukenesha abaturage n’abanyamakuru muri ijisho rya rubanda amatangazo nk’aya nta kwiye mu gihugu kiri gutera imbere ahubwo ni mubaze Minisante nk’ibi ndetse n’abandi bayobozi kuko abantu bakwiye gukizwa n’imirimo yabo aho kuba ubupfumu

  • ibyo nibikorwa twita” ubupfumu” nkabantu bazwi nko kwizina rya Doctor mubihugu byohanze ahubwo abatabashije gushishoza amafaranga yinjiji araribwa cyane! So Pple u must be so careful.

    • batanga se nutuma umuntu abona viza ya america? amafaranga yubukwe? ndetse numuti utuma abasirikare ba congo bareka kwiba inka!!!!!! abo ni abacpfumu tuuu

      • Hahahah Kayonga uranyishe!

        • Fillette,nawe wabibonye ko jama(Kayonga) ubukwe bwamubyimbanye? Hahahahahahaaaa!!! Kayonga,humura bukorwa n’ Imana n’abantu ,natwe byari byaducanze tubona iradutabaye! Upfa kuba warabanye NEZA GUSA ! 

  • Mumbwire ko bafite nurinda umuntu  kudapfa.

  • Njyewe ndashaka umuti utuma mbona ibifaranga byinshiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii, maze nzabitoragure mu gahanda kagana ku iviriro ryo ku Muhima . Hhahahaaaaa! IBI BYAG– USETSA UKAMVAMO IMBAVU.

Comments are closed.

en_USEnglish