Digiqole ad

Sudan: Wa mugore yarekuwe ubu ari muri Ambasade ya US

Updated: 27/06/2014: 09AM:

Meriam Ibrahim uherutse gutabwa muri yombi kuwa kabiri ku kibuga cy’indege hamwe n’umuryango we bashaka kwerekeza muri Amerika, ubu yongeye kurekurwa nk’uko byemejwe n’umwunganizi we mu mategeko.

Ubu we n’umugabo we n’abana bari muri Ambasade ya Leta z’Unze ubumwe za Amerika i Khartoum.

Yari amaze iminsi afungiye gukoresha impapuro mpimbano ashaka kuva ku butaka bwa Sudan, ariko akagenda nk’umunyasudani y’epfp aho umugabo we akomoka.

Uyu mugore ngo ubwo yarekurwaga akanakurirwaho igihano cy’urupfu ngo yaba yarategetswe kuguma ku butaka bwa Sudan.

Meriam Yahya Ibrahim arashaka kuva muri Sudan akajyana n'umugabo we
Meriam Yahya Ibrahim arashaka kuva muri Sudan akajyana n’umugabo we

23/06/2014: Nyuma yo kurekurwa ku akuweho igihano cyo kwicwa Meriam Ibrahim Ibrahim Ishag n’umugabo we n’abana babo babiri bagerageje kujya muri USA, aho umugabo we aba anafitiye ubwenegihugu, ariko bahise batabwa muri yombi kuri uyu wa kabiri bakurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano.

Police ya Sudan irashinja uyu mugore kugerageza kuva muri Sudan akoresheje impapuro mpimbano.

Yafashwe kuri uyu wa kabiri ashaka kuva muri Sudan ku mpapuro za Sudani y’Epfo, we n’umugabo we n’abana babo babiri bahise batabwa muri yombi kugeza ubu bakaba bacumbikiwe na Police i Khartoum.

Amerika iravuga ko igikurikirana iki kibazo ngo kirangire uyu mugore n’umugabo we barukurwe.

Ambasade ya Sudani y’Epfo muri Khartoum yatangaje ko impapuro z’inzira uyu mugore afite ari iz’umwimerere yazihawe hagendewe ku mugabo we w’umunya Sudani y’Epfo.

Izi mpapuro yazihawe na Ambasade ya Sudan y'Epfo kuwa mbere nk'uko byatangajwe n'umunyamategeko we
Izi mpapuro yazihawe na Ambasade ya Sudan y’Epfo kuwa mbere nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko we

Inzego z’umutekano muri Sudan zabwiye BBC ko uyu mugore ari umunya Sudan adakwiye kuba agendera ku mpapuro z’ikindi gihugu. Ngo yagombye gusaba passport ndetse na Visa byo kugenda nk’umunya Sudan.

Uyu mugore yavutse ku mubyeyi (se) w’umuslam ariko ashakana na Daniel Wani muri 2011 umunya Sudan y’Epfo w’umukristu.

Meriam we avuga ko n’ubwo se yari umusilamu ariko atigeze arerwa mu bayislam ahubwo yakuze ari umukilistu w’umu Orthodox, ubuyobozi bwo bwamufashe nk’umusilamu kubera idini rya se, witabye Imana umukobwa ari muto akaba ataramureze.

Bamwe mubo mu muryango we nibo bamutanze mu kwezi kwa munani umwaka ushize bamurega ko yavuye muri Islam arafatwa arafungwa akatirwa urwo gupfa no gukubitwa ibiboko ijana.

Mu bujurire kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo yakuweho icyo gihano aranarekurwa. Ubu akaba ari kugerageza kujya muri Amerika aho umugabo we aba anafite ubwenegihugu bwaho.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ariko se koko uyu mubyeyi baramushakaho iki bamurekeye uburenganzira bwe. babure kurangiza intambara yabananiye bararindagira gusa. Amerika ikwiye kubakanda bakareka ubu bujinga.

  • Jye ndashima Imana cyane kuko yabashije gukuraho urupfu kuri uyu mudame, mfite umunezero mwinshi cyane kuko cya gihano cyavuyeho, n’ibindi Imana izabikora kuko kiriya ni cyo cyari gikomeye.Yesu, uri Uwo kwiringirwa.

  • Umusaza nyir’Ibihe yarangije byose ntacyo Satan azadutwara twese intore ze zimutakira amanywa na nijoro

  • Aba bantu bo muri SUDANI bagomba kuba ari abatindi niba atari abagome. Icyambere bene wabo w’uyu MARIAM, buriya babunzaga urunwa bashaka iki niba umwana yarakuriye muri ndi dini? Ubwo wasanga ari n’amashyari banagize mu gihe cy”ubukwe bwabo.Icyakabiri , niba umuntu ashatse umugabo wo mukindi gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko, afite uburenganzira bwo gufata ubwenegihugu bw’icyo gihugu? Ndumva ariko kwisi yose bigenda.Kereka niba sudani iba  ku yindi si.GENDA WAMWANA WE UZABONA ICYO UZABWIRA IMANA. AKAGA KABAHO KOKO. ARIKO IHANGANE IMANA YAWE IRAHARI.

  • kuki mutangira inkuru mwagera hagati mugashishura kunkuru muba mwaracishijeho ugasanga  titre y’inkuru idahuye na fonds yayo; mwikosore

  • Satani iribeshya twramusengeye imana yarabyemeye bazamurekura  abasenga muhumure imana yarumvise ntacyo bariya banyabyaha batakebwe bazamutwara imana yacu izahora iturengera ibihe byose

  • Nari uri Umugabo none ndashaje sinigeze mbona umukiranutsi Imana imureka cyangwa ngo urubyaro rwe ngo rusabirize,  kandi hari icyo nabonye, ab’ isi baratwanga kuko tutari abisi. muhumure dufite Gakondo aho natwe tuzagera tukanezerwa. hari umugani uvuga ngo Inyana yi itsindirano yonka idatsimba. iyisi si iwacu dukore nkabazataho iwacu Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish