Ingabo z’u Rwanda zanenze ‘Raporo’ ya EJVM
Nyuma yo kurasana kwa hato na hato kwabayeho ku matariki ya 11 na 12 Kamena 2014 hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Congo, itsinda ry’ingabo zihuriweho n’ibihugu byo mu karere rishinzwe kugenzura imipaka zakoze igenzura. Raporo kuri iri genzura ntabwo irajya hanze ku buryo bwemewe, gusa yageze mu bitangazamakuru bimwe na bimwe. Ingabo z’u Rwanda zasohoye itangazo kuri uyu mugoroba wo kuwa 24 Kamena rinenga ibiri muri iyo ‘raporo’ n’uburyo yasohotsemo.
Ingabo ziri mu kiswe Extended Joint Verification Mechanism (EJVM) cyashyizweho n’ihuriro ry’ibihugu biri muri Internation Conference on the Great Lakes Region (ICGLR) ari naryo rigenga izo ngabo.
Muri ‘raporo’ ibinyamakuru nka BBC na RFI bivuga ko byabonye kuwa 23 Kamena, ikaza gukwirakwira ku mbuga za Internet kuri uyu wa 24 Kamena, mu byo izi ngabo zivuga ko zabonye nyuma y’igenzura, harimo;
*Ubujura bw’inka bushinjwa ingabo za Congo, FARDC
*Kuvogera imipaka kw’ingabo z’impande zombi
*Gutangira imirwano kw’ingabo z’u Rwanda
*Kutagira imipaka igaragara hagati y’ibihugu byombi
*Kuba udusozi twa Kanyesheja twombi turi muri Congo (hagendewe ku mashusho ya Google Map)
*Gushinja ingabo z’u Rwanda gushimuta iza Congo
*Gushyira ingabo z’ibihugu ku nkike zitariho imipaka igaragara
*Kutabona ibimenyetso by’aho imirwano yabereye
Ndetse n’ibindi ngo izi ngabo zasanze ahabereye imirwano birimo imirambo itanu y’abasirikare ba Congo bahaguye. Abo ku ruhande rwa Congo bavuga ko abishwe ngo bari bashimuswe n’ingabo z’u Rwanda muri Congo, iyi raporo igasaba ubugenzuzi bwimbitse ku mirambo.
Ku mugoroba si kuri uyu wa kabiri mu itangazo ryasohotse ku rubuga rwa Ministeri y’Ingabo z’u Rwanda, riranenga ibivugwa muri iyo ‘raporo’ ndetse n’uburyo yatangajwemo.
Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko nubwo nacyo cyari cyasabye ko izi ngabo, zifite ikicaro i Goma, ziza mu iperereza ariko zatunguwe n’uburyo ibyo babonye byageze mu itangazamakuru mbere y’uko bigera kubo bigomba gushyikirizwa.
Iri tangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko ‘raporo’ y’ingabo za EJVM igomba kuba isinye n’abagize itsinda ry’izi ngabo bayemeranywaho igashyikirizwa ICGLR akanama kayo k’umutekano, gusa ngo aho kugenda gutya yageze mbere mu itangazamakuru.
‘Raporo’ y’iri tsinda ry’ingabo zo mu bihugu byo mu karere isinyeho abasirikare bo ku rwego rw’abofisiye bakuru ba Tanzania, Kenya, Uganda, Burundi, Congo Brazzaville, RDC na Zambia ndetse na babiri ba MONUSCO. Uhagarariye u Rwanda muri iri tsinda rya EJVM Col Patrick Gashumba ntabwo yayisinyeho.
Uhagarariye DRCongo muri iri tsinda Col Emmanuel Kaputa yayisinyeho arenzaho igika cy’amagambo avuga ko ingabo z’u Rwanda ngo zafashe abasirikare ba Congo zikabicira mu Rwanda ngo kandi ari zo zinjiye ku dusozi twa Kanyesheja twombi twa Congo.
Uhagarariye Uganda muri iri tsinda yasinye kuri iyo ‘raporo’ ariko yandikaho ko Google Earth atari ikintu gikwiye gushingirwa mu kuvuga imipaka.
Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko iyi raporo ibyo ishingiraho atari byo, urugero ngo Google Earth ntabwo ari ikintu cyaherwaho cyemeza imbago z’imipaka, kuko yerekanye ko udusozi twombi turi ku ruhande rwa Congo mu gihe nyamara ngo agasozi ka Kanyesheja ya kabiri kari ku butaka bw’u Rwanda. Iri ngo ni ikosa rikomeye rigaragara muri iyo ‘raporo’.
Kuba iyi raporo ngo yarasohotse ikagera mu itangazamakuru ngo ntibyemewe n’amabwiriza ya ICGLR ndetse ngo ntibifasha gukemura ibibazo by’umutekano no kubaka kwizerana hagati y’ibihugu bigize ICGLR.
Mu myanzuro igaragara muri iyo ‘raporo’ yasohotse mu binyamakuru mbere yo kugera muri ICGLR n’abo bireba, harimo ko ihuriro rya ICGLR rikwiye gutegura inama yihutirwa ku bibazo by’imipaka mu bihugu birigize, by’umwihariko hagati ya Congo n’u Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda mu itangazo ryasohoye none, zivuga ko nta kibazo cy’umupaka cyabayeho hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, nk’uko bivugwa muri iyo ‘raporo’ yacitse EJVM ikajya mu itangazamakuru itarasohoka. Ikibazo cy’imipaka ngo iyo kibaho cyari kuba cyarajyanywe mbere muri gahunda yihariye ireba imipaka mu muryango wa Africa yunze ubumwe ikemura bene ibyo bibazo.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ariko muyobewe ibya mende koko, uriya mugabo nivuzivuzi rye , uziko ahubwo wagirango niwe watumye FARDC kuza kurasa u rwanda uziko mugito kare kare yari yarangije kugera mu itangazamakuru nkuko abanyamakosa bamera nyine , aritanguranwa , ariko nihahandi bamenyeko RDF itazigera ibemerera ubushotoranyi nkaburiya, knadi natwe abaturage tuyiri inyuma rowse RDF tubari inyuma,
Mende se niwe wakore rapport? Ndabonibyacu atari miseke.Twagombye kurebukuntu tugirana umubano nibihugu duturanye nahubundi izavami myibano mumyakari mbere.
bareke kubera abakongomani nibo batwiraseho ingabo zacu zibasubiza inyuma kubw’umutekano w;igihugu, ubwo rero ibindi barimo simbizi
Ibi byose biva kuli babasirikare babanyokongo bahora binjira mu Rwanda ngo ngaho basinze baribeshya barenga imipaka, ngo baje gushaka icyo bannywa cyangwa icyo barya, n’ibindi bitumvikana, u Rwanda rukabafata, rukabafata neza rwarangiza rukabasubiza Kongo nta kibazo abo batuvogerera igihugu babaye. Ngirango ibyo byamenyereje abasirikare ba Kongo bumva bashobora kwinjira mu Rwanda uko bashatse bakanashimuta umutungo w’abanyarwanda, bagasarura imilima yabo bagasubira muli Kongo nta ngaruka bahabonye. Ibyo bikwiye gukoma, abasirikare ba Kongo bakamenya ingaruka bigira kuvogera urwa Gasabo, ntibazongere kubitinyuka. Ibi ninangombwa kurusha nkuko tumaze kubona ubuhamya ko benshi mu ngabo za FARDC mubyukuri ari FDLR ziba zije no kugenzura uko uduce t’u Rwanda twegereye Kongo turinzwe.
Asyiii, noneho niba ari abagabo bazongere bagaruke kwiba inka z’abanyarwanda no kudusugura batuvogerera i Gihugu, rahira ko bazongera? twaraberetse niba nta somo bakuyemo bazasubire, naho ubundi nibavuge ibyo bashaka….
abanyekongo ni urunwa gusa, ese ko ANGOLA yabambuye intara yose ingana nurwanda ya kabinda kandi iyo ntara kaba yuzuyemo peteroli kuk congo idatinyuka gukoza amajanja muri angola?????IBI URWANDA NARWO RUKWIYE KUBYIBAZAHO RUKIBAZA IMPAMVU KONGO ITATINYUKA NARIMWE GUSHOTORA ANGOLA???????????? congo irbizi ko yibeshye ikarasa kuri angola , kinshassa yahita iba umuyonga, nurwanda narwo rugomba kugira superiority of fire kand kongo ikabibona kuburyo FARDC NIYONGERA KURASA MURWANDA UMUGI WA GOMA RDF IZAWUHINDURE AMATONGO, abanyekongo nicyo kibashobora naho guterana nabo amagambo ntabwo twabibahsa kuko nubwo abanyekongo ari abanebwe kandi akaba ibigoryi, hari quality imwe bafite: BAZI KUVUGA KANDI UMENYA NIYO UMU CONGOMANI APFUYE AGERA IKUZIMU AKAVUGA rero kwirirwa duterana nabo amagambo ntitwabivamo ahubwo tugomba kubaha ikintu bita isomo kuburyo batazaryibagirwa. murakoze
ntakintu mujya mwemera?!?!??!
Abdul, uyu n’umuzimu wawewagarutse sha? Cyangwa n’uwAgutiye izina?
erega banyarwanda mumenyeko amahanga yatuziye, abanyaburayi ,abanyamerica barakoresha buryo ki bwose ngo badusubize inyuma, rero baguriye tanzaniya itwihenuraho, congo yo yabaye akarima kabo banyuramo bashaka kurwanya u Rwanda, none ngo iri shyirahamwe EGMV , ibi ntibizabatangaze rwose baradushakishaho urwiyenzo urwo ari rwo rwose, dore nkubu ambassade y america mu Rwanda banditse ku bikuta byabo ibigambo bishyigikira ubutinganyi, baziko ari ikizira mu Rwanda, ibi ni agasuzuguro n urwiyenzo ariko bamwara iyo babonye abayobozi bacu bashishoje bakareba igikwiriye. bwa mbere mwibuke congo yaturasheho kenshi, wababaza uti kuki bati tuba turasana na m23 ntitwitaye aho amasasu agwa( ibi nu umusirikare mukuru wabivuze) ubundi tugafata ababeshya ngo bayobye tukababasubuza, ibi byose n intambarA BAba bashaka kuri twe kugirango za fdrl, tanzania,monusce batuvireho indimwe babeshye bati dore ni Urwanda ruteye congo turarurwanya, ariko ibi byose barabibuze,ariko mukomere dusenge ni ibitari ibi Uwiteka yarabidutsindiye, ikibazo ni ikimwe gusa ”ni uko tutaba turi kumwe n Uwiteka wacu
ndababwiza ukuri ko ntawe uzaduhangara turi kumwe n Uwiteka, twebwe gusa dufashanye uko dushoboye nk abanyarwanda , kandi dusenge ntihagire uzana ibya amacakubiri , turwanire hamwe ,umwanzi tumwime umwanya dukore dutezanya imbere maze murebe uko U Rwanda ruba igitangaza mu isi abanzi bakajiginywa,amennnn. ntanumwe utadutera umugongo, kandi kurwanywa na benshi ntibivuzeko turi abanyamafuti, ahubwo ibi byose ni iterambere tugeraho umukoloni ataryifuza, ubu kuko kenya, Uganda , Rwanda bifatanyije cyane, Kenya na Uganda umukoloni abateza alshabab ,hanyuma Rwanda bakaduteza fdlr, na za congo na tz ,kuko baziko ahatari umutekano amajyambere atahagera so baragerageza kutubuza umutekano,cyo kimwe na Nigeria ,umukoloni abateje boko harmu ,ubuse wambwira ute ukuntu inama zo kurwanya boko haramu zisigaye zibera iburayi? buriya bosi wazo w umufaransa na america baba batumuje nigeria bati nutaduha ibi n ibi turaguma tuguteze boko ubwo nawe akajya kumvikana nabo, ibi brababaje ariko tugomba kwemera tugashyira hamwe tukabirwanya basi tukazaraga abana bacu Africa yigenze neza ,idasabiriza, gukora dufatanyiriza hamwe no gusenga Uwiteka azaduha gutsinda gashakabuhake ushaka guhora adukandagira
iyi rapport irabogamye, rwose ubushotoranyi bwa Congo ntawuzigera aburebera,ngo bakomeze guhungabanya umutekano w’abanyarwanda. Urabona ngo EJMV ngo irandika rapport ifuditse koko, bagiye babanza bagakusanya ibimenyetso muburyo bwimbitse, bakareka gufofeksa ibintu, turiya dusozi twose ni utw’u Rwanda. Ntawuzatuvogerera imbibi ngo tumwihorere.
Hanyumase iyo rapport irimwiki? nihagirikinyamakuru kiyidushyiriraho twisomere natwe dusesenguri birimo.
Ni hatari ngo kanyesheja zombi ziri muri congo? abanyarwanda bafite ibyangombwa by’ubutaka se byanditswe muri leta babihawe na congo? jyewe nzi umusaza ufiteyo amasambu atatu kandi Kanyesheja ya mbere iri mumurenge wa Busasamana niba nibuka neza. Ariko Nyagasani,none se ko kanyesheja I ari akagali kabarurirwa mu Rwanda,congo igira utugari? niba inatugira se abaturage bayo babarurirwa mu Rwanda gute? Ariko izi ngabo nakamaramaza.
Mwibarura ryubutaka ryaba m Rwanda harimumuturage wabaruje ahohantu cyangwa bwarubutaka bwa leta?Ibibintu birimurujijo.
RDF turabashima kubwumutekano bategezaho umunsi kumnsi ibyiza batugezaho ubuvuzi, amajyambere buri kimwe , abanyarwanda tubagombwa byinshi, naho ibya FARDC byo ntibibateshe igihe rwose, byarabayoboye, ese abantu baba abambere muguetra bakaraswa ari abambere bagatera hejuru ari abambere. RDF kwisonga
Comments are closed.