Abanyarwanda bemerewe kwinjira muri Congo nubwo ngo bizasubirwamo
Updated 25/06/2014 8hAM: Kuva ku isaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza ahagana saa mbili abanyarwanda babarirwa ku magana bashakaga kwinjira mu mujyi wa Goma babujijwe kwinjira batishyuye Visa y’amadorari 50 ibemerera kwinjira muri Congo.
Abanyeshuri b’abanyarwanda biga i Goma, cyane mu mashuri yisumbuye ubu bari mu bizamini bya Leta, bo baje kurekurwa ngo binjire i Goma bajye gukora ibizamini ahagana saa moya n’igice mu gitondo.
Nyuma gato abantu bamaze kuba benshi, abayobozi ku mupaka wa Congo baretse baratambuka, gusa batangaza ko bagiye gukurikirana bagatangira kwishyuza Visa ku bacuruzi b’abanyarwanda bafite imirimo minini bakora muri Congo. Abaciriritse nabo ngo bakazatangira kwishyuzwa.
Ku rundi ruhande, abaturage bo ku ruhande rwa Congo bo barinjira mu Rwanda nta nkomyi.
24 Kamena 2014 6.27PM: Abacuruzi n’abandi bikorera ibyabo hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Congo mu mijyi ya Goma na Rubavu, abari i Goma kuri uyu wa kabiri babwiwe ko kuva kuri uyu wa 25 Kamena nta munyarwanda wemerewe kwinjira i Goma atishyuye amadorari 50 ya Visa.
u Rwanda na Congo bihuriye mu muryango umwe wa CPGLR, ariko usa n’utagikora, uhurije hamwe ibi bihugu n’u Burundi.
Kuva mu mezi abiri ashize Congo yatangiye kuvuga ko izishyuza abanyarwanda Visa yo kwinjira mu gihugu cyabo. Ibi byarakozwe ku mupaka wa Rusizi ariko biza guhagarara.
u Rwanda na Congo bimaze iminsi bitarebana ijisho ryiza nyuma yo kurasana hagati y’ingabo z’ibihugu byombi mu ntangiriro z’uku kwezi.
Imipaka ku ruhande rw’u Rwanda irafunguye ku baturage ba Congo bashaka kwinjira mu Rwanda igihe icyo aricyo cyose nk’uko umwe mu bakongomani winjiye mu Rwanda kuri uyu mugoroba wo kuwa kabiri yabibwiye Umuseke. Uyu avuga ko nta mpinduka n’imwe yabwiwe cyangwa yabonye ku mupaka winjira mu Rwanda.
Icyemezo nk’iki ku ruhande rwa Congo gihangayikishije ahanini abacuruzi bato bakora imirimo yabo ya buri munsi hagati ya Goma na Gisenyi. Nubwo abo ku ruhande rwa Congo bo bakorera mu Rwanda ntacyo bishisha.
Amatangazo abuza kwinjira muri Congo ngo yatanzwe muri Goma kuri uyu wa kabiri nk’uko byemezwe na bamwe mu bacuruzi b’abanyarwanda bariyo baganiriye n’Umuseke.
Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda aherutse gutangaza ko ikibazo u Rwanda rufitanye na Congo ari ikibazo gishingiye ku mateka ya vuba aho icyari Zaire cyakiriye abari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda, ndetse nyuma yabwo kugeza ubu hakaba hakorera umutwe w’inyeshyamba za FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.
Patrick MAISHA
ububiko.umusekehost.com/Rubavu
0 Comment
CEPGL yarangiranye na Mobutu na Habyarimana.Abarundi bo bayijyagamo biguruntege.Niba rero Kongo isaba amadolari 50 ntagitangaza kirimo natwe tuzayashyireho.Burya ibihugu birakenerana ariko haribimwe bikeneribindi kurusha.Ibyo tugomba kubimenya.
nyamara mbona aribo badukeneraho byinshi ndumva bataduhimwe ahubwo nibene wabo bari guhemukira.
Niba bihimye kuturusha, nimubihorere bakomeze bihime, ariko niba natwe hari aho baduhimye , nibyo kwibazaho!!
ese ubu barabona tugiye kwishyurana byagerahe, koko turebe imbaga yabanyekongo baba mu rwanda turebe impunzi ziri mu rwanda zirirwa zishimwe ko zifashwe neza ni ubutegetsi bw’ u rwanda ngo ubugwaneza bwinkware bwayigonze ijosi koko, ariko ntacyo twe tuzi aho akarengane karikarugeje mbere ya genocide yakorewe abatutsi , kubera ubunararibone dufite mubushyamirane buhuza abantu tuzabareka dukomeze twiyubakire igihugu cyacu nicyo kiturangaje imbere ayo mafaranga nitwayabona tujye congo kandi nataboneka tuzajya tujyayo nahandi,
Bavandi,tureke kwitiranya ibintu.niba abayobozi bafashe ibyemezo ntamuturage babajije kandi izo ninyungu za politiki.abaturage bimpande zombi bararengana kubera inyungu za politiki.ndumva nta muturage ugomba guhutaza mugenziwe kuko byose bikorwa n’abafite ububasha batagishije inama abaturage.Cyanecyane abayobozi ba Congo,bikorera ibyo bishakiye ku nyungu zabo ntibareba icyafasha abaturage.Tworoherane twese nkabaturanyi kandi dukomeze dukundane nkabaturage kuko tuzaturana iteka kandi buri wese akeneye mugenziwe.ahubwo abaturage twese nukwishyira hamwe tukamagana ibya duteza ibibazo kubera inyungu zabamwe.
Hanyuma se imirwano iherutse kuba rapport yavuziki?
ariko palapala iba Congo hari ahandi iba koko? none se ko numva babaretse ukagirango ni impuhwe babagiriye? kwinjira mu kindi gihugu cyane cyane u Burundi, Congo nu Rwanda kubaturage ko nta gisabwa kindi kirenze laisser passe bisubireho ntabwo ari impuhwe batugomba.
Ku bwanjye numva iki nta kibazo kibilimo. Guverinoma iyo ariyo yose ifite uburenganzira bwo gushyiraho amategeko agenga uburyo abanyamahanga binjira k’ubutaka bw’igihugu cyabo. Niba binagongana n’amasezerano dufitanye muli CEPGL, ubwo Kinshasa yumvise ayo masezerano ntacyo akibamariye, basanga no kuyica nta ngaruka babivanamo. Ik’ingenzi nuko u Rwanda narwo ubwo rufita imyanzuro rwumva ikenewe, abanyekongo nabo bakinjira mu Rwanda aruko babanje kuriha amadolari angana nayo abanyarwanda bagomba kuriha bajya muli Kongo. Ibyo babyita réciprocité (zero-sum game) kandi niryo hame mu mibanire mhuzamahanga. Niba guverinoma yacu kandi nanone yumva yuko hali izindi nyungu z’igihugu zahungabanishwa no kwa apulika iryo hame kugirango abanyekongo baza mu Rwanda nabo barihe nkayo abanyarwanda bagomba kuriha bagiye muli Kongo, ibyo nabyo ubwo guverinoma yabidusobanulira. Ariko icy’ingenzi nuko u Rwanda rwa kwiga imhamvu nyazo hali abanyarwanda bumva bagomba kujya muli Kongo buli gihe kandi tuzi uburyo leta yaho yanga abanyarwanda, ndetse limwe na limwe ibashumuriza ba mayibobo babo kubagirira nabi. Imaze kumenya izo mhamvu noneho izishakire umuti abo banyarwanda ibyo balibakeneye muli Kongo bashobore kubikura mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu bidahora bitoteza abanyarwanda.
Abashaka gusoma amateka ya CEPGL ari aha:http://www.memoireonline.com/02/12/5287/m_le-rle-de-l-integration-regionale-dans-le-developpement-
Ikibazo nticyoroshye kuko ibihugu bituranye bigomba kugira muntego zabyo ibyo bita “politique de bon voisinage” byanga bikunda. Iyo bitabaye ibyo hahora amakimbirane. CEPGL rero ntakuyitabaza kuko ikibazo kiri hagati y’ibihugu bibiri. Hagomba kuba ubushake mubayobozi babyo ubwabo kuko politiki ikorwa n’abantu. Niba rero Congo ifunga imipaka ishaka guhimana kandi géopolitique imaze iminsi mu karere iratwereka ko hari abari inyuma ya Congo bashaka kugira icyo bakora ku Rwanda. Simvuze ngo nibyo ariko birashoboka cyane uhereye kubyavuzwe n’umukuru wa Tanzania mu minsi yashize. Mbona hari stratégie irimo kugenda ikorwa u Rwanda rugomba gukurikirira hafi kandi rukavuga amahoro ariko rukomeza kuba maso. Ukurikije ibimaze iminsi rero mukarere kuva za 1994 Mobutu akiriho, ntabwo ICGL cyangwa CEPGL cg se Monusco aribyo byagira icyo bikora! Sindeba mumitwe y’abantu ariko abanyekongo ntibifuza icyagirira u Rwanda akamaro. Kandi kera kubwa Mobutu bari baramenyereye guhaka abanyarwanda; bavuga Ikinani kigapfukama. None aho u Rwanda rwaberekeye ko ubugabo atari ubunini bahora bashaka icyatuma rwongera kubahakwaho kabone n’iyo yaba ari undi ubibakoreye n’ubwo bitakoroha. aho ejobundi bafashijwe gutsinda M23 bibwiye rero ko bagaruye ubushobozi. Ikibazo rero kiri muri diplomatie ariko u Rwanda rutagombye guhakwa na Congo. Diplomatie isanzwe nayo sinamenya. Hagomba diplomatie y’Abakuru ku rwego rwo hejuru cyane. Ariko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda.
@Moses, ndakumva rwose, ibyo uvuze cyane cyane kuli diplomatie y’abakuru yaba nziza. Ariko se diplomatie ko imhera yayo ari amasezerano, ukabona n’aya CEPGL agenga koroherezanya abaturage bibihugu byacu uko ali bitatu guca ku mipaka hagati yibyo bihugu, ariko ubu Kongo ikaba ayo masezerano yayagize ubusa nkaho ntacyo avuze, ubwo urimva diplomatie na none yamara iki? Amasezerano Kongo yishe, utangiriye na aya mars 23 yahagaritse intambara hagati ya CNDP na guverinoma ya Kabila, amasezerano yose yabaye yo guhagarika intambara hagati ya guverinoma ya Kabila na M23, amasezerano yo guhagarika imhunga Kinshasa iha FDLR n’abandi barwanya u Rwanda, ayo yose nta na limwe Kinshasa yigeze yubahiriza. Sindeba rero icyo bimaze kujya muli diplomatie nabo uzi neza yuko batajya bubahiriza inshingano zabo. Ikibazo nuko ubu Kongo abayisahura (sosiyeti zikomeye zicukura ressources naturels za Kongo ziva mu bihugu bikomeye) bayihinduye nk’umwana wa bajeyi, naho yakora iki baramushyigikiye, bashoboye no kugura abaturanyi nka Tanzaniya ya Kikwete ngo ahe Kabila inkunga naho yashotora ate u Rwanda cyangwa Uganda. Igisigaye ni ukwemera gusa yuko dufite ikibazo kubera guturana n’umusega uhora ushaka kudushimutira umutungo, tugahorana hafi umuheto, imyambi, amacumu n’inkota. Ntako twagira ngo Kongo tuyibise, kandi nayo ntaho izajya. Icyo tugomba kuyigisha gusa nuko nta kutuvogerera igihugu. Yuko yashyigikirwa nande, nibitinyuka izabizira. Naho ahasigaye, reka twige uko tubigenza kugirango abanyarwanda bagombaga kwambuka imipaka imhamvu zabibakoreshaga tuzikemure.
Ubuyobozi bwa DRC niburamuka bufashe koko icyemezo kyo kwishyuza Viza Abanyarwanda binjira muri KONGO , ikigomba kuzakorwa kuruhande rw’urwanda ntakindi usibye natwe kwishyuza Viza ABAKONGOMANI bazajya binjira mu Rwanda..It is very simple kandi ndumva ibyo nta n’uwagombye kubitekereza ho byinshi.kuko akebo ari geramo..Ibyo nkeka ko Abakomani cyangwa se abayobozi ba Kongo babizi neza ko Abanyarwanda atari intsina ngufi cyangwa ibigwara bigomba gufatwa uko bo bishakiye nta “represaille” ihabaye .
ariko abanyekongo nibitangaza ye, buretse ko ntawabitura nyine twe twagize ibihe bibi tutifuza gusubiramo , twe tubereke ubumuntu ni ubugwaneza, tiwhanganiye byinshi ibi sibyo byatunanira!
Comments are closed.