Kenya: Hafi ya Mpeketoni hongeye kugabwa igitero gihitana 5
Nibura abantu batanu baguye mu gitero hafi y’umujyi wa Mpeketoni uherutse kwibasirwa n’ibitero bya Al Shabab, ubwo abantu bitwaje imbunda barasaga urufaya rw’amasasu mu cyumweru gishije bagahitana abantu 60.
Inzego z’ubuyobozi ziratangaza ko abantu bafite intwaro bateye ahitwa Witu, muri km 15 km uvuye mu mujyi wa Mpeketoni.
Nta mutwe w’inyeshyamba wari wigamba icyo gikorwa.
Inyeshyamba za al-Shabab zigendera ku matwara akarishye y’Idini ya Islam zigambye igitero cyo mu cyumweru gishize cyagabwe Mpeketoni, hafi y’ahitwa Lamu ariko Perezida Uhuru Kenyatta we yacyegetse ku dutsiko tw’abanyepolitiki.
Umuyobozi w’agace ka Lamu, Stephen Ikua yemeje iby’igitero cyo kuwa kabiri avuga ko abantu batazwi bagabye igitero mu gicuku.
Inama idasanzwe y’umutekano yahise ikorana mu rwego rwo gusuzuma ibyabaye, nk’uko ikinyamakuru cyo muri Kenya Daily Nation cyasubiye mu magambo ya Ikua.
Kaviha Charo Karisa, umuyobozi w’abaturage ahabereye igitero, yatangarije Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ati “Abagabye igitero bari bitwaye imihoro n’izindi ntwaro gakondo… abishwe bagaragazaga ibimenyetso byo gutemwa n’ibikomere.”
Inyeshyamba za Kisilamu zikorera muri Somalia, Al-Shabab zavuze ko igitero giheruka zakigabye nk’igisubizo ku gihugu cya Kenya cyanze kuvana ingabo zacyo muri Somalia.
Indege z’intambara za Kenya na zo zimaze iminsi zigaba ibitero ku birindiro bya Al Shabab muri Somalia aho zikorana n’Ingabo za Afurika yunze ubumwe ziri muri Somalia.
Amakuru atangazwa n’abayobozi muri Kenya avuga ko ibyo bitero by’indege byahitanye abarwanyi 80 ba al-Shabab ahitwa Anole na Kuday gusa nta ruhande rudafite aho rubogamiye ruremeza ayo makuru ahakanywa na al – Shabab.
Kenya cyohereje ingabo muri Somalia mu 2011 mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu Leta yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye yari igeze aharindimuka kubera ibitero by’inyeshyamba.
Igitero cy’ubushize Mpeketoni cyagabwe ku mugoroba tariki ya 15 Kamena abaturage barimo kureba irushanwa ry’igikombe cy’Isi kuri televiziyo.
Abantu bitwaje intwaro bagabye ikindi gitero bukeye bwaho mu gace kegereye Mpeketoni. Ubuyobozi muri Kenya bwasabye abaturage kurebera irushanwa ry’igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru mu ngo zabo aho kujya ahantu nko mu tubari cyangwa ahandi hahurirwa n’abantu benshi.
Umuryango utabara imbabare muri Kenya, uvuga ko abantu 600 bahisemo kujya mu nkambi ebyiri bahunga ibyo bikorwa by’urugomo bibera Mpeketoni.
BBC
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Nyamara president yavuze ko ibi bitero byagabwe n’abakristo bo muri opposition. Nako mama we ngo ntabwo ari abakristo kuko batigeze bavuga ko bashaka gushyiraho Amategeko akaze ya Christianisme. Nta…yabuze inenge…Na Nyina w’undi….
Comments are closed.