Rubavu: 'Rapide SMS' yagabanyije umubare w’abagore babyarira mu rugo
Rapide SMS ni uburyo bw’ubutumwa bugufi bwoherezwa n’abajyanama b’ubuzima bakoresheje telephone, iyo gahunda ngo ni nziza cyane kuko afasha kurinda umwana kuva nyina akimusama, umwana agakurikiranwa kugeza ageze ku minsi 1000. Umwana akomeza gukurikiranwa kugeza agejeje imyaka itanu.
Iyi gahunda ikorwa gute?
Jack Nyarugabo uhagarariye ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima muri Centre de santé ya Kigufi iri mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, avuga ko Rapide SMS ari ubutumwa bugufi bwoherezwa n’abajyanama b’ubuzima kuri telephone zabo.
Iyo umujyanama amaze kumenya ko umubyeyi atwite kandi baturanye icyo gihe amwohereza mu kigo nderabuzima, yagerayo ikigo nderabuzima ni cyo cyemeza ko uyu mugore atwite hamaze gukorwa ibizamini.
Nyuma yo kuva kwa muganga, uyu mugore ageze mu mudugudu atuyemo, ikigo ndearabuzima cyoherereza ubutumwa bugufi umujyanama w’ubuzima bamumenyesha ko wa mugore atwite.
Umujyanama nyuma yongera kubona ubutumwa bugufi bwibutsa ko agomba gukangurira wa mugore kujya kwipimisha ko igihe kigeze, ubwo butumwa bujya ku bitaro, bukajya mu Kigo nderabuzima, bukajya no muri Minisiteri y’Ubuzima.
Ubutumwa ngo bwohererezwa na wa mudamu ko igihe cye cyo kujya kwipimisha kigeze. Ubwo butumwa bukazakomeza koherezwa kugeza igihe wa mudamu agejeje igihe cyo kubyara, kugira ngo atazabyarira mu rugo, akazajya kubyari mu kigo nderabuzima.
Mbere ko iyi gahunda itangira abaganga bagiraga ikibazo cy’ababyeyi babyariraga mu ngo zabo, kandi hagaragaraga imfu z’ababyeyi batwite, ariko kuva iyi gahunda itangira icyo kibazo cyarakemutse, ngo ubu umubyeyi wese utwite arakurikiranwa ku buryo bwiza kandi busobanutse bugaragara nta we ukibyarira mu rugo.
Mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa 2012 bagiraga ababyeyi buri kwezi bagera kuri 15 ba byariraga mu ngo zabo ariko, ngo uyu munsi ntibigikunze kubaho ku buryo uyu mwaka babonye umubyeyi umwe na we yaje kubyarira mu nzira ari kugana ku kigo nderabuzima.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com