Digiqole ad

2 baguye mu mpanuka bavuye kwa Bikiramariya i Kibeho

Kuri uyu wa mbere ahagana saa Kumi n’imwe, abantu babiri nibo baguye mu mpanuka yabereye ku mugezi w’Agatobwe mu murenge  wa Rusenge, ubwo bavaga mu munsi wo kwizihiza ukujya mu ijuru kwa Bikiramariya i Kibeho nkuko bamwe babyemera.

Kiliziya ya Kibeho aho bari baje gusengera kuri uyu munsi abakristu Gatorika bizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikilra Mariya
Kiliziya ya Kibeho aho bari baje gusengera, kuri uyu munsi abakiristu Gatorika bizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya

Usibye aba babiri bitabye Imana, abandi 4 barimo shoferi wari utwaye iyi modoka yo mu bwoko bwa TOYOTA Hiace, bakomeretse bikomeye cyane.

Iyi modoka yari ije gucyura abari baje gusengera I Kibeho kuri uyu munsi wa Bikiramariya, wari wahuruje abantu barenga ibihumbi bitanu.

Abandi bagera kuri 16 bo bakomeretse ku buryo budakabije, Police ikaba yahise itabara, izi nkomere zigezwa ku bitaro bya Kaminuza I Huye.

Iyi modoka ngo yacitse feri (Frein), ikaba kandi ngo yari yarengeje umubare wabo igomba gutwara, yaguye hafi y’ikigo nderabuzima cya Kabilizi.

I Kibeho, aho bivugwa ko Bikiramariya abonekera abamwemera, buri mwaka haza gusengera abantu benshi.

Tariki 28 Ugushyingo 1981 nibwo bwa mbere abantu baje I Kibeho kubonekerwa, kugeza ubu buri tariki ya 15 Kanama ya buri mwaka, abantu batari bake bajya I Kibeho gusengerayo no kwizihiza umunsi bemeza ko Bikiramariya nyina wa Yezu yajyanywe mu ijuru

Janvier Munyampundu
UM– USEKE.COM

15 Comments

  • yooImana ibakire

  • imana ibakire muntore zayo

  • imiryango yabuze ababo yihangane
    kdi natwe turabasabira

  • aba nabo bahowe umubyeyi!!!ni ugushaka kw’imana disi!!!

  • Bikiramariya nabo yabajyanye mwijuru

  • Imana ibahe iruhuko ridashira mu gituza cya Maria Nyina wa Jambo bari bavuye kwiyambaza.

  • IMANA IBAKIRE MUBAYO

  • njye nari mu modoka yari ikurikiye iyo taxis ariko byari biteye ubwoba

  • Imana ibakire! gusa hapfuye babiri gusa aho kuba batatu!

  • Icyo navuga gusa Imana ibahe iruhuko ridashira kandi nagirango imiryango ya banyakwigendera, bihangane.

  • Aba bagiye kudusabira hamwe n’umubyeyi wacu udukunda kandi uduhora hafi.Mana ubakire iteka mu bwami bwawe.

  • Umubyeyi bikiramariya nkuko najyaga mbona mutasibaga kumwiyambaza mu misa ya burigitondo mwunvaga aho mukiriziya ya christ umwami i Nyanza azabavuganire ku mwana we maze Christ abakire mungoma ye.

  • bazashyirwe mu bandi batagatifu rwose!wenda natwe abanyarwanda twagira umutagatifu twazajya twitirira abana bacu.RIP abitabye iyo basenga

  • ndihangajisha Murerwa Sylvie Nana n’abavandimwe be babuze mama wabo muririya mpanuka. Imana umwakire.

  • Imana Ibakire mu bayo kandi ntiducitse intege umubyeyi wacu Bikiramaliya turamukunda cyane

Comments are closed.

en_USEnglish