Digiqole ad

Baje i Kigali kuvura indwara zitandukanye

Ibitaro bya La Croix du sud  i Kigali n’ibitaro bya Narayana by’i Bangalore mu Buhinde byafatanyije mu kuzana inzobere z’abaganga b’abahinde baje kuvura indwara zimwe na zimwe mu gihe cy’iminsi ibiri.

Inzobere z'abaganga baturutse Bangalore mu Buhinde
Inzobere z’abaganga baturutse Bangalore mu Buhinde

Buri kwezi muri ibi bitaro byo mu Buhinde ngo bakira abarwayi nibura 15 bavuye mu Rwanda nk’uko Dr Anthony V. Pais uri mu itsinda ry’aba baganga abyemeza.

Igikorwa cyo kuvura abarwayi i Kigali kizatangira kuri uyu wa kane tariki 26 Kamena aho bazasuzuma bakanavura indwara zirimo cancer, iz’uruhu, iz’abagore n’izindi.

Aba baganga bane ni inzobere mu buvuzi bw’indwara za kanseri, indwara z’umutima, iz’amagufa, n’iz’abagore.

Dr Anthony V. Pais inzobere mu kuvura Cancer avuga ko baje no mu rwego rwo gusangira ubumenyi n’abaganga bo mu Rwanda ku mpande zombi no kubaka ubufatanye hagati y’inzego z’ubuzima.

Iminsi ibiri bagiye kumara ngo ntabwo ihagije ariko Dr Antony yemeza ko bazagaruka.

Uretse kuvura, nyuma aba baganga bakazanagirana ibiganiro bigamije gusangira ubumenyi n’abandi baganga bo mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

ububiko.umusekehost.com 

0 Comment

  • Barakaza neza mu Rwanda! Abantu nkabo ni ukubafata nk’amata y’abashyitsi kuko ni ukwitanga kuza kuvurira mu Rwanda. Minisante yagombye kuba yarabakiriye, ikaboneraho ikamenya niba bagamije ikiza kuko n’abamamyi babihishamo!

  • ko basa nabandi bakina za film

  • uretse uwo mugabo wa 2  iburyo wambaye amataratara  mbona waba nkumuganga abandi wagirango nabakerarugendo abandi abaraperi na nyamukobwa or gore umeze nkaho ari muri modoring …..welcome by the way

Comments are closed.

en_USEnglish