Ibiyobyabwenge bikomeje kugariza urubyiruko rw'u Rwanda-ACP Badege
Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyari muri gahunda y’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo cyabaye kuri uyu wa mbere, umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha muri Polisi y’igihugu ACP Theos Badege yatangaje ko n’ubwo hagiyeho ingamba zo guhashya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge imibare y’ababyishoramo n’abo bikoresha ibyaha ikiri hejuru cyane, abenshi mu babyishoramo n’ababifatirwamo bakaba ari urubyiruko.
Kunywa ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku mubiri w’ubinywa, abo babana cyangwa ku mwana atwite abaye ari umugore. Uretse izo ngaruka ku mubiri w’ubinywa, mu Rwanda kubinywa ni icyaha gihanwa n’amategeko, aho ibihano bihera ku gifungo cy’umwaka umwe kuzamura n’ihazabu y’amafaranga atari macye, ibyo bikajyana n’ibihano kuwubicuruza n’ubitwara.
Police y’Igihugu ivuga ko ifata icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge nk’icyaha gisembura ibindi kuko akenshi abantu bafatirwa mu byaha n’amakosa atandukanye baba babanje kunywa ibiyobyabwenge.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, ACP Theos Badege yavuze ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge ari kimwe mu biraje ishinga Polisi y’igihugu kuko imibare igaragaza ko kuva nibura mu mwaka wa 2011, buri mwaka bakira ibirego bisaga ibihumbi bibiri (2 000). Aha, yavuze ko nibura mu mezi atanu ashize y’uyu mwaka raporo igaragaza ko polisi imaze kwakira ibibazo bishingiye ku biyobyabwenge 1282.
Badege yavuze ko abenshi mu bafatirwa mu ikoreshwa, itwara n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 34. Ibyinshi byinjirizwa mu Ntara y’Iburasirazuba n’Iburengerazuba biturutse mu bihugu by’abaturanyi, bikaba binywebwa cyane mu Mijyi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali mu bice nka Nyamirambo (Karere ka Nyarugenge) n’ahandi.
Amakuru atangwa na Minisiteri y’ubutabera (MINIJUST) yo akagaragaza ko kuva mu mwaka wa 2011, ibirego bishingiye ku biyobyabwenge bakiriye bigenda bigabanyuka ariko n’ubundi bikiri hejuru. Mu mwaka wa 2011, Ubushinjacyaha bwakiriye ibirego 3433, muri 2012 bwakira 3120, mu mwaka ushize wa 2013 bwakira ibirego 3224.
Yankurije Odette, uyobora ishami ryo kwegereza ubutabera abaturage muri MINIJUST yavuze ko hari impungenge ko muri uyu mwaka bishobora gukomeza kwiyongera kuko raporo y’amezi atatu abanza y’uyu mwaka igaragaza ko bakiriye ibirego 558.
Abahanga bavuga ko abanywa ibiyobyabwenge akenshi babiterwa n’ibibazo baba bafite mu buzima, hakabaho ababyigishwa na bagenzi babo cyangwa abo babana, ababinywera agashungo kubivaho bikabagora, n’izindi mpamvu zitandukanye.
Ibiyobyabwenge byiganje cyane mu Rwanda ni inzoga z’inkorano, inzoga z’inkazi, amatabi atandukanye nk’urumogi, n’ibindi.
Abakoresha ibiyobyabwenge bavuga ko imiterere ya Sosiyete nyarwanda itorhereza uwabyishoyemo kubivamo kuko ahenshi usanga uwubigaragayeho ahita yirukanwa mu kazi, mu ishuri n’umuryango ukamushyira mu kato, mu gihe kubyinjiramo byo byoroshye kuko abana benshi bavukira mu miryango y’ababyeyi babinywa.
Ku rundi ruhande ariko hari n’abinubira kuba hari inzoga n’itabi byemererwa gucuruzwa mu Rwanda kubera imisoro biha igihugu, nyamara bikangiza abanturage babinywa.
Kugeza ubu mu Rwanda haracyari ibigo bicye bifasha abakoresha ibiyobyabwenge kubivamo, ibyinshi bikaba baifasha urubyiruka ariko Leta ifite gahunda yo kubyongera.
Mu Rwanda nta bushakashatsi bugaragaza imiterere y’abanywa n’abazira ibiyobyabwenge buri mwaka, gusa ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2011 bwakozwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’isakazabumenyi mu itumanaho (MYICT), ifatanyije n’ishuri ry’ubuvuzi rya Kigali ryahoze ryitwa “KHI” bugaragaza ko 52.5% by’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 35 rwafashe ku kiyobyabwenge nibura kimwe.
Mu gihe ku rwego rw’Isi imibare y’ishami y’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha bibishamikiyeho ritangaza ko nibura miliyoni 210 z’Abantu buri mwaka bafata ibiyobyabwenge bitemewe, hagapfa abagera ku bihumbi 200 buri mwaka babizize.
Ese ibiyobyabwenge byacika burundu mu Rwanda?
N’ubwo ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge hirya no hino ku Isi zikarishye, guca ibiyobyabwenge byarananira ahubwo usanga akenshi hafatwa ababinywa gusa nyamara ba nyiri kubihinga, ababikora, n’ababicuruza baba aria bantu bakjomeye bityo ntibafatwe kuko baha amafaranga menshi abayobozi bakomeye n’inzego z’umutekano bakabakingira ikibaba.
Polisi y’igihugu y’u Rwanda ivuga ko itajya ijenjeka ku muntu uwo ariwe wese ugaragayeho amakuru. SSP Urbain Mwiseneza, ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’igihugu avuga ko ibiyobyabwenge bizanwa mu Rwanda n’abantu bato, nta bantu bakomeye babizana.
Ati “Ibiyobyabwenge uko tubirwanya niko n’ababicuruza bagenda bashaka amayeri yo kubyinjiza, kuvuga rero ko abantu bakomeye aribo binjiza ibiyobyabwenge waba ushatse kuvugako biza mu matoni, bizanwa n’abantu ku giti cyabo bagenda babyihambiraho, bashakisha ahantu bacengerera, usanga azana nk’ibiro 5, icumi, ababyinjiza ni abantu bato.”
Mwisezeza kandi avuga ko ibiyobyabwenge bikomeye nka Heroin na Cocaine bitari mu Rwanda ari byinshi kuko usanga bituruka kure kandi bihenze cyane ku buryo abanywi b’ibiyobyabwenge usanga abenshi badafite ubushobozi bwo kubigura kuko bihenze. Gusa ngo Polisi izi neza ko hari bacye babinywa barabyigiye mu mahanga cyangwa bafite ubushobozi bwo kubigura.
Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge mu Rwanda uzizihizwa tariki 26 Kamena, mu Karere ka Rubavu, ukaba ufite insanganyamatsiko igira “Ubuzima bwawe niwo munezero wawe. Irinde, rwanya ibiyobyabwenge!”.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ariko nukuri ni ikibazo gikomeye rwose cyane , kandi noneho ikibabaje kurenza ibindi biri muri rwarubyiruko rwimyaka mito cyane, utanavuga rwose ngo ibibazo byarabarenze , ahanini iyo witegereje ni ababishorwamo ni=abagenzi babohahandi uba biba ari ukwiyangiriza gusa ntampamvi nimwe wabona ibatera ibi, kandi hari nabo usanga rwose ntanakimwe babuze nubow umubare wabo atari munini ariko barahari rwose, birasaba ingamba zifatika kandi noneho byumwihariko zivuye kubabyeyi cg abarenzi babana! turashima polisi ikora uko ishoboye ngo irebe ko yagabanya ikoreshwa ryibiyobyabwenge
ikibazo ki biyobyabwenge ni cyoroshye kandi kiragomba politike ihamye kugirango dushobore kubirwanya
iki kibazo giteye inkeke . kuko usanga ahanini ari urubyiruko , abana bato rwose; uko mbibona rero: nta centres de divertisement ziba mu rwanda . ahubwo buri metero ijana uhasanga akabari . nabavuye kukazi usanga bajya kwicara mukabari . nikibazo……. barebe uko bazigeza ku rwego rwumurenge abana babihugiremo aho kujya mubiyobyabwenge .nabakuru byabafasha ; then baganye amabara.
Erega hari n’inzego z’ubuyobozi ziba zirebera gusa bikorwa. urugero munsi y’Akagari ka Nyagatovu Kimironko, hahora insoresore zahaze urumogi, zikanaruhacururiza igihe cyose zba zihagaze munsi y’aho bacururiza imbuto, hari agasolon de coiffure baba bari I ruhande. Iyo bwije rero uretse no gucuruza urumogi, baranambura abagenzi. ntimizarenza iminota mirongo itatu mutabonye abaza kurugura. uko nabibonye, umuguzi araza akamuha umukono urimo igiceri, bakareba hirya no hino, umucuruzi nawe agahita akore mu mufuka akamuha agapfunyika. rwose namwe banyamakuru muzagenzure hariya hantu niho nabashije kubona, maze mubikoreho inkuru wenda byacika.Murakoze guha agaciro iki cyifuzo. kuko tugomba kuneshesha ikibi icyiza, kandi tuzabihemberwa n’Imana,
Comments are closed.