Digiqole ad

Itorero ni yo nzira yatuma u Rwanda ruva mu bibazo rurimo – Brig.Gen Bayingana

Mu gikorwa cyo gutangiza iterero ry’igihugu muri Kaminuza ya INILAK, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Itorero ry’igihugu, Brig. Gen Bayingana Emmanuel  yatangaje ko itorero ariyo nzira yonyine yatuma u Rwanda ruva mu bibazo rurimo.

Brid Gen Emmanuel Bayingana umuyobozi wungirije w'itorero ry'igihugu aganiriza abanyeshuri akamaro k'itorero
Brid Gen Emmanuel Bayingana umuyobozi wungirije w’itorero ry’igihugu aganiriza abanyeshuri akamaro k’itorero

Kaminuza ya INILAK yatangije igikorwa cy’itorero ry’igihugu ku banyeshuri bose bahiga ku cyumweru tariki ya 22 Kamena 2014. Itorero ry’iyi kaminuza ryiswe “INTAGAMBURUZWA ZA INILAK,” rikazaba rigamije kugarura indangagaciro z’Ubunyarwanda n’ubunyangamugayo mu banyeshuri.

Itorero kikaba ari ikimenyetso cya kera ku Banyarwanda kandi ikaba n’inzira imwe yo gufasha u Rwanda kongera gusubirana, nk’uko Brig. Gen. Emmanuel Bayingana, umuyobozi wungirije Intore nkuru ku rwego rw’igihugu yabitangaje ubwo yaritangizaga ku mugaragaro.

Yagize ati “Itorero ry’igihugu ni yo nzira yonyine yatuma u Rwanda ruva mu bibazo rurimo uyu munsi rukagera ku cyerekezo rwiyemeje. Nta yindi nzira wabona. Itorero ni irya kera n’abakurambere bacu bararyifashishije igihugu kirakomera kiba cyiza cyane, aho abazungu barivanyeho Abanyarwanda baramaranye haba Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Brig Gen Bayingana yakomeje agira ati “Ubu rero Itorero ni ryo rigiye kudufasha kugira ngo twongere twubake ubumwe bw’Abanyarwanda, bakunda igihugu, bakunda umurimo bakawunoza nk’igihugu kimwe.”

Yasobanuye amavu n’amavuko y’Itorero ry’igihugu uko leta yongeye kurigarura muri gahunda kugira ngo ifashe Abanyarwanda kugira Ubunyarwanda. Asaba ko iri torero ryatangijwe ryagirira akamaro abanyeshuri ku buryo umwaka utaha umusaruro uzaba ugaragara.

Dr. Jean Ngamije, umuyobozi wa INILAK akaba n’intore nkuru muri iyi kaminuza, yatangaje ko bafite udushya twinshi bazerekana ubwo bazaba bizihiza isabukuru ya mbere iri torero rizaba rimaze ribayeho umwaka utaha igihe nk’iki.

Yagize ati “Tugiye gutangira gutoza. Abarimu bose batangiye amahugurwa kugira ngo bamenye inshingano bafite, abanyeshuri na bo bayoboye abandi bamaze gushyirwaho. Ubu rero tugiye kujya mu myitozo isanzwe y’intore. Ibyangombwa byose twamaze kubishyira ahabona.”

N’ubwo atatangaje icyo bazibandaho muri iki gihe cy’umwaka ugiye gutangira, ariko ngo ibyo bazakora byose bizaba biganisha ku ndangagaciro nyarwanda, nk’uko Dr. Ngamije yakomeje abitangaza.

Abanyeshuri na bo biteguye gusubukura aya masomo abenshi muri bo baherukaga bakirangiza amashuri yisumbuye, bakemeza ko buri Munyarwanda wese akwiye kuba intore kugira ngo amenye iyo agana, nk’uko byatangajwe na Denise Niwemutoni, uhagarariye abanyeshuri.

Itorero ryatangijwe n’umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame mu mashuri yose no mu bigo byose bya leta mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abakiri bato kumenya indangagaciro z’Ubunyarwanda.

Abanyeshuri bari benshi cyane muri uwo muhango wo gutangiza itorero ry'igihugu muri INILAC
Abanyeshuri bari benshi cyane muri uwo muhango wo gutangiza itorero ry’igihugu muri INILAC
Dr Ngamije  Jean umuyobozi wa INILAC
Dr Ngamije Jean umuyobozi wa INILAC
Intore zirangwa na morale banyuzagamo bakaririmba
Intore zirangwa na morale banyuzagamo bakaririmba
Bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'intore zihagarariye izindi mu barimu no mu banyeshuri
Bafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’intore zihagarariye izindi mu barimu no mu banyeshuri

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ubumwe bwacu bwose tubukusanyirize mu itorero kandi imbaraga zacu zo kubaka igihugu tuzikusanyirize mu itorero , dutahirize umugozi umwe kuko nitwe igihugu gitezeho iterambere rirambye 

  • Munyumvire koko! Ngo itorero ry’igihugu? jye ngizengo ni irya Yesu Kristo!! Yewe niba ari intore zizakiza urwanda, birashoberanye! Ngo niyo nzira yonyine koko?? Murambabaje cyane.Kandi Imana itubabarire kuba tukibona ibintu gutya!!

  • Iki Gikorwa ni Umusingi wo kwimakaza umucu Nyarwanda..

Comments are closed.

en_USEnglish