Digiqole ad

Malawi : Perezida mushya yagize Minisitiri uwo bari bahanganye

Peter Mutharika, Perezida mushya mu gihugu cya Malawi, mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ubwo yatangazaga abagize Guverinoma ye yashyizemo umwe mu batavuga rumwe na we ukomeye bari bahanganye mu matora yo mu kwezi gushize.

Atupele Muluzi wagizwe Minisitiri n'uwo bari bahanganye ayoboye ishyaka ryashinzwe na se Bakili Muluzi
Atupele Muluzi wagizwe Minisitiri n’uwo bari bahanganye ayoboye ishyaka ryashinzwe na se Bakili Muluzi

Atupele Muluzi, ni umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Malawi, Bakili Muluzi yari yiyamamarije kuyobora iki gihugu nk’umukandida w’ishyaka ‘Front Démocratique Uni’ aza kugira amajwi 13,7% aba uwa kane.

Se, Bakili Muluzi yabaye Perezida kuva mu 1994-2004. Atupele Muluzi yagizwe Minisitiri w’Umutungo kamere, Ingufu n’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba ariwe muyobozi w’ishyaka ritavugarumwe na Perezida mushya wagizwe umuminisitiri.

Ku myaka ye 36, Atupele yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ku butegetsi bwa Perezida ucyuye igihe Joyce Banda, uyu mwanya akaba yaraweguyeho kugira ngo yitabire amatora.

Perezida mushya Peter Mutharika ni umuvandimwe w’uwabaye Perezida wa Malawi, Bingu wa Mutharika.

Yaraye atangaje guverinoma igizwe n’abaminisitiri 20 n’ababungirije. Yabanje gushyiraho Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, nyuma ashyiraho abandi icyenda mu gicuku akaba yatangaje umubare w’abagize guverinoma bose.

Umukambwe Goodall Gondwe w’imyaka 78 akaba yarayoboye ishami ry’Ikigega cy’Imari ku Isi (FMI) ku mugabane w’Afurika mu gihe cy’imyaka 10 ni we wagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Perezida mushya kandi yahamagaye benshi mu basaza bategekanye n’umuvandimwe we kuva mu 2004 – 2012.

Peter Mutharika, ni we mugaba mukuru w’icyirenga mu gihugu cya Malawi bitewe n’inshingano zo kuba Perezida.

Minisitiri w’Imari, Goodall Gondwe agomba gutangaza ingengo y’imari bitarenze ukwezi kwa Nzeri, mbere yajyaga itangazwa mu kwezi kwa Nyakanga mbere y’uko habaho ibiganiro binyuranye byo kuyemeza.

Igihugu cya Malawi kiri ku gitutu cyo kubona ingengo y’imari iva hanze ingana na 40% nyuma y’aho amahanga ahagarikiye inkunga ingana na miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika byakurikiye inyerezwa ry’akayabo ka miliyoni 30 z’amadolari na n’ubu yaburiwe irengero ku butegetsi bwa Joyce Banda.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish