Umucamanza wakatiye Sadam urwo gupfa yafashwe n’abarwanyi baramwica
Raouf Abdul Rahman umucamanza wakatiye igihano cy’urupfu uwari Perezida wa Iraq Saddam Hussein, biravugwa ko mu cyumweru gishize yafashwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa ISIS bakamwivugana.
Mu 2006 nibwo uyu mucamanza yakatiye igihano cyo gupfa amanitse Saddam Hussein, biravugwa ko yishwe n’aba barwanyi bamuhora ko yakatiye Sadam gupfa atyo.
Ibyo kwicwa k’uyu mucamanza ntabwo Leta ya Iraq yabyemeje, gusa nabwo yigeze nanone ihakana ko yafashwe na bariya barwanyi.
Bivugwa ko uyu mugabo Raouf yafashwe tariki 16 Kamena akicwa iminsi ibiri nyuma yabwo. Iby’urupfu rwe byatangajwe n’umudepite wo muri Jordaniya ko yafashwe ndetse akicwa.
Uyu mudepite avuga ko uyu mucamanza ngo yari yagerageje guhunga akava mu mujyi Baghdad yiyambitse nk’umubyinnyi.
Izzat Ibrahim al-Douri umwe mu bavugizi b’abarwanyi ba ISIS bo mu ruhande rw’aba Sunni mu idini ya Islam, yatangaje mu minsi yashize ko bafashe uyu mucamanza Rahman.
Rahman yafashe ubuyobozi bw’urubanza rwa Sadam Hussein asimbuye umucamanza Rizgar Amin washinjwaga korohera Sadam mu iburanishwa.
Yahamije Sadam ibyaha byibasiye inyoko muntu ku bantu 148 mu 1982 amucira urwo gupfa amanitse.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Uwicisha inkota azicishwa inkota.Koko burya ubutabera bubaho rimwe na rimwe hano kwisi
Le panier va chez Mugarura nyine.
Bayobozi ba http://www.umuseke.com mwaramutseMukunda kuduha amakuru yimbitse kuntambara zimwe na zimwe.Nagiraga mbasabe nubundi muzatubwire kuri iriya ntambara yo muri Irakabasuni, abashiya nibantuki? ese haraho bahuriye na Sadam Hussein? Ese america yo ibizamo ite? Iran na Syrie nabyo numva bivugwamo byo bizamo bite?Muzaba mukoze kandi sinarangiza ntababwiye ko tubakundaGBU
giraso yiturwa indi
na bibiliya irabivuga neza ngo uwicishije inkota nawe azayicishwa,rero ibi biba bigomba kutubera isomo cg urugero rufatika tukirinda kugira nabi no guhemuka muburyo ubwo aribwo bwose tukabana n’abantu bose mumahoro,murarye muri menge rero kdi niba hari uziko yahemutse akegera uwo yahemukiye akamwaka imbabazi kuko nibwo buryo bwonyine bwo gucika ingaru ndetse ni gusaba IMANA imbabazi nahubundi murarye muri menge.amahoro y’IMANA abane namwe bavandimwe
Comments are closed.