Digiqole ad

Umugenzi nawe agiye kujya ahanwa nk’umumotari

Nyuma yo gusanga abamotari bakora amakosa n’abo batwaye babigizemo uruhare, Police yo mu muhanda yatangaje ko n’abagenzi bazajya bahanwa igihe basanze bari mu makosa.

Moto mu mujyi  wa Kigali
Moto mu mujyi wa Kigali

Amwe mu makosa akorwa n’abamotari nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wa polici y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Spt Vicent Sano, harimo kuba abamotari batwara abagenzi barenze umwe kuri moto,kugenda nabi mu muhanda n’ibindi

“Ejobundi kimironko twafashe moto imwe  itwaye abantu bane ni ukuvuga umumotari n’umuntu mukuru ufite utwana tubiri, ibi  ni amakosa”

Spt Sano akomeza avugako iri kosa usanga rikorwa cyane n’abanyeshuri, akaba akomeza agira inama abagenzi n’abamotari akabibutsa ko uzafatirwa muri ayamakosa wese ku mpande zombi azabihanirwa.

Kugeza ubu iyo umumotari akoze amakosa nk’aya, polici y’igihugu ifata moto ye igafungirwa ku kicaro gikuru cya Polici kiri ku Kacyiru mu gihe kigera ku kwezi, naho umumotari n’umugenzi uzafatwa utambaye casike cyangwa se itwawe abantu barenze umwe ,polici y’igihugu izajya ibafunga bose.

Kugeza ubu umumotari aba afite ubwishingizi bw’umuntu umwe. Ni ukuvugako rero umubyeyi uhetse umwana, atemerewe kugenda kuri moto.

Iki gikorwa cyo kugenzura umutekano mu batwara za moto kizakomeza kubaho kugeza ubwo ibibazo nk’ibi bizaba byacitse.

Claire U
Umuseke.com

4 Comments

  • ntaho byabaye ko umugenzi ahanwa,kuko si umuyobozi w’ikinyabiziga!!ayo mategeko ariko muyakurahe?!!!jye narumiwe

  • POLICE NUKO NDUNVA UTANGIYE KWISUBURAHO PE
    KANDI BATANDUKANE NABAPOLICE BO MUBINDI BIHUGU BYA AFRIKA
    BIRINDE RUSWA
    BIRINDE KWITWAZA KO BAFUNGA BAKANAFUNGURA
    U RWANDA RUZABA RUGANA HEZA
    UYU MWANA WUMUPOLICE WATOYE AMAFRANGA AKAYASUBIZA, AZABABERE URUGERO
    KUKO NAWE WABONYE KO YABISHIMIWE
    NA PILICE NDETSE NA KAGAME

  • ariko se ko mwakoze byinshi ikibazo cyo guteruza ibyangombwa kuri traffic bizarangira ryari. umuntu polisi ikamwandikira contrevention kubera amakosa yakoze ahwanye na 25.000frw agomba kwishyurwa mu kigega cya leta, uwakoze amakosa akajya kuri traffic bakamuha ibyangombwa bye atanze 5.000frw biribwa n’umupolisi bizashira ryari koko yayaya polisi we ahaaaaa

  • igihugu kibaye policier noneho. nta mugenzi uzongera gukoma, kandi nagenda n’amaguru nabwo akagera iwe bwije ………..

Comments are closed.

en_USEnglish