Digiqole ad

Reba amafoto n'amazina y’abakobwa bashimuswe na Boko Haram

Aba bana b’abakobwa bamaze ibyumweru umunani bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram, Isi iri kugenda ibibagirwa. Aya ni amasura yabo n’amazina yabo. Imiryango yabo iracyategereje mu gahinda gakomeye ko hari uwabagarura.

Bose bagizwe abasilamu ku ngufu
Bose bagizwe abasilamu ku ngufu

Amafoto y’aba bana yeretswe Gordon Brown intumwa yihariye y’umuryango w’abibumbye mu bya ‘Global Education’. Ubwo yari yasuye umujyi wa Chibok aho aba bana bashimitiwe bavanywe mu ishuri ryisumbuy mu nzu bararagamo.

Kugeza ubu Brown avuga ko yaba Police cyagwa igisirikare cy’aha, ntawari wakusanya dosiye nk’iyi igaragaza amazina n’amafoto y’aba bana.

Uyu mugabo Brown yakoze dosiye y’impuro 185 buri rupapuro rugenewe buri mwana. Abandi bana 19 nibo atarabona amafoto yabo kuko bose hamwe ni 204.

Abakobwa bagera kuri 53 babashije kwiruka bacika abarwanyi b’umutwe wa Boko Haram, aba bacitse ngo ntabwo babashije gukomeza kwiga kubera ubwoba bw’uko bakongera gushimutwa, ndetse ngo ubu babana n’ihungabana nk’uko Brown yabitangarije Mailonline.

Amazina nka Awa, Yohanna, Amina, Zakariya, Ether, Yakubu, Dauda, Nuhu, Haruna, Margaret n’andi ni aya bamwe muri aba bakobwa bashimuswe, bamwe bari basanzwe ari abasilamu abandi atari bo.

Imiryango y’aba bana yatanze uburenganzira ko amasura n’amazina y’abana babo ajya ku mugaragaro kugirango isi ikomeze yifatanye nabo mu gahinda barimo.

Ibihugu by’ibihangange byavugaga ko bigiye gutanga ingabo n’indege kabuhariwe ngo bajye gufasha Nigeria gushaka aba bana aho bahishwe n’umutwe wa Boko Haram.

Leta ya Nigeria yavuze ko itazashyikirana n’uyu mutwe ngo ukunde urekure aba bana, igisirikare cyayo kikanengwa intege nke mu gukurikirana aba barwanyi, kikavuga ko kiramutse kibakurikiranye aba bana bakwicwa ariko kandi Leta ntishake gushyikirana nabo.

Boko Haram isaba ko Leta ya Nigeria yarekura abarwanyi bayo ifite, kandi igaharanira ko amajyaruguru ya Nigeria agirwa Leta yigenga ya kisilamu.

Usibye aba bakobwa, abandi bantu barenga 200 bamaze kugwa mu bitero bikorwa na oko Haram mu majyaruguru ya Nigeria mu minsi itageze kuri 20 ishize.

Impungenge ni zose ku babyeyi b’aba bakobwa, abandi ku isi bo bigaragaza ku mbuga nkoranyambaga bafite ibyapa byanditseho ngo #BringBackOurgirls, ariko ntawuratinyuka kujya kubizanira kuko ababisabwa bo (Boko Haram) ntabyo barakora.

Gordon Brown was shown these pictures after visiting Nigeria this week. He met the leader of the community council in Chibok, the town from which the girls were abducted. Slowly and with tears in his eyes, he flicked through a file in which he had recorded the names and photographs of the girls

The file has 185 pages - one for every girl. Each page has a photograph, and beside each passport-sized picture some stark facts - the girl's name, her school grade and the date of abduction

 

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Kutagira Perezida w’igihugu utameze nka Paul Kagame n’ukunyagwa zigahera.Ibi ntibishobora kubera mu Rwanda ngo Perezida wacu aryame asinzire iki kibazo kitarakemuka.Niyo abanyarwanda bahuye n’ibibazo by’intambara mu bihugu bagiyemo Perezida wacu yohereza indege ikajya kubazana.Nguko kwihesha agaciro.

  • Birababaje,none se BA bandi bigize abarimu b,uburenganzira bwa muntu ko baryama bagasinzira kandi bariya bana bagifashwe bugwate.Ikibazo si uburenganzira bwa muntu ahubwo icyo bakeneye nyine ni uko twe abanyafurika tutazigera twibohora nyabyo.Tugahora mu BIBAZO nk,ibi nyine,Buriya nyine umwiryane mu banyagihugu uratangiye ka gapeterori bigiriraga kabapfire ubusa aho kubabera iterambere.

  • I’m very sorry Mr President Good Lucky Jonathan for the pity event, try your best not to expect other nations/countries or international organizations for rescuing your people. Let’s all together stand up for rejection and harassing this Boko Haram. Where is Human Right Watch? Where’s America? Where is Netherlands………  the kings of Human right? They are able to tell only Rwanda. Tell Boko Haram. by concluding, if possible, let me request Igihe.com to share this my message with Human Right Watch

  • Imitwe nkiyo ya boko halam  shababu na alkaida yaziye kurwanya imperiasm ya ba occident. Aho government ziri corrupted 

Comments are closed.

en_USEnglish