Digiqole ad

Kiphagru (Kipharma, Agrotech, Unipharma) yibutse abazize Jenoside bayikoreraga

Abakozi ba Kipharma, Agrotech na Unipharma, bibumbiye mu itsinda ryiswe Kiphagru, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama, bibutse abakozi bayikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mu kwibuka bacanye urumuri rw'icyizere
Mu kwibuka bacanye urumuri rw’icyizere

Uwo muhango wo kwibuka usanzwe ukorwa buri mwaka n’iki kigo, wabimburiwe no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, aho beretswe ubugome bw’indengakamere bwakorewe abahashyinguye barenga ibihumbi icumi, banafatira hamwe umwanzuro wo gusenyera umugozi umwe baharanira ko bitazasubira ukundi mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi.

UM– USEKE mu kiganiro na Butera Anaclet wari uhagarariye abakozi ba Kipharama, Agrotech na Unipharma , yatangaje ko ibi byabaye byatewe n’ubuyobozi bubi, butakundaga abo bushinzwe kurinda, anakangurira abari muri uwo muhango, kwirinda abayobozi babaganisha ku rwango no gusenya igihugu, ndetse anabasaba kwimika urukundo ruhamye, kuko arirwo rutuma ntawakwifuza gukorera undi icyo we yumva atakorerwa.

Butera akaba yanaboneyeho gushimira intwari zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, anibutsa kandi ko ibisubizo by’ibibazo by’Abanyarwanda bigomba kujya bibaturukamo mbere yo gutegereza ak’imuhana, kuko aribo babatererana iyo bageze mu byago nk’uko babigenje basiga abarenga ibihumbi bine mu biganza by’Interahamwe mu cyahoze ari ETO Kicukiro, bakicwa urwagashinyaguro.

Giancarlo Davite umuyobozi wa Kiphagru mu kiganiro na Umuseke, yatangaje ko uku kwibuka kugomba gufasha abanyarwanda ndetse n’abandi bose batuye isi kwigira ku byabaye mu Rwanda , bakaboneraho kubyamaganira kure ko bitazasubira ukundi, yaba mu Rwanda n’ahandi hose ku isi.

Yagize ati:’’ Kuru uyu munsi twibuka dutanga ubutumwa bwo kwamaganira kure ibyabaye muri iki gihugu, dore ko njye ku bwanjye nari mpibereye, tukanasaba buri wese gukomera akanakomeza n’abandi, tunabafasha kudaheranwa n’agahinda kugira ngo bazabashe kwiteza imbere mu buzima buri imbere’’.

Giancarlo Davite yanatangaje ko abakomoka mu miryango yabuze ababo bakoreraga ibyo bigo ahagarariye bafashwa, abana bakishyurirwa amashuri, abarangije amashuri bagahabwa akazi, abandi bakagasabirwa ahandi cyangwa se bagashakirwa ibiraka, bigatuma ubuzima bwabo bukomeza kugenda neza ndetse bakagana mu nzira igana kwigira.

Ubusanzwe uyu muhango ukorwa buri mwaka n’ibi bigo warangwaga no gusura ibigo by’imfubyi bakabitera inkunga mu bintu bitandukanye, ubu Kiphagru muri uyu mwaka ikaba yateye inkunga Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ingana n’amafaranga ibihumbi magana atanu .

 

Ifoto y'abatabiriye uyu muhango
Ifoto y’abatabiriye uyu muhango

 

Umuyobozi  wa Kiphagru acanira urumuri abari muri uwo muhango
Umuyobozi wa Kiphagru acanira urumuri abari muri uwo muhango
Bari bitwaje indabo zo gushyira ku mva
Bari bitwaje indabo zo gushyira ku mva

 

Bashyize indabo kumva zishyinguyemo abarenga ibihumbi icumi
Bashyize indabo kumva zishyinguyemo abarenga ibihumbi icumi

 

Bunamiye abashyinguye muri uru rwibutso
Bunamiye abashyinguye muri uru rwibutso
Agahinda ku babuze ababo kari kose
Agahinda ku babuze ababo kari kose

 

Umuyobozi yashyizeho indabo kuri icyo kimenyetso
Umuyobozi yashyizeho indabo kuri icyo kimenyetso

 

Batanze inkunga ku rwibutso ingana n'amafaranga ibihumbi magana atanu
Batanze inkunga ku rwibutso ingana n’amafaranga ibihumbi magana atanu

 

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza rwasuwe n'abakozi ba Kiphagru
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza rwasuwe n’abakozi ba Kiphagru

Roger Marc Rutindukanamurego

ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • dukomeze aho turi hose , ingeri zose zabanyarwanda twibuke inzirakarengane zabatutsi zishwe ntagicumuro ntacyaha , kubibuka nukubasubiza icyubahiro bambuwe ni inkoramarasa zabantu zari zigize inyamaswa, tuzahora tubibuka iteka

  • dukomeze kwibuka abacu bazize uko bavutse kandi duharanira ko ibyabaye bitakonger kuba

Comments are closed.

en_USEnglish