Digiqole ad

Nabuze umukobwa ukwiye ndambagiza

Muraho,

Njya mbona abantu babaza hano none nanjye reka mbaze mungire inama.

Njye ndi umusore umaze gukura bifatika ariko mfite ikibazo, mu Rwanda barambagiriza he? njye ntago nize mu Rwanda amashuri makuru kuko nize mu Rwanda igice kimwe cya secondaire ubundi nkomereza mu mahanga, maze mu Rwanda igihe kigera ku mwaka, narahageze ndikorera kandi mbona bigenda neza.

Kera ngo umuntu yarangirwaga na ba nyirasenge na ba nyinawabo kubera ibibazo twaciyemo njye ntabo mfite. Iyo nsohotse ngendana n’aba clients banjye de fois ariko inkumi mbona aho rwose nta gusebanya kurimo iyo ntekereje ko one day hari umusore uzabarambagiza numva agahinda kanyishe.

Nkunze kujya mu ma groupe de priere(njye ndi umucatholique) ariko naho rwose wapi, ndetse n’ inshuti twiganye kera iyo hari umpamagaye ngo afite uwo anyereka ndareba ngataha numiwe.

Ikibazo namaze kubona ni uko abantu benshi batekereza ko kuba naragiye mu mahanga ndi muto nkamarayo igihe kirekire (16ans) nanjye ntekereza nk’abazungu ariko rwose ntago ari ko bimeze.

None rero bavandimwe ndashaka kumenya aho narambagiriza

Murakoze

0 Comment

  • Ariko ubwo wumva utakwiha igisubizo. Kowabaye mu mahanga ho  wasanze barambagiriza hehe. Jewe si mba mu Rwanda ariko gushaka umugeni ntawutuma uwundi. Uzagende munsengero  nubura ugeere  no mutubyiniro.

  • igihe cyawe cyo kurambagiza nikigera uzamubona wujuje condition ushaka ,ntuhangayike uw’Imana yakugeneye arahari abo ubona ukumirwa nuko ari nta wawe ubarimo,uwawe numubona uzamwisangamo muri byose,wavuze ko usenga uzasabe Imana abe ariyo ikubera umuranga nubwo ibikorera nutayisabye kubw’ineza itugirira.uzasome uburyo isaka wa Aburahamu yarambagirijwe umugeni,habayeho gusaba ikimenyetso,nawe nugisaba wizeye uzakibona

  • Muvandimwe kurambagiza ntibasaba kubizindukira, ni ibintu byizana kuko uwawe akugeraho utamuhamagaye ukamubona ntawumukweretse kandi nawe iyo akugezeho yisanga yageze kuwo Imana yamugeneye ubundi ibintu bikora ubwabyo.Naho niwirwa wiruka ngo urashaka umugeni ntuzamubona ahubwo uzajya ubona abongabo nyine badakwiye kuba ababyeyi.Ahubwo se wowe ibyo ushaka ku bandi urabyjuje?none wasanga nabandi bakubona nk’umuntu utujuje ubuziranenge?ngaho nawe isuzume nubona ushyitse wicare utuze uzabigeraho utavunitse.

  • saba Imana mumasengesho yaburi munsi iguhe umutima w;urukundo kuko ushobora kuba ntawo ufite ,kuko ntahandi wavana umugeni mwiza uretse muri Yezu kandi niba uri muri  YEZU gumamo .

  • Umva muvandimwe irinde guhubuka no guhangayika kwisaha yagenwe uwawe uzamubona kd agukwiye naho aho barambagiriza ni henshi  ahawe nuhagera bizacamo.

  • Umva nshuti yacu,nabikunze ko wavuze ko usenga,rero sengera n’umugore kugirango Imana imukwereke.Uzatangazwa no kubona ahubwo muri abo ubona ukabona wapi harimo umugore wawe,buriya umunsi Imana yaguhumuye amaso uzabona uwawe.

  • arikose mubyukuri wasanze abanyarwandakazi bafite imyitwarire mibiiiii kuruta amahanga wabagamo? but why is it our people don’t appreciate the goodness of country? abandi barifuza abakobwa bacu none wowe boseeee wabuze uwukunda? cg ahubwo wabuze ugukunda??????? wasanga imico wakuye hanze yatumye ntabunyarwanda ukigira? sha ngewe icyonakubwira cyo nuko ngo “uwambaye ikirezi atamenya ko kera” kandi ugaya umfura ziwabo bucya yimuka.ndimokwibaza urabagereranya nikihe gihugu koko? Oya uzaze nkurangire nkugire ninama.

  • Muraho bajyanama beza? Ntako bisa kujya inama zubaka . Nawe rero musore imyaka ufite ikwemerera gushishoza,  no kureba kure niba rero umutima wawe utarahitamo si uko utabona ahubwo muri wowe hari ibyo wamaze gusetting in yr mind kandi bitari byiza. Banza wikuremo ibyo wishyizemo ubundi usenge Imana ikuyobore kuko wamaze kuba impumyi kuko wishyizemo ngo imyitwarire y’abakobwa b’iki gihe ? Ushaka uko Nyina yashatse ngo amara amazu. Cisha macye kandi usenge Imana ikuyobore. 

  • Salut mon frere, jyewe sinagutera ibuye kuko bibaho biranashika ye ukaburira hose ariko burya si uko uba utabuze ahubwo hari facts nyinshi zituma utabona umukobwa, muri zo harimo first principles set by yourself ukibaza whta kind of woman ushaka ugasanga sometimes ushyizeho principles nyinshi, aho niba ariko bimeze take your time urebe niba udakabya kuko ntawugira byose ahubwo turuzuzanya, ikindi kandi nkuko bagenzi babivuze igihe iyo kitaragera ntawe wabona kereka ushaka ibyihuse bitari mu mugambi w’Imana aho uzatoragura ibyo ubonye. Ikindi hari uwavuze ati ese ibyo ushaka wowe urabyujuje?aho ni ukuri kuko nawe you need to pray kugira nawe ube uwo umuntu yakwifuzamo umugabo muzima, naho ubundi kuba warabaye mu mahanga si ikibazo rwose kuko twese tugenda henshi burya icya mbere ni personalite yawe ukwiriye kurwanira. Ubundi rero ibintu byo kurangirwa simbyanze ariko bigendemo gake utazaririmba urwo ubonye no matter your age uzaronka uwawe utirutse rwose. suis pas experte ariko burya twese twiga bitewe nibyo twaciyemo, ngayo nguko Imana ikumvire 

  • Ariko njye narumiwe,ubwo koko waragenze murwagasabo ubura umugeni ngo bose ntakigenda?weretswe ko uzashaka umumarayikase?uko mbona abanyarwandakazi bose siko bataye umuco nkuko mubyita,harimo abazima,ikibabaje abazima barimo sibo babona amahirwe yo kurambagizwa ngo bashing ingo ahubwo usanga babandi babirira hejuru aribo bahura namwe ubundi wamugeza murugo ukumirwa.Komeza usenge Imana Iguhe amaso abona ,nukoresha ayawe yonyine wowe uzakomeza kubonako abanyarwandakazi ntakigenda.Amahirwemasa.

  • NTIWABUZE UWO URAMBAGIZA AHUBWO MU MUTWE WAWE NI HAKE NTA NUBWO URI TAYARI YO KUBAKA URUGO. INAMA NZIZA NAKUGIRA NI UKO WAKWIGUMIRA UKO URI NAHO UWO MUKOBWA USHAKA WABA ARI UWO UZATESHA UMUTWE GUSA! NGO WABAYE MU MAHANGA IGIHE KIREKIRE! NI WOWE SE UYABAMO WENYINE TWE NTITWAYABAYEMO CG ABANDI NTIBAYABAYEMO? UBWO KOKO WABAYE MU MAHANGA AHO WASANZE ABAKOBWA BAHO BOSE ARIBO BABEREREWE KURAMBAGIZWA KURUTA ABAO MU RWANDA?? MBESE MU RWANDA BYARACITSE NTA MUKOBWA WO KURAMBAGIZWA UHARI KU BWAWE??? ABANTU NKAMWE MUKWIYE KWIRINDWA KUKO USHOBORA KUBA URI MURI BAMWE BAHORA BAPFOBYA IBY`IWABO GUSAAA! ESE NIMBA WARAMUBUZE MU RWANDA KO AHO WABAYE IMYAKA YOSE WAVUZE HARI INKUMI WAGOMBYE KUBA WARAHASHATSE CONNECTIONS NIBA KOKO UZI KUBANA N`ABANTU NIBA ARIHO WASANZE HARAMBAGIRIKA WASHATSEMO UMWE UKABA ARI WE UTESHA IGIHE? HARI UWAKURAGURIYE KO UGOMBA KURONGORA UMUNYARWANDAKAZI BITABA IBYO UKABIREKA??? NTIMUGAKABYE RWOSE.

    • @KALISA Genda uramubwiye niba atumvise nuko ari igipfamatwi, IKIGARAGARA NUKO AKA GKAGABO KAGIRA IMIHAYO MYINSHI CYANE akaba arinayo mpamvu abakobwa bakabenga: NIGUTE URWANDA RUTUWE NABAKOBWA BARENGA MILIYONI 7 WABUZEMO UMUKOBWA N’UMWE MUZIMA???? ese ubundi kuki ukora generalisation uvugako abakobwa bose bo murwanda ari ibirara? ubwo uzi agaciro k’amagambo wakoresheje??? ngo abakobwa bomurwanda bosee NTANUMWE MUZIMA URIMO ???? UBWO IBYO UVUGA URABIZI WOWE ARIKO UZI ICYO MILIYONI IRINDWI ZABANTU ZIVUZE????  Uwakunyereka nkagukubita wa nyangarwanda we, nta soni ugatuka bashiki bacu mugihe njyewe ahomba hano paris aba togolais n’azungu birirwa banyinginga ngo nzabarangire umunyarwandakazi  none wowe utangire gusebya bashiki bacu wa muswika we! ERURA UUGEKO BAKUBENZE KANDI KO IBYO WIBWIRAGAKO UZARISHYA BYO KUBA WARABAYE MUMAHANGA ABAKOBWA B’IRWANDA BATABIKANGWA NONE UBONYE BAKUBENZE UTANGIYE KUBASEBYA njye we nzi abakobwa benshi kandi b’imico myiza bafite n’amafaranga kandi bize kandi bavamo abagore bazima, so rero toka kule wewe mwiyemezi, BARAKUBENGA WENDA KUBERAKO UNUKA ARIKO HAVE WITUBESHYA KO MURWANDA HABUZE UMUKOBWA NUMWE MUZIMA

  • uri umwiyemezi ndetse harimo nubujiji nubwo ngo wagenze amahanga ubundi wakagombye kujijuka, abantu bose se ukeka ko baremwe uko ushaka ? wowe se uri miseke igoroye? wujuje ibisabwa numusore ushaka kubaka urugo nyarwo ?mbega !! ntasoni ngo abana babakobwa ubona bose uhita ubafata uko wishakiye sha ndakugaye kbs!! kuba hanzeb se wibaza ko wabikangisha abantu ngo utekereza kizungu batekereza neza se kurusha abanyarwanda ? aho hanze wirata njyewe niho nicaye aho mvugiraha ariko mu rwanda hari abageni kandi beza tuza wikuremo agasuzuguro nubwirasi umugore uzamubona ariko uzige guca bugufi . ndakubwiye singututse.

    • @sasu, jya ubwiraskariya karuboro kavane ubwiyemzi hano, nanjye aho ndi hano imbere ya keyboard ndi ahitwa (Antony  PBOX 92160), Hauts-de-Seine kandi abakobwa bahanobose baranzi banarankunda kuko nkina umupira ariko nahisemo gushaka umunyarwandakazi nkanjye kuko abanyarwandakazi bagira imico myiza, gusa abakobwa bahano nabo nababonamo umugeni ariko ngo impyisi y’iwanyu iba ari iy’iwanyuako iyo umunyarwandakazi ari nabyo byatumye mpitamo gushaka umugeni iwacu irwanda kuko ntagishimisha nko kubana numugore muvuga ururimi rumwe, kandi nagira ngo nkubwore ko nasohokanye nabazungukazi barenga batanu ariko nararebye nsanga kuri iyi si ntamugore waruta uùunyarwandakazi mubwiza nomumico, niba upinga benewanyu bigeze aho nuko ufite complexe d’inferiorité, gusa igiteye igisebo kuri wowe nuko nabo banyamahanga uturatira batagukunda kuko iyo bagulkunda wari kubabonamo umugore kandi ntutwifatire njyewe nzi abanyarwanda benshi bagera ibulayi kubera ubuturage ugasanga ntarigera narimwe avugana numukobwa w’umuzungukazi, noneho kubera ko iyo umunyarwanadakazi ageze ibulaya utapfa kumutereta ngo akwemere udafite amafaranfa menshi, usanga hari abanyarwanda bashaje batagira girlfriend haba ibulaya cg murwanda, noneho yagaruka murwanda kuberako aba atarigeze agira girlfriend ugasanga kubana numugore ageze muzabukuru biramuyobeye, njyewe nzi abanyarwanda benshi bameze nkawe babura girlfriend hano bakaza murwanda naho bahagera gutereta bikabananira bakitwaza ko bavuye ibulaya  kandi naho ibulaya birirwa ari abasongarere, banywa urumogi, barara hanze kubera ubuzima bugoye etc….. ntutwifatire rero kuko si wowe wabaye mumahanga wenyine nkuko SASU yabikbwiye, ntabwo byumvikana ko imahanga waba warabuze umugore n’irwanda ukahabura umugore, none se niwowe mugabo mwiza murwanda kuburyo ntamukobwa miza kumubiri nomubitekerezo ukwiranye niyo high quality witwaza????? SHA MWAGIYE MMUREKA KWIYEMERA KOKO tubwize ukuri wabaye imahanga uri mayibobo cyangwa ujya imahanga ariko ubuturage n’ub unyamusozi bukugumamo none ugarutse murwanda hiyongeraho frustration none warihebye, nikimenyimenyi nuko watanze intabaza ugira ngo urebe ko hari umukobwa wagushaka, oya nibakureke usaze utarongoye nibyo byagushobora KUBA WARABAYE IMAHANGA NTACYO BIVUZE kandi ngira ngo ukigera murwanda wabonye ko ayo mahanga urata ntacyo arusha urwanda, ese waba warabonye ukuntu kigali iyagirana???? ikigali wagirango ni LASVEGAS none se urashaka ko abakobwa baba impressed by what from you???.  MBERE YOKUBONA UUGORE UZABANZE WIVUZE UBWO BUNYAMUSOZI BUKUVEMO , tu dois descendre et mettre tes pieds sur terre, urwanda rusigaye rumeze  neza kurusha ibihugu byinshi by’iulaya ubwiza, uzajye muri portugal cyangwa ujye mubugereki urebe ukuntu birirwa basabiriza udusupu???? mpreutse gusoma raport ya banki y’isi ivugako igihugu cya kenya gikize kurusha ubugereki kandi ko aho kugirango bank y’isi igurize ubugereki yaguriza kenya kuko kenya ari igihugu gikize kurusha ubugereki, niba rero nawe warabaye mugihugu kimeze nk’ubugereki ntuzaze kubiturataho kuko aho kuba mubugereki nahitamo kwibera mubiryogo ,amahanga urata ntawe yakanga hano,  ikindi kandi ushobora kuba warabaye imahanga mubihugu nka congo,soudani yepfo,  mali nihoebye mumaso ugira ngo baheruka gukaraba kungoma ya rwabugiri, ubwo se ayo niyo mahanga uturatira  SHA NJYEWE NZI N’ABAZUNGU B’ABA MILIYONERI BIYAHURA KUBERAKO BABENZWE NABANYARWANDAKAZI  NONE WOWE NGO NTAMUKOBWA MUZIMA NUMWE UBA IRWANDA ????UBWO SE WOWE KO UTANGA CONDITIONS ZIRENZE IZO KUJYA MWIJURU UBWO UWAGSHYIRAHO CONDITIONS ZO KUBA UMUSORE MUZIRANENGE YASANGA KO URI ISEKE IGOROYE, sha ufite ikibazo psychologique kabisa ahubwo uzajye kureba muganga w’abarwayi bo mumutwe kuko njyewe mperutse gukundana numunyarwandakazi  vuba ariko ndimo ndicuza impamvu nagiye mubanyamahanga kuko nari naracitswe nibyiza byinshi, sha uzi iyo umunyarwandakazi aguterekeye amaso , warwara akakwitaho bababara ukabona arashavuye ariko akagira ubutwari bwo kukubwira ngo komera ndikumwe nawe, none ngo ngwiki sha , UWAKUNYEREKA NAGUKUBITA AKO KANYARO  NABO BADAYIMONI B’UBUNYAMUSOZI BAKUGIZE IMBATA BAHITA BAGUSOHOKAMO BIRUKA , LA PLUS BELLE FEMME AU MONDE EST RWANDAISE, LA PLUS BONNE EPO– USE AU MONDE EST RWANDAISE, LA PLUS PARFAITE MAMAN AU MONDE EST RWANDAISE, niba utazi ibyo ngibyo uri sabizeze

  • Nanjye mfite ikibazo nkicye gusa aho dutandukaniye jye nize amashuri macye A2 mfite akazi gusa karamboha cyane simbone uko jya gutereta  niyo mbonye akanya  birangora cyane ndasenga ariko pe nabuze Umukobwa tubyumva kimwe.ariko ikibazo mfite ngirango nakazi kenshi kuburyo nabuze nuko nkomeza muri kaminuza kuko ndetse akazi nanone sinabona ukombaho.

    • sha wowe rero uraciriritse wivuga ngo mufite ikibazo kimwe kuko we ninumu come from ndumva wowe wajya kwishakira ba Kayitesi Mukarwego kbsa

  • Umukombwa nifuza:1. Kuba  ansengera  mumadini ya Pentecote ( Abarokore)2.Kuba afite hagati y’imyaka 26-313.Kuba yiteguye gukora ubukwe bwa Gichristu4.Kuba Dot yabera  mu mujyi wa Kgl cyangwa munkengero zawo kuko nifuza kubukwe bwose bwabera umunsi umwe5.Kuba afite akazi  byibuze6. Nkigize ibanga

  • bavandimwe,ninjye wabajije ikibazo ariko abenshi muri mwe ndabona mutaranyumvise neza. ikintu  nemera ni uko utakwicara ngo umugeni akwizanire kandi kubona uwawe ugomb kuganira n’ abantu benshi ukareba uwo muhuza. aha rero niho ikibazo kibonekera, kuba naravuye mu rda mfite imyaka mike(14) nkahagaruka nkuzeho gato(30) bituma hari ibintu bimwe na bimwe ntumva neza cyangwa se wenda byaba byarancitse, nanyujije amaso mu bisubizo byanyu nta n’ umwe wavuze ati urubyiruko ubu ruhurira hano cyangwa se hariya. bamwe bati uri umwirasi sinzi niba ababivuga ari abashatse cyangwa se ari ingaragu. njye icyo nabasabye ni inama z’ aho urubyiruko ruhurira naho uwumva kubaza gutyo ari ubwirasi ubwo nta kundi.PS: titre ntago ari njye wayishyizeho, Title yanjye yari kubaza. kubw’ ibyo rero nta bwirasi na buke nabikoranye

    • @RUS: uzajye IMATIMBA  innyamirambo uzahabona umugore muhuje ibitekerezo kandi muzabyumva kimwe, numubura uzanyarukire ahitwa MUMIGINA aho hombi nkubwiye ni ikigali. Nuhabura inkumi uhashima uzajye aho bita muri sodoma( aho ni musanze) naho nuhabura inkumi uzakate iburyo uzajye ahitwa mw’IBERESHI, a ingorane ntibicemo uzafate tx twegerane, nako uzafate HUMMER YAWE kuko uri umu boss uzamùke rubavu uzabaririze ahanu bita MUBYAHI aho nduzahabura ingumi ( nako ntuzahabura inkumi) nubona bidaciyemo uzazamuke umeze nk’uwerekeza igacuba ujye aho bita mumajyengo ubabwire ko ushaka umugore, sha bazakurangira uzahasanga abakobwa barebare, abagufi ab’inzobe abimibiri yombi abibikara mbese uzagwa ahashashe #### aho hose nkurangiye nuramuka ntamugore numwe uhashimye ukabona bose ari babi nkuko ukunda gupinga, none ngiye kukurangira umukobwa wa RURANGIZA kuburyo niyo waza uturutse kwizuba utabona ingeso nimwe umugaya, ubwo uzahite ufata imwe muri za modoka zawe zihenze uzafate yayindi nakubonyemo igura miliyoni 2 nigice z’amadolari, aha ndavuga ya  yayindi uherutse kugura yitwa  BUGATTI VEYRON 16.4 Aho uzajya unyura abantu bazajya bagenda bagukomera amashyi abakobwa bose bakurangamiye noneho nugera inyanza  mumugi uzabaze ahantu hari akabari kitwa BAR IDEAL ariko mbere yo kwinjira uzabanze ubwire shoferi wawe akuzanire ya voiture yawe yindi ihenze cyane waguze mukwagatatu kw’uyu mwaka, ahan ndavuga yamodoka uherutse kugura MILIYONI 4 z’amadolars urabyumva ko nkubwira ya LAMBORGHINI VENENO ROADSTER  noneho shoferi amara kuyiparika imbere yakabari kitwa BAR IDEAL uzahite uvuza ihoni uhamagaze umukobwa ukora muri ako kabari witwa MARIE ANGE  sha asa nikizubazuba rwose ndetse yaba miss africa kandi muhuje imyitwarire mbese umugore ukeneye ni umugore umeze nkawe mubiteerezo no mukimero, ikindi namara kubona ko ugendera mumodoka ebyiri zifite agaciro ka miliyoni hai 8 z’amadolari ndumva atazaba akigupinze kandi uzaba ubaye umusore wambere murwanda nomukarere ufite imodoka zihenze bityo uzaba ugaciye werekanye ko ari wowe musore usumba abandi mukare kibiyaga bigari kandi uzaba ubonye umukobwa mubyumva kimwe ufite ubwishyongozi nk’ubwawe nomumutwe hakora nkahawe. NKWIFURIJE AMAHIRWE MASA, cyakoze nakongeraho ko abo bakobwa bose nakubwiye ari abo bita public women, indaya(buriya ubwo wabuze umugeni mu Rwanda hose indaya nizo zagushobora)

      • arko abantu murashoboye peee nkubu nkuyu Nzabarinda ntiyataye umutwe koko??ubu iki gitabo cyose wanditse uvuze iki koko??iyo uvugiriza aho kuvuga ubusa wangu

    • Hi, nyandikira kuri [email protected] nkurangire ahantu wabona abageni ubundi ukihitiramo.

  • yewee cya Diane cyo muri cartier cyarashobewe uzaze ugitware wasanga mwaberana….hihih

  • Nimba ufite Umwanya ujye ujya Munsengero zabarokore kandi utahe ubukwe bwishuti zawe

  • ndi umugabo ukuze kandi wiyubashye uzanterefone tuganire ngiyo 0788674026

    • Ladislas-RUTAYISIRE ndakuzi nzaguhamagara

  • Iyi nama ngiye kukugira nutayumva uraba nawe ufite umutwe ukomeye. Dore ukuri. Aho ugenda , urira, ukorera, mbese aho umunsi wawe ukunze kubera , ni muri izo nzira uzarambagizamo umugeni. Nukuvuga ngo aho umara igihe kirekire mu buzima bwawe hari %age nyinshi zo kuharambagiza n’umugeni. None rero, wowe banza ushyire mu mutwe wawe uti “umugeni nshaka numeze gutya na gutya. sinshaka umuntu ugenda akanzanira umuntu njye ntirambagirije” Numara kumenya izo criteres neza, vuga uti” ese umugeni umeze gutya na gutya namukura mu yihe milieu” Ibi ndabivugira ko abo bose bakuzanira ukumva nta kigenda nukubera milieu ubamo. Ngutereye retrait gato aho njye nakwifuriza gushaka umugeni: ” tangira ugende mu madini y’abantu bakijijwe, ariko wemere ubemo pe. Igihe cyose utari ku kazi cyangwa uruhuka mu rugo ube wibanda gusengana n’abo bantu , kugenderana nabo , kugirana ibihe byinshi hamwe, ni ahongaho uzakura umugeni njye nakwifuriza ko yakunyura. Urakoze

  • wa mugabo we wakigiriye mu ijuru ko ari ho hari abamarayika!ubu se koko ni nde wakubwiye ko uzabona umuntu utagira inenge? uzarebe neza kuko nawe nturi shyashya! gukunda ni ukumenya kwihanganira ingeso z’uwo wahisemo.nkwifurije amahirwe gusa ukeneye guhindura imyumvure

  • Nakurangira muri gereza niho hari inkumi nziza niba abo wabonye bose warabapinze. nuburira muri gereza, uzigire gushaka abo mumahanga.

  • Inama NZABARINDA aguhaye ntacyo narenzaho .

  • ndumva ari amahire uranasenga,ubwire Imana izagukorera buri kimwe niwizera!

  • njye ndi umudame ,ariko rero nshuti bavandimwe mujye mureka kubwira umuntu nabi kandi afite ikibazo aba abajije. Uyu musore ndamwumva pe,ku muntu yabaye hanze [mubihugu byuburayi na za America) ntabwo namurenganya pe! iyo atashye akaza mu Rwanda nukuri urareba ugasanga abakobwa baho 60% ari abantu bameze nkabatesi cyaneeee noneho byakubitiraho ko nawe uba ugifite imico yaho uvuye dore ko imiteto iba yaragushizemo ukareba nukuri ugasanga muri bo ntawe mwahuza.Uyu musore rero njye nabaye hanze ndamwumva.Inama namugira nabanze afate nkimyaka 2 atuze umuco nyarwanda ubanze umwinjiremo ,nibwo guhitamo uwo bazabana bizamworohera.Nanjye ntashye byabanje kundushya cyane gusobanukirwa nabagabo bi Rwanda kuko nabonagako wagirango nabatesi cyane ariko buhoro buhoro byaje kugenda bingabanukamo. Naho ubundi ukiri mushya pe uvuye hanze ntibyoroshye..

  • Karisa,sasu,nzabarinda,mwebwe mwatukanye gusa so,mwiyubahe ntago ariko batanga inama 

  • Aha imyaka 16 se ubwo ni myishi!!!!  abantu bose nziko beshi baza gushakira iyo mu Rwanda nawe none ngo ntakigenda? ubazanza nawe utazi kurambagiza da niba unaniwe nuwaho se uburayi uzamushoba?

  • yewe ikibazo cyawe kirakaze kandi si wowe wenyine ugifite, ariko icyo nakubwira ni ukwirinda guhubuka, komeza utegereze ushakishe witonze, Niba wizera Imana, tangira amasengesho. Nukuri izaguha umufasha mwiza ugukwiye, Yo yonyine niyo izajya imukwereka mu buryo butandukanye. (Honestly, I had such experience in my life and when I prayed earnestry to meet my old girlfriend, my prayer was  answered so you too can make it by prayer)                     be  blessed bro…………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………..

  • Hari uwavuze ati “aho ugenda ahasanga abajyanye na ho…..” !  Imenyereze kugenda ahazima no kubana n’abazima.  Ikindi kandi igihe nikigera bizizana nta ngufu ugomba kubishyiramo.

  • nanjye ndi umukobwa nshaka umusore dukundana niba uri interesse wanyandikira kuri [email protected]

  • uzajye muri corridor remera, alpha palace cg mu migina niho wahita ubona uwo mutahana bitakugoye

  • Nyandikira kuri [email protected]  mfite sister wanjye uzashima.

Comments are closed.

en_USEnglish