Abanyagataro bagiye gushyirirwaho ahantu hihariye ho gucururiza
Mu gikorwa cyo guhemba abagore bitwaye neza muri gahunda Umujyi wa Kigali wihaye yo guhugura abagore 300 buri mwaka mu bijyanye no kubaha ubumenyi bw’ibanze ku kuba barwiyemezamirimo nyabo, Umujyi wa Kigali wagaragarije Umuseke uburyo ushaka guteza imbere abagore bacururiza ku dutaro.
Aya mahugurwa amara amezi atatu, abagore 300 baturutse mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali bahabwa ubumenyi bw’ibanze mu bijyanye no gutegura imishinga, gukorana n’amabanki no kumenya gucunga amafaranga neza.
Nyuma habaho gukurikirana abo bagore maze abagaragaye ko bakurikije ibyo bigishijwe neza bagahembwa, mu rwego rwo kubafasha kwagura imishinga yabo.
Mu bagore bahembwe, ku isonga Musabyimana Valentine yahawe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, abamukurikiye batatu bahabwa amafaranga ibihumbi 400, ikindi cyiciro na cyo kitwaye neza gihabwa ibihumbi 300.
Hanatanzwe inkunga ku makoperative muri rusange Umujyi wa Kigali ukaba watanze amafaranga y’u Rwanda miliyoni 11.
Minisitiri w’Uburinganire, n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa yabwiye abagore ko bagomba gutinyuka bakajya mu mirimo ikomeye yisumbuye ku budozi no gusuka imisatsi kandi ubumenyi bahawe bakabubyaza umusaruro bagura ubucuruzi bwabo.
Minisitiri wa MIGEPROF yagize ati “Nta bumenyi nta terambere, turashaka ko muhera mu mishinga mito ariko ntimuhere aho mukajya no mu mishinga minini. Abagore bose ntibavukiye kwiga gusuka imisatsi cyangwa kudoda mukangurire abana banyu kwiga imyuga tutari tumenyereye.”
Oda Gasinzigwa yasabye abagore gukorana n’Ikigega gitanga ingwate ku rubyiruko no ku bagore (BDF), avuga ko mu mikorere mishya y’iki kigega habayeho kumanura inshingano ku karere, BDF ikajya ikorana n’ibigo bya BDC (Business Development Center) bikorera ku karere mu gihugu hose.
Ibi ngo bizatuma imishinga y’abagore n’urubyiruko yajyaga itinda mu mabanki itarabona inguzanyo izajya yihuta kuko izajya iba yizwe neza kandi ifite n’urwandiko rwavuye muri BDF rwerekana ko yishingiwe 75%.
Ku kibazo cy’abagore bacururiza ku dutaro mu mujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Tumukunde Hope, yavuze ko gucururiza ku gataro bitemewe kandi ngo ni ibintu umuntu ataca umunsi umwe.
Gusa ngo hatekerejwe gushyirwaho ahantu abo bacururiza ku gataro bazajya bakorera ariko ku buryo buzwi.
Yagize ati “Hari gahunda yo kubahuriza ahantu hamwe, hatekerejweho bidasabye kubaka amasoko, bazajya bacuruza mu gihe cy’umwaka badasora, bafite nomero noneho abamaze umwaka bajye mu masoko asanzwe, hagemo abandi.”
Ibi ngo bizakorwa ku buryo bwizweho neza nta muntu ushobora kuzajijisha kuko bose bazaba bazwi kandi ngo bazaba bakora mu buryo butari ubwo akajagari.
Umujyi wa Kigali ufite na gahunda yo kuzamura imibereho y’abakene bawutuyemo, iyo gahunda ya ‘Girubucuruzi’ ikaba isa ngo na ‘Girinka’ ikorwa mu cyaro ariko kuko mu mujyi ntawuhororera, abantu bahabwa amafaranga make y’igishoro akabafasha gutangira imishinga y’ubucuruzi.
Musabyimana Valentine, wahembwe ibihumbi 500, asanzwe acuruza butike (Boutique) yagize ati “Ndishimye cyane kuko bantoranyije ntabizi, ariko bigiye kumfasha kwagura neza ubucuruzi bwanjye nk’uko nari nabibagaragarije.”
Photo/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com