Rubavu: Abarwaza n’abaganga ntibumvikana ku kurara ku barwayi
Abarwaza mu bitaro bitandukanye bya Leta bari gusabwa ko bajya baza gusura abarwayi babo bagataha abaganga bagakomeza kubitaho, aba barwaza bo bavuga ko baba batizeye ko abarwayi babo bakurikiranwa neza kwa muganga bityo bakifuza kubaba iruhande ijoro n’amanywa mu byumba no mu ma salle barwariramo.
Ku bitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu abarwaza bangirwa kurarana n’abarwayi babo ndetse bamwe bakarara hanze kuko baba banze gutaha.
Mu buvuzi ubundi abaganga bavuga ko bidakwiye ko umurwaza ararana n’abarwayi, ndetse mu bitaro bimwe na bimwe byigenga mu Rwanda nta murwaza ukirara kwa muganga ku murwayi we, gusa abarwaza bamwe bakavuga ko bibatera impungenge.
Abaganga bavuga ko ari ibintu bitaramenyerwa mu Rwanda, ariko ko abarwaza bagomba guhindura imyimvire bakumva ko bagomba kwizera abaganga bakabasigira abarwayi bakagaruka kubareba bitabaye ngombwa ko babararaho. Ndetse mu mategeko ya Ministeri y’ubuzima kurara ku murwayi umurwaje ngo si ihame.
Dr William Kanyankore muganga mukuru ku bitaro bya Gisenyi yabwiye abanyamakuru ko bafite ikibazo gikomeye cy’abarwaza baza kwa muganga nk’abaje gutura. Aba ngo usanga barazanye imyenda bamesera aho, abrazanye za matelas zo kuraraho, bogera mu bwogero bwagenewe abarwayi banakoresha imisarani yabo ibintu ngo bitera isuku nke n’inkeke ku buzima bw’abarwayi baba baje kurwaza.
Ati “Ujya kubona ukabona abarwaza baramesa ibiringiti byabo bazanye, baramesa amakoti n’amapantalo bakoresha amazi y’ibitaro, baracomeka za telephone mu byumba by’abarwayi, ndetse bamwe bakiha inshingano za muganga bafunga cyangwa bagafungura za serumu cyangwa bakayikuraho, usanga hari n’abashaka gutera inshinge ngo bazi icyo umurwayi akeneye.”
Boniface Sekimonyo afite umurwayi ku bitaro bya Gisenyi, akomoka mu karere ka Rutsiro yabwiye Umuseke ko ubu kwa muganga batabemerera kurara ku barwayi babo, bo barara hanze.
Ati “ Ntabwo umuntu yasiga umurwayi we hano ngo asubire mu Rutsiro ngo abaganga bazamwitaho, njye numva bareka abarwaza tukarwaza abacu kugeza bakize.”
Sekimonyo avuga ko by’umwihariko nk’abarwayi bava kure bo bataba bashobora gusiga abarwayi kuko batabona ababasura ngo banabagaburire, niyo mpamvu ngo bamwe muri bo banatekera aho kwa muganga bakagaburira abarwayi babo kuko badashobora kubagemurira bavuye aho baba kure y’ibitaro.
Kuri iki kibazo Dr Kanyankore avuga ko ku bitaro bya Gisenyi abarwayi n’abarwaza bavuye kure babakoreye ibikoni aho bashobora gutekera ababo bakanabirirwaho, ariko nimugoroba bagashaka aho bajya kurara ntibarare mu barwayi, bakabagarukaho mu gitondo.
Dr Kanyankore asaba abatuye Rubavu n’abanyarwanda muri rusange guhindura imyumvire kuri iki kintu cyo kurwaza abarwayi, ngo bumve ko niba uzanye umurwayi ukwiye guha ikizere abaganga umuzaniye bakamwitaho, wowe ukajya uza kumusura no kumugemurira amafunguro niba kwa muganga ntayo bamuha.
Ku bitaro bya Gisenyi, Dr Kanyankore avuga ko ubu bo iyo babonye koko hari umurwayi ukwiye kurara ku murwayi we bamuha ‘Jeton’ ibimwemerera. Uyu ngo ni ufite umurwayi urembye bikomeye kandi aba barwayi ngo ntabo bakunze kugira abarenze batanu.
Gusa abarwaza ngo ntabwo barumva iki kintu ari nayo mpamvu bamwe ubu barara hanze y’ibitaro mu busitani no ku mabaraza, abandi bakajya gucumbika hafi aho.
Nubwo ku bitaro bimwe byigenga mu Rwanda abarwaza batemererwa kurara ku barwayi babo, ku bitaro bitandukanye bya Leta naho abarwaza bagenda babwirwa buhoro buhoro ko batagomba kurara kwa muganga kuko hari abaganga babishinzwe. Abarwaza bo bakavuga ko baba batizeye ko abaganga baza kwita ku barwayi babo bihagije nijoro.
Ku bitaro bya Leta iki nicyo gihe abarwaza bagomba kutarara ku barwayi babo?
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
uyu muco wo kutarara kumurwayi uri umurwaza ni mwiza, kuko hari indwara zitandukanye yewe zishobora kuba zitaranagaragarira abaganga umurwaza ashobora kongera mubitaro ndetse n’icyo cy’umwanda n’akajagari, bityo bikaba byakongerera abarwayi muri rusange ibyago byo kurwara. ariko kandi kugirango bishyirwe mubikorwa ndetse bihe n’amahirwe menshi kubanyarwanda bashaka utuzi. minisante izashyireho services zishinzwe kwita kubarwayi, nko kubagaburira kubagirira isuku (ibyo twakwita ubu social muri buri bitaro), bityo bizongerera ikizere umurwayi na ny’ir’umurwayi ikindi nuko uwo murwaza iyo ari aho kwamuganga hari byinshi mumirimo ye yaburi munsi yica ariko leta ibyitayeho yaba ifashije benshi, ariko kandi n’abaganga cga services zaba zibishinzwe (zabihuguwemo) bagakorana akazi kabo ubumuntu n’ubumwuga
Mr le DR,ibyomwifuza nibyiza ariko bitewe numubare muke wabakora umwuga w,ubuvuzi numushahara mutoya,njye nkubwije ukuriko bitakunda.umurwaza harigihe umwifashisha,cg akaguhamagara kugirango umurebere umurwayi cyanecyaneko umuganga abafite akazikenshi.ikindi ko mudaha abarwayi ibiribwa,nubirukana bazatungwa nimiti gusa,ibyontibyashoboka,ahubwo ntimwongere kuraza abarwaza hanze.kko sibyiza
Wa mugani wa yesu ati muraboneye ariko si mwese nuko YUDA avunira ibiti mu matwi. ngo cweeee.ba docter Yuda mwiriwe?ahhahahahahaa.
Ibintu nibisobanuke, niba nta barwaza bakenewe, nibabivuge bitahire bajye baza kubasura nk’uko abasura abari muri gereza bigenda (NB: munyumve neza singereranya ibitaro na prison). Igihe nikigera ibitaro bibahamagare batware umuntu wabo. Yese mwaba mufashishe benshi. Ariko se mwabishobora? Kubagaburira no kubakarabya no kubahindukiza? Cyeretse ibitaro byo bikoze nka K. Faycal? Ariko rero n’ukuriye ibitaro bya Gisenyi yige kuvuga neza. Umuntu ntago ajya kuryama mu byatsi kubera ko atazi ko matola zibaho!!!
ibi bintu ntago bikwiriye mu rwanda nukuri barebe ukuntu bakemura iki kibazo
Ariko kuki dushaka kwigana imikorere y’ibihugu byateye imbere kandi nta buryo dufite bwo gukora nka bo ( abakozi, ibyangombwa byose by’umurwayi,…). Iyo gahunda ntabwo yashoboka rwose uyu munsi. Yenda bizashoboka ariko si none pe. Tugabanye kwirari no kwigana ibitiganwa.
ariko rero ni ubwo kutaraza umurwayoi ari byiza kuko birinda umurwaza ariko ibitaro byakarebye uko bigenze nabarwaza, ikaba yarabiteganyije , nukureba uko igenza abarwaza bitabye ibyo service yaba iri gusubira inyuma
Comments are closed.