Digiqole ad

Espagne yasezerewe nabi, ijyana n’Intare za Cameroun

La Roja ya Espagne niyo ifite iki gikombe cy’Isi giheruka, ariko yaraye isezerewe nabi cyane kuko ivuyemo itsinze igitego kimwe gusa itsinzwe birindwi mu miikino ibiri yakinnye. Mu ijoro ryakeye kandi ni nabwo ikipe ya Cameroun yasezerewe nayo nyuma yo gutsindwa imikino ibiri mu itsinda A irimo, ikaba isigaje umukino umwe na Brasil.

Iniesta, Casillas na Torres, mu kimwaro cyo kuvamo nabi
Iniesta, Casillas na Torres, mu kimwaro cyo kuvamo nabi

Ikipe y’igihugu ya Espagne yaraye itsinzwe ibitego bibiri ku busa na Chile ya Alexis Sachez na Arturo Vidal n’umunyezamu wabo Bravo bazwi cyane. Espagne ya Toress, Diego Costa, Iniesta, Alonzo, Ramos na Casillas n’abandi bazwi umukino wabo wo guhererekanya byihuse usa n’uwasomwe n’izindi kipe. Bavuyemo nta shema na rito nk’ikipe ya mbere ku isi ku rutonde rwa FIFA.

Mu mukino wari wabanje muri iri tsinda B, Ubuholandi bwari bwatsinze mu mukino ukomeye Australia ibitego 3 – 2, niyo kipe ya mbere yahise ikatisha itike ya 1/8 n’ubwo hasigaye umukino wa nyuma muri iri tsinda. Ikipe ya Chile nayo yabonye tike nyuma yo gutsinda Espagne, nubwo hasigaye umukino zizakina wa nyuma wo kureba izazamuka ari iya mbere mu itsinda, naho Espagne na Australia zikazakina umukino wo kureba izataha ari iya gatanu n’iya nyuma mu itsinda B.

Umukino wo mu itsinda A wabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa kane ikipe ya Cameroun iri mu zihagarariye Africa yahuye n’uruva gusenya ubwo yatsindwaga 4 – 0 na Croatia ya Luka Modric na Mario Mandzukic watsinze ibitego bibiri.

Cameroun nayo yahise isezererwa kuko itsinzwe imikino ibiri, isigaje gukina na Brasil iherutse kunganya na Mexique, zikaba zinganya amanota ane mu itsinda A, Croatia ifitemo atatu ikaba isigaranye umukino na Mexique, hano bikaba bigifunguye kuri aya makipe atatu yose asabwa gutsinda agakomeza, naho Intare za Cameroun zo zikaba zizakina ariko zibizi ko zavuyemo.

Casillas mu gice cya mbere aragerageza guha impamvu bagenzi be bigaragara ko bacitse intege
Casillas mu gice cya mbere aragerageza guha impamvu bagenzi be bigaragara ko bacitse intege
Vicente del Bosque yakubitiwe ahareba inzega muri iki gikombe cy'isi mu gihe yari yizeweho kugisubirana
Vicente del Bosque yakubitiwe ahareba inzega muri iki gikombe cy’isi mu gihe yari yizeweho kugisubirana

Mu itsinda C uyu munsi Colombia irakina na Cote d’Ivoire saa kumi n’ebyiri, naho mu itsinda D Uruguay ikine n’ubwongereza saa tatu z’ijoro ku masaha yo mu Rwanda.

Inkuru zirambuye kuri iki gikombe cy’Isi n’amafoto urabisanga hano

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • na nyina w’undi abyara umuhungu.

    • Cameroun ijye imenya ko ihagarariye igihugu cya Cameroun ariko n’umugabane wa Afurika. Uwitwa Song yakubise umukinnyi ikofe wagira ngo football yabaye western. Mu gice cya kabiri , umukino ugiye kurangira abakinnyi babiri bakubitanye imitwe, harya arbitre ubwo ntacyo abivugaho iyo abakinnyi babiri bo mw’ikipe imwe barwanye? Fecafoot yakagombye guhana yihanukiye bariya bahungu bitwara nabi bigatuma isura y’afurika yangirika. Baragaciye nibwo bwa mbere mbonye abantu babiri bo muri equipe barwana.

  • iyikipe yanteye agahinda ntaza kira pe.

Comments are closed.

en_USEnglish