Holland: Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko Iyamuremye yoherezwa mu Rwanda
Nyuma y’ubujurire mu nkiko zitandukanye kuva mu mwaka ushize, kuri uyu wa 18 Kamena Urukiko rw’Ikirenga rw’igihugu cy’Ubuholandi rwategetse ko Jean Claude Iyamuremye yoherezwa mu Rwanda kubazwa ibyaha bya Genocide akekwaho.
Iyamuremye uzwi ku kazina ka Nzinga, yabaga muri Vooborg mu Buholandi, akaba yaratawe muri yombi n’igipolisi cy’iji gihugu kuwa 9 Nyakanga 2013.
Iyamuremye ashinjwa kuba yari umwe mu nterahamwe zateye zikica Abatutsi bari bahungiye muri ETO-Kicukiro ubwo ingabo za Loni zari zimaze kubatererana.
Iyamuremye yagombaga kwoherezwa mu Ukuboza umwaka ushize aho n’urukiko rw’ibanze rwari rwamufatiye uwo mwanzuro. Ni ubwa mbere Ubuholandi buzaba bwohereje umuntu ukekwaho ibyaha muri Africa.
Mu mwaka wa 2011, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Buholandi byanze guha Iyamuremye uruhushya rwo gutura muri icyo gihugu, nyuma yo kubona amakuru y’ibirego bijyanye na Janoside yakorewe Abatutsi.
Iyamuremye w’imyaka 38, yavugaga ko mu Rwanda atazahabona ubutabera, Urukiko rw’Ikirenga mu Buholandi ariko bwavuze kuri uyu wa gatatu ko mu Rwanda azahasanga umucamanza w’umwuga.
Leta y’u Rwanda niyo yohereje ubusabe bwo guta muri yombi Iyamuremye kubera uwbwicanyi bukomeye ashinjwa ku batutsi bari bahungiye mu cyahoze ari ETO-Kicukiro.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Natahe m’urwamubyaye bizamugirira neza aho guhorana umutima uhagaze atinya koherezwa aho yakoreye icyorezo. Biratangaje ko igihugu cy’abazungu cyohereza izi nterahamwe ngo zice imbere y’inkiko kubazwa ibyo bakoreye abanyarwanda muli 1994, aba perezida bamwe bo mu karere ndetse na Loni bagerageza kutubwira kugirana imishyikirano n’interahamwe zo muli FDLR, cyangwa bamwe bavuga ngo abenshi bo muli FDLR n’abana bavutse nyuma ya jenoside cyangwa bali bakili bato muli jenoside, kandi jenoside itigishwa ngo inatozwe. Nshimiye ubushinjacyaha n’inkiko zo mu buholandi zibona ikibazo cya jenoside uko gikwiye kuboneka.
Ariko se ino babohereza ho hameze hate. Ubutabera turabuzi uko bukora
Kayitate, ntabutabera bunyura uwakoze jenoside kandi we yumva nta cyaha bilimo ndetse adakwiye no gushinjwa. Kuli ba jenosideri, usa nushyigikiye, icyiza cyaba kutagira ubutabera cyangwa ubumugila umwere kuko abona nta cyaha cyali mu gutsemba buli mututsi. Ibitekerezo byawe kuli iyi ngingo ntacyo imaze. Ahubwo uko urukiko rwikirenga rw’ubuholandi rubona ubutabera bw’u Rwanda nicyo gifite icyo kivuze. Kandi ntirwali kwemera kohereza uyu ukekwaho jenoside ngo aze kuburanira aho yayikoreye iyo rutemeza ko ubutabera bw’u Rwanda butabogamye. Icyo ngirango nicyo kikurya kikagutera ipfunwe. Birashimisha rero iyo uryerekanye nko kur’uru rubuga!
naze sha maze abazwe ibyo yakoze ahanwe nk’abandi maze amahro ahinde naho ibyo kuvuga ngo nta butaberazabona mu Rwanda byo ndabona ari ugusaza imigeri. nta mahoro ku munyabyaha
naze aryozwe ibyo yakoze igihe niki ngo agere ku butabera nyabwo ahubwo bizabe byiza anaburanire kicukiro aho yakoreye jenoside.
Comments are closed.