Digiqole ad

Ngo nta kindi afite cyo kwitura ingabo z’u Rwanda uretse isaluti

Karongi –  17 – 06 – 2014, Abaturage bo mu murenge wa Gishyita baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke bamubwiye ko bashimishwa cyane no kuba bafite umutekano bahabwa n’ingabo z’u Rwanda bikaba akarusho iyo hiyongereyeho ibikorwa bireba ubuzima bwabo bwa buri munsi. Umukecuru Mukagasana avuga ko ntakindi yatura ingabo z’u Rwanda uretse kuziha icyubahiro kugeza atabarutse.

Ngo nta kundi yashimira ingabo z'u Rwanda
Ngo nta kundi yashimira ingabo z’u Rwanda

Aba baturage bagaragaje ibyishimo bacinya akadiho hamwe n’ingabo z’u Rwanda nyuma y’igikorwa cyo gushyira ibuye fatizo aho bazubakirwa n’ingabo ikigo cy’ubuzima cya Gishyita, mu bikorwa by’ingabo bya “Army week” bitegura umunsi wo Kwibohora.

Aba baturage bavuga ko iki kigo nicyuzura kizaborohereza mu ndendo bakoraga bajya kwa muganga i Karongi mu mujyi.

Ndagano Vianey wari muri aba baturage ati “Impamvu ubona twishimye cyane ni uko ibintu ingabo zikora tuba tuzi neza ko byihuta. Ubu iki kigo ejo bundi kizaba cyuzuye ababyeyi bari kuhabyarira.”

Mukagasana twafashe ifoto atera isaluti nk’icyubahiro ngo afite cyo guha ingabo z’u Rwanda ati “Urabona ndashaje, ntacyo ntabonye urebye. Ariko abasirikare bacu ni abagabo pe, baturindira umutekano tukaryama tugasinzira, uko ngana uku mperuka kumva amasasu my myaka nka 20 ishize, none dore baje no kutwubakira ibitaro hano, bakwiye icyubahiro gusa kubashimira ntacyo twabona cyo kubahemba.”

Umwe muri aba baturage avuga ko ikizere cyo kuba iki kigo kizuzura vuba yagize ati “ Hariya mu Bwishyura bahubatse amazu y’abatishoboye b’abademobe, bayubatse mu gihe gito cyane, ubu rero ubwo batangiye iki kigo nacyo ejo uzagaruka usange niho twivuriza.”

Lt Gen Fred Ibingira umugaba w’ingabo z’inkeragutabara z’u Rwanda wari muri uyu muhango yabwiye aba baturage ko icyambere kiruta ibindi mu gihugu ari umutekano n’amahoro by’abagituye.

Ati “Mwumva amagambo ku maradio no mu binyamakuru bavuga byinshi basebya u Rwanda. Ariko byose nta na kimwe cyagirira akamaro abanyarwanda. Nimureke turebe ibiduha amajyambere, ibiduha ibigo nderabuzima, ibiduha amashuri, ibiduha imihanda, ibiduha amazi meza n’amashanyarazi tukagira ingo nziza n’ubuzima bwiza. Abavuga amagambo yandi ntimubahe umwanya, nimubumbatire ubumwe n’umutekano ibi tuzabigeraho.”

Let Gen Ibingira asaba abaturage gukomeza kubumbatira ubumwe n'umutekano kuko ngo aribyo bintu bya mbere
Let Gen Ibingira asaba abaturage gukomeza kubumbatira ubumwe n’umutekano kuko ngo aribyo bintu bya mbere

Lt Gen Fred Ibingira avuga ko ibintu byose umuntu ashobora kubigeraho mu gihe afite amahoro n’umutekano. Avuga ko ingabo z’u Rwanda zishishikajwe cyane n’ubuzima bwiza bw’abanyarwanda mu gihe bafite amahoro ari nayo mpamvu baje muri ibi bikorwa byo kububakira ikigo cy’ubuzima ahabegereye.

Dr Anita Asiimwe Umunyamabanga wa Keta muri Ministeri y’ubuzima wari muri uyu muhango avuga ko ubufatanye bw’abaturage mu gikorwa nk’iki cyo kubaka ‘poste de santé’ ari ko gaciro k’abanyarwanda abayobozi bavuga.

Dr Asiimwe yabwiye abaturage ko kwihesha agaciro ari uguharanira kubaho neza. Ati “Ntabwo wagira agaciro mu gihe nta mituel de santé ufite.”

Asaba abaturage gushyira imbaraga mu kwiteza imbere no kugira ubuzima bwiza mu gihe bafite n’umutekano n’amahoro birambye.

Let  Gen Fred Ibingira ashyira ibuye ahazubakwa iri vuriro
Let Gen Fred Ibingira ashyira ibuye ahazubakwa iri vuriro
Abaturage bavuga ko ibikorwa nk'ibi iyo bijemo ingabo byihuta cyane
Abaturage bavuga ko ibikorwa nk’ibi iyo bijemo ingabo byihuta cyane
Minisitiri Dr Asiimwe mu gikorwa cyo gutangiza ahazubakwa iri vuriro
Minisitiri Dr Asiimwe mu gikorwa cyo gutangiza ahazubakwa iri vuriro
Muri iki kibanza kiri mu cyaro mu Gishyita niho hazubakwa iri vuriro abaturage bishimiye ko ribegereye
Muri iki kibanza kiri mu cyaro mu Gishyita niho hazubakwa iri vuriro abaturage bishimiye ko ribegereye
Ba Gen Eric Murokore na Mubaraka Muganga
Brig Gen Eric Murokore na Maj Gen Mubaraka Muganga
Dr. Asiimwe Anita na Fred Ibingira baganira n'abaturage
Dr. Asiimwe Anita na Fred Ibingira baganira n’abaturage
Abaturage mu gihe bumvaga ibyo aba bayobozi bababwira
Abaturage mu gihe bumvaga ibyo aba bayobozi bababwira


Photos/DS Rubangura/UM– USEKE

Daddy Sadiki Rubangura
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Imana ibahe umugisha kubwo gutekereza ku bikorwa by’indashyikirwa byo kwegereza abaturage services z’ubuzima.

  • Birashimishije ni mukomerezaho ngabo zacu mutange umusanzu wo kwubaka igihugu cyababyaye. 

  • Ariko inama ikorwa umututu w’imbunda uri hejuru y’abaturage ntabwo itanga isura nziza y’igihugu gifite umutekano n’ubwisanzure. cfr foto no 1

  • wowe wiyita To, uragirango baregeze mubone uko mugarika ingogo? u Rwanda ruzarindwa n’amaboko y’abana barwo!

  • hahah ngewe nkunze uriya mukecuru rwose nisaluti hahah 

  • ibazi nkuwo ngo imitutu, igutwaye iki ko ariyo irinze abana babanyarwanda, wagirango c barindwe niki? uragirango c zibikwe? ariko koko uziko muri amashitani atukura? igihe mwiciye burya ntago nubu murabona ko mwakoze nzabi? icyakora murababaje pe! kd murabo gusabirwa.

  • ntanjye mbona natcyo nakwitura ingabo zacu kuko iyo tutazigira ubu tuba twarazimye ku ikarita y’isi

Comments are closed.

en_USEnglish