Digiqole ad

'WhatsApp' na 'Skype' mu byashinje Mutabazi na bagenzi be uyu munsi

Urubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo abantu 16 barimo Lt Joel Mutabazi wabaye mu mutwe w’ingabo zirinda Perezida, rwasubukuwe kuri uyu wa kabiri nyuma y’igihe kinini rwari rumaze rutaburanishwa, Lt Mutabazi akaba yongeye guhakana ibyo aregwa ariko Ngabonziza JMV alias Rukundo, yamera abyo aregwa n’ubwo hari ibyo asobanura.

Lt Joel Mutabazi, n'abo bareganwa mu itsinda rya gatatu
Lt Joel Mutabazi, n’abo bareganwa mu itsinda rya gatatu

Iburanisha ryabanje gutinda ho gato ku mpamvu zitasobanuriwe abari mu cyumba cy’iburanisha,  Urukiko rusaba Ubushinjacyaha bwa gisirikare gukomeza bugaragaza ibimenyetso ku kuba Joel Mutabazi yaba yarandikiranye na Nshimiyimana Joseph alias Camarade kuri WhatsApp na Skype.

Uku kwandikira ngo kugaragaza ubufatanyacyaha mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’igitero cya gerenade cyakozwe na Nshimiyimana Joseph nk’uko yari yabyemeye mu nyandikomvugo zinyuranye yakoreye mu bugenzacyaha akaba yaravugaga ko raporo yayitangaga kuri Lt Joel Mutabazi akoresheje ubwo buryo bw’itumanaho.

Ubushinjacyaha bwgaragaje bimwe mu byo Nshimiyimana ngo yaba yarandikiye Lt Mutabazi, ariko bikaba byari mu mvugo y’igifefeko.

Ubwo butumwa bwo kuri WhatsApp Ubushinjacyaha ngo bwabukuye kuri nomero yakoreshwaga na Nshimiyimana alias Camarade akaba yarandikiraga nomero 00256777825126 y’umuntu witwaga ‘Afande Joel’ Ubushinjacyaha buhamya ko nta wundi utari Lt Joel Mutabazi.

Mu kiganiro Camarade yaba yaragiranye na Mutabazi, nyuma y’iterwa ry’ibisasu bya gerenade ku isoko rya Kicukiro, Camarade yagiraga ati “… ndava Kabare a la bwenge, mvuye kwereka indorerezi uko zizitwara mu matora (mu Rwanda amatora y’abadepite yari yegereje) arongera ati “Ko utavuza impundu? (ibi Ubushinjacyaha bubisobanura nk’aho Camarade yasabaga Mutabazi kwishimira igikorwa cyo gutera grenade cyari cyabaye)

– Mutabazi bazi ngo aza kumubaza ati “… Kicukiro se?…”

Nyuma Camarade aza kumubwira ati “Ndananiwe nimbana akanya turazakuvugana…”

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyo kiganiro cyerekana ko Joel Mutabazi yaba yari azi neza ibyo Camarade yakoze ariyo mpamvu akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu iterabwoba.

Nshimiyimana Joseph yahakanye ibikubiye mu nyandikomvugo zose yakoze avuga ko atari we wazisinyeho, kandi avuga ko nomero za telefoni zavuzwe na telefoni ubwayo Ubushinjacyaha bwahaye Urukiko atari iye.

Umucamanza yabajije buryo ki Nshimiyimana Joseph ahakana ibyo yemereye inzego zitandukanye, maze we asubiza ko yabonaga bazana impapuro bisanzwe akazisinyaho ko ibyo Ubushinjacyaha bwavuze ko yemeye ko ariwe wateye gerenade ndetse ko yandikiranaga na Mutabazi atabizi, ko ntabyo yakoze.

Akimara guhakana ko atigeze atunga telefoni, Umucamanza yamubajije uko akora ubucuruzi nta telefoni undi avuga ko afatwa ataari mu bucuruzi kandi ko nta kindi aribwongere gutangaho igisobanuro.

Lt Joel Mutabazi we, yahakanye ko nomero y’umuntu Ubushinjacyaha buvuga ko yandikiranye na Nshimiyimana atari iye ndetse avuga ko atakwemera ubwo butumwa kuko niba uwo wandikaga yaravugaga Afande Joel ngo bitavuga ko ari Lt Joel Mutabazi.

Mutabazi kandi yaje kugaragaza ko arakaye, ubwo yabwiraga Urukiko mu ijwi rikomeye ati “Sindi umwicanyi n’ababikora ntacyo bibamariye, narwaniye Abanyarwanda myite imyaka 15 ntabwo nasenya ibyo nubatse. Mwikomeza kungerekaho ibyo kwica Abanyarwanda, sindi umwicanyi sinzanaba we.”

Amaze guhakana nimero ya terefoni yagaragajwe n’Ubushinjacyaha, Umucamanza yamubajije niba yibuka nomero ye ya telefoni, Joel asubiza ko ntayo yibuka ati “Bitewe n’iyicwarubozo nakorewe, nomero ya telefoni yanjye sinyibuka ndetse n’isura y’umwana wanjye sinkiyibuka.

Ibya Joel Mutabazi byabaye nk’ibicumbikiwe aho, Urukiko rukazaba arirwo rufata umwanzuro. Hakurikiyeho Ngabonziza JMV alias Rukundo Patrick.

Uyu mugabo we yemera ko ari umuyoboke w’Umutwe wa Rwanda National Congress (RNC) ufatwa nk’uw’iterabwoba mu Rwanda gusa we akavuga ko ari ishyaka nk’ayandi yose kandi ngo yari ashinzwe gushakisha abayoboke ndetse Ubushinjacyaha buvuga ko yemeye ko yakoranaga na FDLR ariko we akavuga ko ahubwo yari aziranye n’abantu bo muri FDLR gusa.

Rukundo akurikiranyweho ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kubiba urwango mu baturage bwangisha ubutegetsi buriho bikaba byahembera imbururu no kujya mu ngabo zitemewe na Leta.

Rukundo wavuze ko yavukiye i Gicumbi akahigira amashuri abanza, ayisumbuye akayiga muri Uganda, ndetse ngo yabaye i Burayi kuva muri 2003-2009 mu Buholandi, ngo yacengezaga amatwara ya RNC yumva ko nta kibazo ngo kuko muri Uganda n’ahandi yabaye kujya mu ishyaka rirwanya ubutegetsi nta kibazo.

Yavuze ko ngo FPR ari agatsiko kacitsemo ibice, aho hari agatsiko gakorera hanze y’igihugu ngo ari na ko kashinze RNC n’akandi gatsiko kari mu Rwanda, amagambo yateye uburakari Ubushinjacyaha maze buvuga ko iyo mvuga ipfobya Leta kandi Rukundo avuga ko yemera icyaha.

Muri uru rubanza rwa Rukundo hagaragayemo guterana amagambo kwa hato na hato, hagati y’Urukiko n’Ubwunganizi cyangwa Ubushinjacyaha n’Ubwunganizi, cyane impaka zikaba zari zishingiye ku ngingo ziri mu mategeko ahana y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwifuzaga ko bwatanga ibimenyetso ku byaha byose bya Rukundo noneho ubwunganizi bukagira icyo bubivugaho icyarimwe, ariko bwo bukifuza gutanga ibisobanuro kuri buri cyaha.

Mbere Urukiko rwemeye icyifuzo cy’Ubwunganizi burimo Me Kabanda Viateur na Me Hubert Rubasha ariko ngo bitewe n’umwanya bafashe bisobanura ku cyaha kimwe bituma Urukiko rusaba Ubushinjacyaha gutanga ibimenyetso kubyaha bifitanye isano bikomatanyijwe noneho Ubwunganizi bukazagira icyo bubivugiraho rimwe.

Urukiko rwasubitse iburanisha bitewe n’isomwa ry’urundi rubanza.

Ku munsi wo ku wagatatu tariki ya 18 Kamena, iburanisha rikazasubukurwa ku Rukiko rukuru rwa Gisirikare Kanombe ku isaha ya saa 8h30 za mu gitondo.

Uyu munsi mu rukiko:

Uyu ngo yari afite uburwayi ku rutoki bumuviramo kubyimba akabako ariko umuganga yaramuvuye nk'uko Umuseke wabibwiwe n'ushinzwe kubarinda
Uyu ngo yari afite uburwayi ku rutoki bumuviramo kubyimba akabako ariko umuganga yaramuvuye nk’uko Umuseke wabibwiwe n’ushinzwe kubarinda
Murumuna wa Lt Mutabazi yavunikiye mu masiporo
Murumuna wa Lt Mutabazi we yavunikiye muri siporo
Lt Mutabazi aganira na muramukazi we Diane
Lt Mutabazi aganira na muramukazi we Diane
Mbere yo kuburana akenshi abaregwa babanza kujya mu dutsiko baganira
Mbere yo kuburana akenshi abaregwa babanza kujya mu dutsiko baganira
Inteko iburanisha urubanza ikuriwe na Maj Bernard
Inteko iburanisha urubanza ikuriwe na Maj Bernard
Iyo nyandikomvugo Nshimiyimana yayiteye utwatsi arayigarama n'ubwo hariho umukono we
Iyo nyandikomvugo Nshimiyimana yayiteye utwatsi arayigarama n’ubwo hariho umukono we
Aba bakobwa baba bisekera nta kibazo
Aba bakobwa baba bisekera nta kibazo gusa bararegwa ubufatanyacyaha mu byaha bikomeye
Mu rukiko abantu ntibari benshi cyane
Mu rukiko abantu ntibari benshi 

Amafoto/A.HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ngo yavunikiye mu masiporo ?

    • Siporo ziragwira zivuna abantu amaboko, siporo murigereza ya gisirikare? yewe gaye siporo

    • Hali ubuhamya butandukanye nibyo abamulinda batangaje se? Cyangwa ni ya mazimwe yanyu adafite aho ashingiye mukunda gukwirakwiza ngo musebye leta?

      • Icecekere munyarwanda we, hato abo bamurinze batazakurinda, bakagukoresha siporo bigatinda…

        • Seremani, urabihamya nk’uwahaciye. Waliwakoziki? Wahavuyute?

          • Hasigaye harabaye iwabo wa twese, ibyo bibazo uzabibonera ibisubizo uhageze uri mu masiporo 

          • Mwese nka bande? Aho guhindura ibintu rusange, ngusabye kutumenyesha nk’abandi basomyi uko wowe byakugendekeye ngo ubonereho kutubwira yuko aho bakulindiye wafashwe bagukoresha siporo ku gahato?

          • “Mwese” hahaha ko wikuramo? Ugize ubwoba?…navuze twese nawe urimo, abo bari aho mu myaka ishize ntawatekerezaga ko byamubaho, nawe wishyugumbwa kuko isaha ni isaha ayo masiporo uzayakora. 

          • Jye nivanyemo kuko sinteganya kugambanira igihugu ngo ninjire mu mutwe
            witerabwoba nka aba bantu bali hejuru. Sinibona rero mubyo usa naho wowe waciyemo, ubu
            ukaba utanga ubuhamya bwa siporo wahaswe gukora, nubwo wanze kutubwira
            imhamvu yagufatishije, cyangwa (kuko usa naho uhakanya ko hali imhamvu) icyo
            wabwiwe cyagufatishije ngo ubone kulindwa no gukoreshwa siporo ku gahato.

          • “ntuteganya kugambanira igihugu”??…N’abandi bakubwiye ko batigeze bakigambanira ko ndetse badateganya no kukigambanira, ko ntawe urukunda kurusha abandi? byibura bo banagaragaje ubutwari bwo kucyitangira ….rero n’ijambo ryabo vs ijambo ry’ababahata amasiporo. ubwo hari uwigiza nkana (wenda ubashinja niwe ubabeshyera kuko na juge ntararuca usibye ko no kuruca mu bushishozi hadakurikijwe amategeko bimenyerewe) icyo dufitiye gihamya nuko harimo abavunitse ngo bakora amasiporo.  Ntabwo ari ngombwa kugambanira igihugu ngo uyakore humura, n’isaha yawe itaragera tu ukayakora.

          • Ndahumuye bihagije, cyane cyane iyo mbonye abo uvugira bafashwe bagejejwe mu rukiko. Ahari bamwe nta kibazo mwagiraga n’abatera amagerenado mu ruhame bagahitana inzirakaregane. Niba usanga hali ukugambanira igihugu biruta ibyo, ubwo ndumva nta kumvikana twagirana. Niba uvuga ko atali bo bateye izishingiweho ngo bakinjwe, kandi ukaba ubihamya, bimenyeshe ababunganira ujye gutanga ubuhamya bubashinjura. Naho ubundi ibyo uvuga biba ibigambo bidafite ishingiro. Jyewe ndemera ibyo polisi n’ubushinjacyaha burega aba baburannywa. Kandi nkuko bali mu rukiko bafite umugisha wo kwishinjura. Ibya agahato murega abalinzi gukorera izi mfunga nabyo mubitangaho ubuhamya s’ibigambo gusa bidafite aho bishingiye.

          • nta rukiko rwabahamije kuzitera ibyo barabiregwa na abashinjacyaha bakabihakana., ikindi gutera grenades si ibya none n’ibintu byahozeho mu mateka y’u Rwanda ya vuba, hambere (niba uri uwavuba) grenades zaterwaga muri gare, ubutegetsi bwariho icyo gihe bukatubwira ko ari inkotanyi zizitera, abitwa ibyitso bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera, nkuko biba kuri aba ngaba. Ngaho ihandagaze uvuge ko icyo gihe ari inkotanyi zaziteraga?  None se niba leta y’u Rwanda ifite amateka yo kubeshya abantu ibagerekaho grenades n’ubutabera bwayo amateka akagaragaza ko bukoreshwa n’iki kitwemeza ko n’ubu Atari ya mateka ari kwisubiramo? …..naho kuvuga ngo iyicwa rubozo n’ibigambo, urabivuga uko kuko ritaragukorerwaho, utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi mbiswa ma!!! 

          • Ibyo tubyita ‘mirror argument’; kugerageza gutsindagira ibyaha byawe nyakuri kuli adversaire. Leta y’u Rwanda y’ubu ntaho ihuriye n’izambere. Ikora icyo ivuze, ikavuga icyo yakoze itanyuze k’uruhande. Kugereka ibyaha bya guverinoma ya Kayibanda cyangwa ya Habyarimana, cyangwa iya Bagosora/Sindikubwabo/Kambanda kuya FPR ni diffamation. Nta muntu utali umunyakinyoma ushobora kuvuga ko guverinoma y’ubu yigeze isuka urusasu muli Kigali ngo ibyitirire abandi nkuko iya Habyarimana yabigize m’Ukwakira 1990. Ntabwo iyi leta yahanura indege hejuru ya Kanombe nkuko iya Habyarimana-Bagosora yabigize umuperezida wabo kw’itsriki ya6 Mata 1994 ngo ibyitirire abandi. Kuvuga ngo kuko izindi guverinoma zabikoze n’iyi irabikora udatanze ubuhamya byerekana bankruptcy y’ibyo uvuga. Ni nkaho wavuga ngo kuko runaka yafashwe yica akabihakana na runaka nawe agomba kuba yarishe runaka kandi uwishe nyawe yafsshwe aburanira mu ruhame m’urukiko. Iyo uvuze ibintu bisebya udatanze ubuhamya, ahubwo uvuga gusa ngo hali na abandi babikoze, ergo naba barabikora uba ibyo uvuga ubitesha agaciro.

          • Leta y’u Rwanda ni Leta y’u Rwanda nyine, dore ko mutazi gutandukanya igihugu n’umuntu;  ngo Habyarimana ngo Kagame mukamwitiranya n’u Rwanda, bitewe n’amarangamutima  Ko nakubwiye amateka ya Leta y’u Rwanda hari ubwo wigeze uyahakana? ntiyabaye ejo bundi twese tubireba?  ni aya Leta y’u Rwanda nyine kandi irakomeza,  niyo mpamvu imipanga n’imbunda byaguzwe na Leta y’u RWanda mbere ya 1994, magingo aya leta y’ u Rwanda ikomeza kubyishyura ……. ugomba kurenga amarangamutima weho ukarenga umuntu ukareba system yose nk’igihugu. mbisubiremo Leta y’u RWanda (it doesn’t matter uyiyoboye) mu mateka yayo mato yerekanye, imyitwarire yo kwitirira ibyaha abantu ishaka kwikiza (icyaha ikunze cyane ni gutera grenades) ngaho gabanya amarangamutima maze uhakane ayo mateka? yerekanye gukoresha ubutabera yikiza abantu batavuga rumwe nayo ngaho bihakane ? ariko uzi ko hari ubwo mufata abantu nk’impinja zivutse ejo bundi. Njye nkurikije amateka ya Leta y’u Rwanda sinjya mpfa kwemera buhumyi ibyaha ku bantu cyane cyane abo ivuga ko bava mu mashyaka atavuga rumwe nayo…….uko niko mbifata mbitewe na ingero nyinshi zifatika nabonye n’amaso yanjye ikindi ushobora kubifata uko ubyumva. Leta y’u Rwanda uko iteye (sinitaye kuyibereye president abe Mbonyumutwa, abe Kayibanda, abe Kagame cg Bizimungu, ntabwo abo ari leta abo barasimburanwa ….. LETA Y’U RWANDA ifite amateka yayo azwi)

          • Naba n’amarangamutima. Uburiganya bwawe bwo kwitirira ibyakozwe na guverinoma zanyu zo hambere ukagerageza kuzigereka kuli guverinoma iyobora u Rwanda ubu niyo mafuti arenze icyo ungeretseho ngo n’amarangamutima. Niba ubwo buriganya n’amayeri uyavanga n’ubucucu bwo kwitirira iyi guverinoma ibyakozwe  na za guverinoma zatumye igice kimwe cy’abanyarwanda bahezwa m’urwababyaye, abandi bagahindurwa unter-menschen kugeza n’igihe izo guverinoma zigerageje kubarimbura ngo ab’ejo bajye babaza uko abo bantu basaga byerekana dishonesty yawe. Leta ni leta, ihoraho. Guverinoma n’ikindi; harubwo imwe isimbura indi. Icy’ingenzi nuko guverinoma naho zaba izi gihugu cyimwe zidasa zose. Guverinoma dufite ubu ishyize ubumwe bw’abanyarwanda bose hamwe. Ikaba ali naho itandukaniye n’izahozeho zari zaramenesheje bamwe mu bana b’i Rwanda abandi ikabsmbura uburenganzira mu gihugu cyabo. Ariko nkawe ibyo ntacyo bikubwiye, ndibaza yuko soit: ulumwe utaligeze ugira ibobazo kuli guverinoma zahozeho, cyangwa ulumwe mubakunda kulila mu kavoyo, nka ba Theogene ‘Redcomm’ Rudasingwa iyi guverinoma yananije gusahura ndetse ikanirukana kubera ubujura bakajya muli dissidence babyita ngo ni politike. Ibyo aribyo byose niba uli umuyoke wabo ukaba uli mu Rwanda menya yuko wayobotse umutwe abanyarwanda tuzi neza yuko ali uwiterubwoba. Nawe nufatwa uzabiryozwa. Naho ubundi bunda, ukore icyo Ole Ntimama yajyaga abwira political rivals muli Masaailand: Lie low as an envelope. Nta hantu muli iy’isi hataba malcontents. Ik’ingenzi nuko wubahiriza amategeko atugenga twese, ukilinda guhungabsnya umutekano w’abanyarwanda. Ayo mabwiriza niba utayumva, ejo nawe uzaba ukora siporo, cyangwa n’ibirenzeho. 

          • @Umuseke niba mwiyemeje guhitisha debat z’abantu ntimukagire uruhande mubogamiraho , nanditse text nsubiza uyu ariko mwayinyonze ibyo ntabwo ari byiza mu muco wa Demokarasi. Iyo umuntu yanditse ntawe atutse nta mpamvu yo kumunyongera igitekerezo…..niba namututse mubikuramo uretse ko we yanditse byinshi antuka ariko mukabireka bigahita, ibyo sibyo n’ugushyigikira wa muco mubi wo gukomera amashyi ngo ubutegetsi buriho woretse u Rwanda, leta yateguye genocide abantu barayitabira kubera uyu muco niyemeje kurandura wo gukurikira buhumyi irivuzwe n’umwami.@umunyarwanda ya masiporo ndareba wayemeye ndetse wiyongereyeho “ni ibirenzeho” n’ibindi nabyo uzayemera, ikindi ayo masiporo ni ibirenzeho si ubwambere bikorwa mu mateka ya leta y’u Rwanda nkuko nabikubwiye byahozeho, n’abanyarwanda bari hanze n’ubu barahari niba ubihakana uzakurikirane imyigaragambyo ibera iteka za Buruseri, London n’ahandi ….yewe na hano hafi Congo na za Zambia barahari n’uwo Rudasingwa uvuga ntumurusha ubunyarwanda.  ni ya mateka yisubiramo, kubakoresha amasiporo n’ibindi ntaho byagiye abo bitaga inyenzi , ibyitso ni inyangarwanda bari hanze y’igihugu …..iyo bagukekeragaho gukorana nabo  wakoreshwaga amasiporo n’ibirenzeho. ntawe rero bigikanga kuko birazwi niyo mateka yacu ni gatebe gatoki kugeza igihe Yezu agarukiye. ariko byo ntimuzambuza kuyavuga, imyumvire ya basogokuru yi “irivuze umwami” niyemeje kwitandukanya nayo? kubera ko yoretse u Rwanda 

          • Wowe seremani urababaje. Nta mpuhwe namba mfitiye abadutera gerenade. Niyo mhamvu navuze ko naho bakorerwa ibyo wise siporo y’agahato nta mbabazi nabagirira, naho baraswa banga gufatwa nta marira nagira. Ibyo kuvuga ngo leta y’ubu irarihira imyenda leta ya Habyarimana/Bagosora/Sindikubwabo/Kambanda bafashe kugura imihoro yamaze inzirakarengane z’sbstutsi, wowe ukabihindura icyaha cy’iyi guverinoms byerekans ibyitwa mucyongereza bad faith. Kuriha imyenda nkiyo byerekana bankruptcy y’amategeko mhuzamahangs avuga ko habari state continuity niyo guverinoma yahiritwe. Naho ubundi ntihakwiye kubaho continuity mubyo bita odious debts. Ibyo uvuze by’imyigaragambyo sinumvise contexte ubizaniyemo. Ibya Rudasingwa kuba umunyarwanda sinabihakanye. Nabapanze gutsemba abandi banyarwanda ngo nuko ali abatutsi nabo ntawahana ko ali abanyarwanda, abatemye nabo nibo, abenshi bapfobya amateka y’ubwicanyi bw’abandi banysrwanda babahora uko bavutse nabo n’abandi banyarwanda. Sinumva rero icyo washakaga kuvuga ubizana. Ikintu kimwe gusa nshaka gushimangira reka mirror arguments ngo kuko guverinoma zo hambere zishe inzirakarengane niyi irabikora. Wigereka ibyaha by’izindi guverinoma kuli iyi udatanze ubuhamya nyakuri -not empty assertions. Iyo iyi guverinoma itaba ishishoza kandi ngo ishyire ubunyarwanda n’ubwiyonge bushingiye kubutabera bwa gacaca (kuko nta buryo classical justice ysli gushoboka nyuma ya jenoside yagizwemo uruhare n’imbaga z’abanyarwanda) nta gihugu kitwa u Rwanda kiba kikiriho. Kugersgeza rero kuvuga ngo iyi guverinoma nimwe n’izabibye amacakubili m’ubanyarwanda zigakangulira igice kimwe cyabo kurimbura ikindi byerekana your extreme bad faith. Wowe ndakumva kuba abanyarwanda ubu babanye mu mahoro, biteza imbere bubaka igihugu cyabo hamwe birakurya. Ntacyo nabigufashamo kuko nanjye ntacyo nshaka nkogutanga umusanzu wanjye ngo nkyubakane n’abandi banyarwanda benshi babyifuza.

  • nibabahane kuko ntawuzavutsa umutekano wabanyarwanda ngo nawe agire amahoro turabamaganye babakatire urubakwiye.

  • ariko se uyu musore acyata ibitabapfu, namakosa yuso yakoze, yakabaye yaremye ataruhanije rwose kuko ibimenyetso byotse biramupfasha

  • bigaragara ko abacamanza bahuzagurika n’abaregwa bakabaseka, ahaha babaye overwhelmed kabisa

  • Ku mugani umenya aba bisekera batazi iyo bitangiye guturika uko bigenda! Imyaka yabo buriya ni ingahe?

  • Arega niyo yavunikira mu mugambi mubi wo gusenya leta nta kibazo mbibonamo ahubwo jye mbona yari gupfa

    • Ariko ibyo murimo ni biki? mwese mwaba mwemera imana, cyorero mwica urubanza, cyeretse yibahari uzi ukuri kuraba bantu? but if there is no body, mureke imana izace urubanza, ntimugace imanza mutazi, kuko uca urubanza atazi nawe bizamugendekeragutyo, gusa jye ntabwo nkunda amafuti, koko yiba bariya bantu ibyo babashinja aribyo, they have to be accountable,but if they are innocent, i am very sure and confident that God will reveal him self to them and they will  be secured, please let us not fight on social media, stay blessed brethren

Comments are closed.

en_USEnglish