Igice cya mbere cy’urugamba rwo kwibohora nicyo cyarangiye – Gen Nyamvumba
Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda “ Army Week” mu mujyi wa Kigali; kuri uyu wa 17 Kamena; mu murenge wa Kagarama aho ingabo z’u Rwanda zizubaka kimwe mu bigo by’ubuzima biteganyijwe kuzubakwa muri iki cyumweru, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba yatangaje ko n’ubwo urugamba rwo kwibohora rwarangiye ariko hari byinshi bigikenewe kugerwaho bityo ingabo z’u Rwanda zikaba zigomba gukomeza gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije imibereho n’ubuzima byiza by’Abaturage.
Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro yawo ya 20 uzaba ku itari ya 04 Nyakanga ubwo hazaba hanasozwa iminsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Ingabo z’u Rwanda zatangije igikorwa zisanzwe zikora buri mwaka mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byazo aho zizubaka ibigo by’Ubuzima 500.
Urugendo rwo kwibohora harimo ibyiciro bitandukanye nk’uko byatangajwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba , avuga ko urugendo rugihari kandi ingabo z’u Rwanda zizarukomeza nk’uko zarutangiye.
Yagize ati “ Urugendo rwo Kwibohora harimo ibyiciro byinshi bitandukanye, hari icyiciro cya mbere cyarangiye muri 1994 cyahagaritse intambara yari igamije guhindura imiyobore n’ubutegetsi bibi byari biriho, ntabwo byahagarariye aho.
N’ubundi icyari kigambiriwe kwari uguharanira imibereho n’ubuzima byiza by’Abanyarwanda, tuzakomeza inzira yo kubigeraho, natwe nk’ingabo z’u Rwanda dufatanyije n’Abanyarwanda tuzakomeza kurwana uru rugamba nk’uko twarutangiye tugira uruhare mu bikorwa byose by’iterambere by’umwihariko mu bikorwa by’umutekano ari nawo musingi wa byose”.
Abaturage bo muri uyu murenge wa Kagarama muri Kicukiro bagaragaje gushimira ingabo z’u Rwanda kuba iki kigo kizaba kibegereye mu gihe bamwe bakoraga urugendo rw’isaha bajya ku kigo Nderabuzima cya Kicukiro aho bari basanzwe bivuriza.
Muhayimana Veneranda utuye muri aka kagari; yagize ati “ Ingabo z’u Rwanda ni izo gushimirwa, twakoraga urugendo tujya ku Kicukiro kuri Centre de Sante none ubu tuzajya dukoresha iminota gusa tuza kwivuza hano, ni ibintu bidushimishije cyane”.
Ubuvuzi ni kimwe mu by’ibanze abaturage bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi, iyo bubegereye bibafasha byinshi nk’uko ubwabo babyemeza.
Iki kigo cy’ubuzima kizatwara miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda hakaba hizewe ko kuwa 04 Nyakanga umunsi wo Kwibohora uzagera cyuzuye.
Gahunda nk’iyi y’icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo kibanziriza ukwezi kwo kwibohora yabereye uyu munsi no mu turere twa Gicumbi, Nyagatare, Karongi na Nyamagabe aho ba ministre bamwe bagiye kwifatanya n’ingabo n’abaturage gutangiza iki gikorwa.
Photos/M Niyonkuru/UM– USEKE
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mukomereze aho ngabo dukunda
Ibi rero nibyo bitera umujinya abazungu! Hari ahandi muri Africa murabona ingabo zikora nk’ibi? Abandi bihutira gusaba imfashanyo i Paris n’ahandi. Nyuma y’ibigo by’amashuri mu tugari twose muhumbye gato buri kagari karagira ivuriro!
Ibikorwa nk’ibi ngibi nibyo bituma u Rwanda rugirirwa ishyari n’abanzi b’u Rwanda.Ahandi mu bihugu by’Afurika kugirango bubake buri gikorwa remezo hifashishwa imfashanyo z’abazungu.Iyo babonye rero mu Rwanda tutabapfukamira kuri buri kintu cyose birabababaza cyaneeeee.Buriya FDLR bariho bashyigikira n’ukugirango nimara guterekwa k’ubutegetsi ba mpatsibihugu bazongere basuzugure abanyarwanda!Mana ikunda u Rwanda uzashoboze ingabo zacu zizakomeze kugira ubushobozi bwo kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu.Turabakunda cyane.
Ngo hari abita abakuru bibihugu bikize ba Papa”Abo ba Papa se bazabageza kuribi??!RDF oye,oye,oyeee
songambere RDF, naho abazungu batugirira ishyari navuga nti Sibomana yaremye u Rwanda.
Nukuli ingabo z’uRwanda nizo gushimirwa kubikora bikomeye zilimo kugeza kubanyarwada Ibikorwa nk’ibi ngibi nibyo bituma u Rwanda rugirirwa ishyari n’abanzi
b’u Rwanda.Ahandi mu bihugu by’Afurika kugirango bubake buri gikorwa
remezo hifashishwa imfashanyo z’abazungu.Iyo babonye rero mu Rwanda
tutabapfukamira kuri buri kintu cyose birabababaza cyaneeeee.Buriya FDLR
bariho bashyigikira n’ukugirango nimara guterekwa k’ubutegetsi ba
mpatsibihugu bazongere basuzugure abanyarwanda!Mana ikunda u Rwanda
uzashoboze ingabo zacu zizakomeze kugira ubushobozi bwo kurinda
ubusugire bw’igihugu cyacu.Turabakunda cyane.
Nukuli ingabo z’uRwanda nizo gushimirwa kubikora bikomeye zilimo kugeza kubanyarwada Ibikorwa nk’ibi ngibi nibyo bituma u Rwanda rugirirwa ishyari n’abanzi
b’u Rwanda.Ahandi mu bihugu by’Afurika kugirango bubake buri gikorwa
remezo hifashishwa imfashanyo z’abazungu.Iyo babonye rero mu Rwanda
tutabapfukamira kuri buri kintu cyose birabababaza cyaneeeee.Buriya FDLR
bariho bashyigikira n’ukugirango nimara guterekwa k’ubutegetsi ba
mpatsibihugu bazongere basuzugure abanyarwanda!Mana ikunda u Rwanda
uzashoboze ingabo zacu zizakomeze kugira ubushobozi bwo kurinda
ubusugire bw’igihugu cyacu.Turabakunda cyane. murare nyinshi zakaliya we?
kugira ingabo zimeze nka RDF warangiza ntiwiteze imbere byaba ari ikibazo gikomeye ubundi kuba mu gihugu gitekanye ibyo niby abaturage tuba dukeneye kugirango twiteze imbere Imana ikomeze ihe umugisha ingabo zacu.
ngabo zacu tubari inyuma kandi twiteguye kubigeraho byinshi birimo umuhate ndetse ni gukunda umurirmo , gutahiriza umugozi umwe tukabigiraa intwari twikingira
Kubwange nubwo nta rwego cg itsinda ry’abantu runaka mvugira ndashima Ingabo, ubuyobozi n’ibi bikorwa bya RDF kuko n’ibyigiciro kugira ingabo zikomeje gukora ibikorwa byindashyikirwa nkibi bigaragara gake ku isi. RDF mukomerezaho natwe abaturage tubari inyuma m’umuganda wacu mu midugudu aho dutuye gusa reka ndangize mbasabira abayobozi banyu ko babapangira bote zo gukorana mwene aka kazi ntekereza ko izo nubwo arizo nziza zibangamye kuri urwo rugamba murimo rwo kurushaho kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda. RDF Bravooooooooooooo
Ndashimira ingabo z’urwanda ubwitange n’umurava bagira mubikorwa bitabajwemo Imana izajye ibibibukira.
Comments are closed.