Abanya-maroc baguze 66% by’imigabane ya CORAR-AG
Ikompanyi y’ishoramari yo muri Maroc yitwa ‘Saham Finances SA’ isanzwe ikora ishoramari ritandukanye by’umwihariko mu bwishingizi iratangaza ko yamaze gufata 66% by’imigabane ya CORAR-AG, ku mafaranga atatangajwe.
Kugeza ubu CORAR ifatwa nk’ikigo cy’ubwishingizi cya gatatu mu Rwanda, n’imari shingiro ya Miliyari 7.064 z’amafaranga y’u Rwanda, 25% by’ibikorwa byayo bikaba bijyanye n’ubwishingizi bw’ubuzima.
Saham ivuga ko iri shoramari ikoze mu Rwanda rizayifasha kwagura ibikorwa byayo muri Afurika yo hagati, nk’uko biteganyijwe muri gahunda yayo yo kwagurira ibikorwa byayo ku mugabane w’Afurika wose.
Umuyobozi wa Saham, Raymond Farhat avuga ko muri Afurika y’Iburasirazuba bahabona isoko ry’ubwishingizi rinini kuko ari agace karimo gutera imbere kandi ubwishingizi bukaba buri kuri 0,8% gusa.
Saham ni ikompanyi y’umuherwe akaba na Minisitiri w’inganda, ubucuruzi n’ishoramari muri Maroc, Moulay Hafid Elalamy. Ni kimwe mu bigo binini byigenga gifite ishoramari rinini mubyerekeye ubwishingizi, ubuzima, amabanki, ubwubatsi bw’amazu n’ibindi muri Maroc no mu bindi bihugu bigera kuri 20 by’Afurika. Nicyo kigo cy’ishoramari mu by’ubwishingizi cyagutse cyane ku mugabane wa Afurika n’imari shingiro isaga Miliyari imwe y’Amadolari ya Amerika (1.000.000.000$) mu mwaka ushize wa 2013.
Saham mi ikompanyi y’ishoramari y’inya-maroc ariko ifitemo n’imigabane igera kuri 13.3% y’ikigo cy’ishoramari cyo mu Bufaransa cyitwa “Wendel Group” yagurishijwe Miliyoni 137.5 z’Amadolari ya Amerika ($) mu Gushyingo umwaka ushize.
Source: argusdelassurance & ventures-africa
ububiko.umusekehost.com