Al Shabab yishe abandi bantu 15 muri Kenya
Abantu 15 nibo baguye mu gitero gishya cyagabwe na Al Shabab mu gace ko ku nkengero z’inyanja muri Kenya. Al Shabab yo yigambye ko yahitanye abantu 20 muri icyo gitero ngo b’abasirikare n’abashinzwe umutekano mu ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri.
Abarwanyi ba Al Shabab ngo bateye mu gace bica aba bantu barangije basubira mu birindiro byabo.
Ni nyuma y’amasaha atageze kuri 48 bahitanye abantu 48 ku cyumweru aho muri Kenya.
Al Shabab ivuga ko iri kwihorera kubera ingabo za Kenya ziri muri Somalia ngo zica abasilamu nk’uko bitangazwa na BBC.
Mu 2011 nibwo Kenya yohereje abasirikare bayo mu butumwa bwa Loni bwo gufasha Leta ya Mogadishu kugarura amahoro.
Umuvugizi wa Al Shabab Sheikh Abdiasis Abu Musab yigambye cyane ko Al Shabab ifite abakomando bagabye igitero mu ijoro ryakeye, kandi ko ari nabo bishe abantu ku cyumweru, ndetse ko “Kenya ubu ari agace kari mu ntambara” kuri bo.
Uyu muvugizi wa Al Shabab yavuze ko bishe abashinzwe umutekano n’abarinzi bo mu byanya by’inyamaswa, Police ya Kenya yo yavuze ko aba barwanyi bagabye igitero mu mudugudu w’abaturage hafi y’ahitwa Mpeketoni, babanje kwica ibyuma by’itumanaho ngo hatagira utabaza.
Nyuma y’uko uyu mutwe ugawe cyane mu gitero bakoze ku isoko rya Westgate ko bishe abagore n’abana, ubu mu bitero bari gukora ngo bari kwibasira cyane abagabo.
Ibihugu by’amahanga bimaze igihe biburira abaturage babyo bari muri Kenya kwitwararika cyane birinda ibice byegereye inyanja mu majyaruguru.
Mu cyumweru gishize Ubwongereza bwafunze Consulat yabwo mu mujyi wa Mombasa.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
kenya,ikeneye support kko biragaragarako gucunga umutekano wabenegihugu byananiranye,cg bakaba bafite ibyitso mungabo z,igihugu nko muri Nigeria kuri Boko haramo.kki uyumutwe utarimburwa kdi isi yose izi ikibazo cyawo.
Iyo ushaka kubana neza n’abaswahili wirinda kwivanga mubyabo. Kenya ndakeka iza kubona ko yibeshye ikurikira USA mu ntambara zo kurwanya Islam bitwaje Democracy n’AMAHORO.
Sasa, kurwanya Al Shabab bivuga kurwanya Islam?
Bambara sandari bana?
The Islamist, nkunda gusoma comments zawe nyinshi kandi ni na byiza kuvuga icyo buri wese atekereza. Ni nayo mpamvu ngirango nkwibarize utubazo nka 3 dukurikira: 1) nyuma y’inkuru umuseke.com wasohoye kuri link: http://www.ububiko.umusekehost.com/kenya-intagondwa-zabisilamu-zahitanye-abantu-48/ washizeho comment ushyiramo ijambo ” njya nibariza aba KAFFIRI:..” irijambo risobanura iki? 2) Iyo ujya kuba uri hariya abantu biciwe wenda ku bw’amahirwe ugakomereka ntupfe wari kugera kwa munganga ukihitiramo umuganga uri bukuvure cg ukavuga uti mundeke mpfe kuko uwandashe yari afite ukuri? 3) wemera Sharia? Nizeye ko uzansubiza kuko nzi neze ko uzasoma iyi comment yanjye. Urakoze
@ Ivubi *Kaffir bisobanura umuntu utari umusilamu. Mbese ni nk’UMUPAGANI kubakristo.*Nari kwemera kuvurwa n’ubonetse, ariko sindenganye Abandashe nubwo baba bampoye ubusa ahubwo nkarenganya ababashotoye. Ibaze inkubaganyi igiye igatera amabuye mu mutiba w’inzuki. Wakwivuza ariko ukarenganya uwazoshotoye aho kurenganya inzuki kuko zo zirwanagaho.* Yes nemera sharia.Nanjye nkubaze:1)Uzi sharia icyo ari cyo?2) Wowe wumva kuba Kenya yarateye igihugu cy’abasilamu aribyo? 3) Wumva kuba AL shabab itera Kenya iyiziza ko nayo yayiteye ari bibi?4) Wumva hari ikibazo mugihe abasilamu bihitiyemo kuyoborwa na sharia niba ariyo bihitiyemo?Urakoze.
Urakoze cyane the Islamist…nyuma yo kunsubiza ubwo noneho dushobora kuganira. mpereye ku bibazo wambajije, 1) kumbaza niba nzi sharia naba nkubeshye ko nyizi neza kuko ntari umuslam uyemera, gusa nyizi kubera ibikorwa byayo, nko kuba umugore wasambanye yicishwa amabuye uwamusambanyije ntakorweho, nko kuba umwana wese agomba gufata idini ya se umubyara n’aho nta burenganzira bwo kwihitiramo afite n’ibindi byinshi. bimwe nemera n’ibyo ntemera. 2) kuba Kenya yarateye igihugu cy’abaslam aha sinemeranya nawe ku mvugo “igihugu cy’abaslam” kuko somalia kimwe n’ibindi bihugu hafi ya byose byo kw’isi (yemwe na Saudu Arabia) idatuwe n’abaslam bonyine harimo n’abemera andi madini.Kenya ntiyeteye Somalia ahubwo yagiyeyo ibitumwe na Union africaine. Ese ko Ethiopia iriyo kandi na mbere ya Kenya yari yaragiyeyo wari wumva ubwicanyi nka buriya muri Ethiopia? Muri Ethiopia harimo abaslam bangana iki? Wowe reka kuvanga Al shabab n’abaslam kuko no mu ngabo zagiye muri Somalia harimo n’abaslam benshi. 3) kuba Al shabab yatera Kenya rwose ni uburenganzira bwayo kuko kuri yo ifite ideologie yayo igenderaho, icyo ntemeranya na yo ni uburyo ihitamo aho itera. Guhitamo abasivili batabateye rwose simbyemera. Aha wambaza uti se ingabo si izabo? nagusubiza nti n’ubwo ari izabo ariko sibo bazohereje. Al shabab nakayemeye iteye ingabo zayiteye aho gutera abasivili badafite intwaro nk’izo babicisha…ibi ni ubwicanyi nk’ubundi bwose si intambara. 4) Kuba abaslam bakwihitiramo kuyoborwa na sharia (n’ubwo njye nakubwiye ko ntayizi neza cyane) sinemeranya nawe kubera ko icyo wita kwihitiramo tutacyumvikanaho. impamvu ni uko icyo cyemezo kiba kitaciye mu matora, kandi n’aho cyacamo kitatorwa 100%. Tuvuge ko batoye abayemera ari 98%. ese iyo 2% itabyemera uzayimura ujye kuyituza ahandi? ndangiza nagirango ngushimire kuko uvuga ibintu uko ubyumva…gusa icyo nakwisabira ni ukureka gukomatanya witiranya abaslam bose n’izindi organizations zigizwe n’abaslam. mbaye nanjye ngushimiye.
Hari uwabjije ati Kurwanya Al shabab bivuga kurwanya Islam? Waba uzi icyo al shabab iharanira?nanjye nagusubiza nti niba hari umutwe uharanira democracy, wumva kuwurwanya atari ukurwanya Democracy? Icyo gihe ibihugu byose bya mpatsibihugu byahaguruka bikarengera democracy. Logic?
@ IVUBI. *Shariya: Ni amategeko ya Islam. Harimo byinshi nko gutanga 2.5% by’amafaranga ahabwa abakene(icya 1/10), imyemerere, gusenga…imbonezamubano, economic laws,….Hakabamo n’agace gato cyane k’IMPANABYAHA nko guca ukuboko k’umujura, gutera amabuye uwasambanye ari Marié…Naho ibyo wavuze uzi nabi, wakagombye gutandukanya imico y’ibihugu bimwe na bimwe nka Pakistan, Kashmir,…aho usanga koko bihana umugore gusa nkaho ariwe wikoreye ibyo byaha. Ibi rwose biri contre-islam.Naho kuba umwana uvutse ahita ahinduka umusilamu byo ni inshingano z’umusilamu zo kurera umwana we KISILAMU. Ikibazo kiri he? *Somaliya nayise igihugu cy’abasilamu kuko ari bo benshi, nkuko kwita u Rwanda igihugu cy’abakristo nta kosa naba nkoze(Umwami yarutuye Yesu, all presidents of Rwanda are xtians(so far), PM, abakuru b’ingabo….), bityo rero Kenya yateye igihugu cy’abasilamu.Abo bemera andi madini ni bake cyane. Nkuko u Rwanda rwitwa un pays democratique cg se republic nubwo hari abemera ubwami cg abemera theocracy nkanjye. Kuba Ethiopia idaterwa wenda nuko umutekano wayo ukaze, wambaza nimpamvu Burundi idaterwa. Union Africaine kuba yagutumye ntibivanaho kwihorera. None se uyobewe ko UN yatumye USA na NATO kujyana ‘Democracy’ muri Afghanistan? none se uwarwanya aba bakoloni yaba akoze icyaha ngo nuko batumwe?Ngo mungabo zagiye somaliya harimo abasilamu benshi? bafata ibyemezo se? Uti ntiwemera uko al shabab itera inzirakarengane. Hahahah. Urambabaje kweli. Ntabwo ari Kenyata uhanganye na Issa Sheikh. No. ni ibihugu 2 bihanganye. Iyo A iteye B bikaba ngombwa ko B yihimura, ihera kumurongo. Abo basirikare uvuga rero nabo wasanga ari inzirakarengane kuko sibo baba bafashe icyemezo cyo kujya SOmaliya.Nkubwize ukuri: Njye uje iwanjye ukanyicira umwana, nanjye naza iwawe nkica uwawe. Bityo twese tukaba incike maze ukumva ukuntu biryoha.* Ngo ntiwemera ko bakwihitiramo? None se nihe wumvise abantu bemeranya ibintu 100%? ni uwuhe mu president utorwa 100% bibuza se ko ayobora? Ishyaka rifite nyamwinhsi niryo riyobora. Aha rwose nawe wirengagije ukuri kw’isi.Icyo unsabye cyo kudakomatanya abasilamu bose kiragoye. Niba Al qaeda iharanira kuvanaho igitugu cy’abami bo muri monde arabe bashyigikirwa na Westerners, ni gute ushaka kumwbira ko ntakumva ibintu kimwe nabo? Niba Boko Haramu ishaka gushyiraho shariya(nubwo wenda tutakwemeranya kuburyo babikora) urashaka ko njye nakwigira ntibindeba? Urakoze.Icyampuza nawe ngo twiganirire kuri politic ya Mpatsibihugu nuburyo uduhugu tumwe tujya mubyo tutazi maze ugasanga turiteranya n’abasilamu.
Thanks the Islamist…tuzongera tuganire….nkunda history cyane kandi nkurikiye uko ngutekereza duhuye twaganira tukungurana inama. Ibi byose biba uyu munsi bizaba amateka mu myaka izaza twarigendeye, Njye nakifuje ko buri wese yava kuri iyi si ntacyo yishinja. tuzashake uko twahura tuganire…thanks again
Comments are closed.