Kibogora: Kuva 2013 kugeza ubu hapfuye umubyeyi 1 atanga ubuzima
Imibare ya CIA igaragaza ko mu mwaka wa 2010 mu Rwanda ku babyeyi 100 000 batwite kugeza babyaye hapfaga 340 ku mwaka. Iyi mibare ari ivuye kuri 540 bapfaga ku 100 000 mu mwaka wa 2008. Nta mibare mishya iratangazwa y’imyaka ibiri ishize (2013 – 20014) ariko iyo bavuze ko u Rwanda rwagabanyije cyane imibare y’abagore bapfa babyara ubibonera kwa muganga. Ku bitaro bya Kibogora mu mwaka wa 2013 nta mugoro numwe wapfuye abyara mu 2014 kugeza ubu umwe niwe witabye Imana atwite azize indwara z’ibyuririzi bya SIDA.
Imibare itangazwa na UNFPA igaragaza ko mu myaka ya 1990 abagore hagati ya 600 na 900 ku 100 000 bitabaga Imana mu gihe cyo gutanga ubuzima mu Rwanda, iyi mibare yaje kuzamuka igera ku 1007/100 000 bapfaga buri mwaka batanga ubuzima mu mwaka wa 2000. Mu 2008 iyi mibare yaragabanutse igera kuri 540 mu 2010 iramanuka igera ku 383, biteganyijwe ko nibura mu 2015 iyi mibare y’ababyeyi bitaba Imana batanga ubuzima buri mwaka izaba ihagaze kuri 250 ku babyeyi 100 000.
Dr Nsabimana Damien umuyobozi ku bitaro bya Kibogora mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko mu mwaka ushize nta mubyeyi wapfuye ku bitaro byabo no ku bigo nderabuzima barebera azize gutwita cyangwa kubyara, ubu mu 2014 bakaba barapfushije umubyeyi umwe wageze kwa muganga yaratinze, arembye, atwite, akaza kwicwa n’ibyuririzi by’indwara ya SIDA.
Ati “ Si mu babyeyi gusa kuko n’ibijyanye n’imfu z’abana bapfaga batarageza ku myaka itanu zaragabanutse cyane ku buryo bugaragara. Mu myaka yashize twararaga buri joro tuzi ko hashobora gupfa umwana, ariko ubu kubera gahunda zitandukanye zo kwita ku babyeyi n’abana dushobora kurenga n’ukwezi nta mwana witabye Imana muri kiriya gihe gikomeye cy’umwana muto.”
Ibi ngo ni ukubera serivisi zitandukanye zo kwita ku bana ndetse n’abana bavukanye ibibazo.
Dr Nsabimana avuga ko kugabanuka cyane kw’impfu z’ababyeyi n’abana ari ikigaragaza (indicateur) y’impinduka zikomeye mu mibereho myiza y’abaturage.
Mu byakozwe kugirango izi mfu zigabanuke cyane harimo kunoza ubuganga, ubukangurambaga ku mibereho y’ababyeyi cyane cyane abatwite ndetse no kubitaho
Abajyanama b’ubuzima aha Kibogora n’ahandi mu gihugu ngo bigishijwe uburyo bwitwa “Kurambagiza inda”. Muri ubu buryo umujyanama umwe aba afite ingo ashinzwe zirimo umugore utwite, akaba ariwe ubakurikirana, abibutsa igihe cyo kujya kwa muganga ndetse akamenya ubuzima bwabo uko bumeze.
Muganga Nsabimana ati “ Ibi byatumye buri mubyeyi agira gikurikirana ku buryo nawe atarangara ngo yibagirwe kujya kwa muganga, nta wubyarira mu rugo cyangwa ngo abyarire mu nzira kuko aba yakurikiranywe neza n’abantu barenze umwe.”
Aha mu bice by’icyaro ngo habayeho kandi guca intege ababyaza babikoreraga mu ngo, ibitaro bya Kibogora byarabahuguye bavamo abajyanama b’ubuzima bw’ababyeyi ndetse akaba ari nabo ubu babaherekeza kwa muganga.
Dr Nsabimana avuga ko bashyizeho agahimbazamusyi ku muntu uzajya uherekeza umubyeyi kwa muganga, aba bagore babyarizaga bagenzi babo mu ngo udufaranga babonaga babikora ngo bakaba batubonera mu kwigisha no guherekeza ababyeyi kwa muganga.
Ibitaro bya Kibogora byongerewe ubushobozi bwo gukurikirana abagore batwite, akenshi bashegeshwa no kubura amaraso, umutima,indwara zo mu myanya ndangagitsina, gisukari (diabete) n’izindi ubu ibi bitaro bifite ubushobozi bwo gusuzuma no gukurikirana nyinshi zigakira.
Kurengera ubuzima bw’umwana uvuka n’umubyeyi ni uguteganyiriza igihugu imbere heza nk’uko byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage, UNFPA.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ahandi ni babarebere ho
Rwose si ku babyeyi gusa; ibitaro bya Kibogora bitana service nziza ndakurahiye!!!!
kibogora byo nahambere kabisa, nanjye narahivurije ariko na service zaho nintagereranjywa, ariko rwose aka nagahigo katageraranywa, aka nagahigo ka Muzehe abifashishwimo na dr Agnes
Congrs Kibogora Hospital!!!
Kibogora nahambere ibikoresho Nadine sinzi Niba biba nahandi ndahmera kbs
Comments are closed.