Vice Perezida wa USA ntiyabonye igitego cya mbere kuri stade
Joe Biden Vice Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yinjiye kuri Stade y’i Natal muri Brazil akerereweho gato ntiyabasha kubona igitego cya mbere cy’ikipe y’igihugu cye ya USA cyatsinzwe na Clint Dempsey nyuma y’amasegonda 32 umukino utangiye nk’uko bitaganzwa n’igitangazamakuru G1.
Biden yari yaje kwifatanya n’ikipe y’igihugu cye iri gukinira mu majyaruguru ya Brazil, gusa ngo imodoka yamuvanye ku kibuga cy’indege ikerereweho agera ku kibuga umukino umaze gutangira ariko igitego cya mbere cyo cyagezemo.
Biden ntabwo agenzwa n’umupira gusa kuko kuri uyu wa kabiri arabonana na Perezida wa Brazil Mme Dilma Rousseff mbere yo kwerekeza muri Colombia, Republika Dominicani na Guatemala.
Igitego cya Clint Dempsey cyanyarutse cyane gituma USA ikomeza kuyobora umukino, nubwo Ghana yakinnye neza cyane ariko ntibyayihiriye kuko yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 82, ariko mbere gato y’uko umukino urangira uwitwa John Brooks wa US abatsinda ikindi.
Clint Dempsey yahise yinjira mu mateka y’abakinnyi batanu batsinze ibitego byihuse mu gikombe cy’Isi, kugeza ubu muri iki cya 2014 nicyo gitego kinyarutse cyane.
Abandi batanu batsinze ibitego byihuse mu gikombe cy’Isi;
Hakan Sukur (Turquie) – mu 2002 ku isegonda rya 11
Vaclav Masek (Tchécoslovaquie) – mu 1962 ku isegonda rya 15
Ernest Lehner (Germany) – mu 1934 ku isegonda rya 25
Bryan Robson (England) – mu 1982 ku isegonda rya 27
Na Clint Dempsey waraye winjiye muri aba.
ububiko.umusekehost.com