« Abagore b’ibyiringiro » mu guhindura ubuzima bw’abarokotse i Muhanga
Muhanga – Abagore 85 bubimbiye mu ishyirahamwe bise « Abagore b’ibyiringiro » bahujwe no kuba bagamije kurema ibyiringiro mu mitima y’imiryango y’incike zashegeshwe na Jenocide ndetse n’abagore muri rusange. Kuri iki cyumweru baremeye imiryango itishoboye.
Hari muri gahunda aba bagore bateguye, gahunda igamije kwibuka abagore bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’umuhango wo kwibuka, aba bagore baremeye miryango itanu itishoboye y’incike zashyikirijwe ibikoresho bitandukanye byo kubafasha mu buzima bwa buri munsi, bifite byose hamwe agaciro k’amafaranga ibihumbi magana atanu.
Murorunkwere Alexia umwe mu nzike zarokotse Jenoside utishoboye yatanze ubuhamya bw’inzira ndende y’ubuzima, uko yarokotse n’uko yahanganye n’ingaruka za Jenoside.
Avuga ko kubera imiryango nka AVEGA na Kanyarwanda ifasha incike nka we ubu ari gutera imbere buhoro buhoro.
Iri tsinda ry’Abagore b’ibyiringiro kugeza ubu usibye ubufasha bw’ubujyanama mu mibereho no kurema imitima y’abarokotse batishoboye rimaze guha amagore barokotse inka 30, ingurube 34 ndetse bafashije abakobwa bamwe aho bahawe amafaranga ibihumbi magana atanu yo gutangira gukora imishinga iciriritse yabafasha kwiteza imbere.
Abayobozi n’abashyitsi bakuru bari muri uyu muhango wateguwe n’iri tsinda ry’abagore bashimiye cyane igikorwa cyabo ndetse babasaba gukomeza ntibazacike intege kubaka umuryango nyarwanda wagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Christine Ndacyayisenga
ububiko.umusekehost.com