Umunsi w'umwana w'Umunyafurika wahujwe no kwibuka abana bazize Jenoside
Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wahujwe n’umuhango wo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuri uyu wa 16 Kamena 2014, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali akaba yavuze ko u Rwanda rufite amahoro kuko hari abayaharaniye, asaba abakiri bato kuzayagiramo uruhare birinda icyabazanamo amacakubiri.
Ubusanzwe tariki ya 16 Kamena ni umusni wahariwe kwizihiza Umwana w’Umunyafurika, mu muhango wa none abana bisanzuye babaza ibibazo bijyanye n’icyaba cyarateye Jenoside yakorewe Abatutsi, uruhare Leta yabigizemo kandi banabajije Minisitiri niba amahoro u Rwanda rumaze kugeraho abona ko azaramba cyangwa niba ari ay’igihe gito.
Mu kubamara impungenge Minisitiri Mitali Protais yavuze ko amahoro y’u Rwanda azaramba abasaba kuzabigiramo uruhare barwanya amacakubiri ndetse bubakira kuri bakuru babo bitanze bakabohora u Rwanda ndetse bamwe bakemera kuhasiga ubuzima.
Yagize ati “Aya mahoro azahoraho, yaraharaniwe kandi mbasaba ko kugira ngo azarambe ari uko namwe mutazemera ko hari uwayahungabanya. Igitekerezo kibi cy’urwangano, ivangura n’amacakubiri muzagisubize inyuma bizatuma aya mahoro azahora arambye.”
Minisitiri w’Umuco na Siporo, asanga abana aribo bayobozi b’ejo bityo ubuyobozi buriho bukaba bwarabacaniye urumuri rutazima. Ashimira ubwitange urubyiruko rukomeje kugaragaza mu kubaka igihugu haba umusanzu wabo mu bikorwa byo kwibuka no mu zindi gahunda za Leta.
Ngo urubyiruko rufite amahirwe akomeye yo kubakira ku musingi wubatswe na bakuru babo babohoye igihugu ndetse bahagaritse Jenoside. Abafite ipfunwe ry’imiryango yijanditse muri Jenoside ngo bakwiye kumenya ko icyaha ari gatozi ahubwo bakamenya inshingano bafite zo gukosora amateka mabi.
Mitali avuga ko gusura inzibutso ndetse no kuganira ku mateka aribyo bizatuma basobanukirwa amateka mabi bikaba bifasha abakiri bato gusobanukirwa aho politiki mbi igeza igihugu bityo bagaharanira ibituma u Rwanda rutazongera kugira ubuyobozi bubi.
Nk’uko byagiye bisobanurwa ngo kuri iyi tariki ya 16 Kamena hizihizwa umunsi w’Umwana w’Umunyafurika ariko ngo kuba u Rwanda ruri mu bihe byo kwibohora Leta yasanze hakwiye kwibukwa abana b’Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuba hari abana bishwe muri Jenoside mu 1994, ngo byabaye igihombo ku Rwanda ariko no ku batuye Isi kuko ubu ngo hari Abanyarwanda babungabunga amahoro hirya no hino ku Isi bari mu kigero kimwe n’abishwe ubu bibukwa.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ibibondo izniirakarengane zazize ubusa kuko hari nizavanwama munda yabanyina bataravuga , tuzahora tubibuka , iteka ryose kandi ababikoze abaabuvukije ubuzima bizabahora mumitima nimivumo bishyizeho, gusa Imana yadushumbushije umuyobozi mwiza utazigera utumwa umwana ababare ndetse ni umunyarwanda uwo ariwe wese , umutekano ubuzima bwiza kuri buri wese , turamushima kubwamarira yadukijije ,
umwana ni umutware, ubuzima bwiza kumwana ni ejo haza hazi umze kumuryango ndetse ni ighugu muri rusange
abana ni abatware bagomba kwitabwaho kandi ubuzima bwabo bukabungwabungwa kuko nibo mizero yejo hazaza.
TUZAHORA TWIBUKA ABANA BACU BAZIZE UKO BAVUTSE.ABABYEYI BABUZE ABANA MURI ARIYA MAHANO MWIHANGANE
Comments are closed.