Digiqole ad

Yemeye kiss ‘idasanzwe’ ku mukinnyi wa Ghana utsinda USA

Saa sita z’ijoro z’i Kigali nibwo ikipe y’igihugu ya Ghana yakinnye n’ikipe ya USA mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi, umukinnyi w’amafilimi uzwi cyane muri Ghana yavuze ko azaha ‘a good kiss’ umukinnyi wa Ghana utsinda igitego cya mbere USA. Uwagitsinze ni André Ayew Dede, nubwo Ghana yatsinzwe 2 – 1.

Nikki Samonas
Nikki Samonas

Ati “Birambabaje kuba ntarajyanye na Black Stars muri Brazil kubafana, ariko nijeje ‘gusoma kwiza cyane’ umukinnyi wa mbere wa Ghana uza gutsinda igitego US.”

Uyu mukinnyi wa za filimi avuga ko uko gusoma umukinnyi kuzaba ari kwiza cyane ngo kuko azi gusomana cyane kandi ashimangira ko atazatatira icyo gihembo yemeye ubwo abakinnyi ba Ghana bazaba bagarutse.

Ati “Ndabizi neza ko Black Stars bazatsinda US n’indi mikino izakurikira, ariko umukinnyi wa mbere uzatsinda US igitego nzamuhemba kumusoma byuje urukundo aho azifuza ko tuzaba turi.”

Nikki avuga ko ari umufana ukomeye wa Black Stars kandi ubu abaha amahirwe menshi arimo n’ayo kuba bagarukana ishema mu rugo.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Birababaje cyane kuko uzasanga uwo mukinyi afitwe umukunziwe agukupire.

  • Ntubuze kimwe urabashingiriye. Ubundi se ubwo ninde wakwemera ko mbona umaze kuba urujyo?

  • aka gakecuru kabateye umwaku puuuuu!

  • Igitekerezo cyari cyiza ariko ibibera mu kibuga burya bihabanye n’ibibera mu gitanda. Nubwo batsinzwe rero ntibikubuze kubahiriza amasezerano, buri wese agira uko afana! Wamenya iyo kiss azayemera????

Comments are closed.

en_USEnglish