Bugesera: Barinubira imishinga yabambuye ikabateza inzara
Mu gihe bamwe mu batuye aka karere bavuga ko bugarijwe n’izuba ryinshi ryabateje gusarura nabi mu myaka ibiri ishize, hiyongereyeho icy’imishinga yabakoresheje ikabambura ikaba ibafatanyije n’ibyo bihe bibi by’ihinga barimo, n’ubu bakaba bagitegereje ubwishyu.
Abaganiriye n’Umuseke bavuga umushinga COGEBAV wari ufite isoko ryo kurwanya ubutayu ku nkengero z’ibiyaga. Aba ngo bahaye abaturage akazi ko gutera ibiti biribwa n’iby’amatungo mu nkengero z’ibiyaga. Ariko ntibahembwa abandi bahembwa nabi.
Umushinga LVEMP (The Lake Victoria Environmental Management Project) nawo ngo waraje ubatwara ibishanga nta ngurane ku nkengero z’ikiyaga cya Rweru.
Undi mushinga ni VUP itarahembye abakoze mu mihanda kuva muri Gashyantare uyu mwaka.
Uwizeyimana Jean Damascene uvugako nubu ategereje ubwishyu ati“ Dutegereje ko Leta igira icyo idufasha kuko imishinga bazanye yaratwambuye, reba imishinga imara amezi atanu itarahemba, hari abakoze mu bishanga, hari n’abakoze mu mihanda n’ubu ntitarahembwa kandi urabona ko twarumbije imyaka.”
Ephrem Hakizimana wo mu kagali ka Nemba Umurenge wa Rweru akarere ka Bugesera we avuga ko yambuwe na VUP hashize umwaka.
Ati “Njye bandimo ibihumbi 18 usibye ko hari n’abo barimo n’ibihumbi 25, tubona VUP yaraje nk’izina ariko nta kindi yatumariye hano, n’inguzanyo yajyaga itanga yarazihagaritse”
Hakizamungu Justin wo mu kagali ka Nkanga,umurenge wa Rweru avuga ko yambuwe ibihumbi 140 na COGEBAV aho yakoraga mu igenzura, akemeza ko abaturage bo hasi bo nta n’ifaranga babonye.
Ashinja iyi mishinga uruhare rutaziguye mu bibazo birimo n’inzara bamwe bafite mu murenge wa Rweru.
Bavuga ko ubundi COGEBAV yari wahawe isoko n’umushinga PARB usanzwe utanga inka muri aka karere wari warihaye intego yo kurwanya ubutayu mu karere ka Bugesera ariko bo ngo babona bitaragezweho.
Abaturage bavuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze ntacyo bigeze babafasha kuko aribo bari ba rwiyemezamirimo ba COGEBAV mu tugali.
Umuyobozi w’Umurenge wa Rweru Rwabuhihi Jean Christophe avuga ko Umushinga COGABAV koko hari ibyo utahaye abaturage ubagomba nyuma y’ihindagurika ry’Abayobozi, gusa ngo Umurenge uri kuvugana n’ubuyobozi bw’uyu mushinga ngo gikemuke.
Naho ngo VUP amafaranga yatinze kugera ku murenge ariko bakaba bari gukora urutonde ku buryo mu cyumweru kimwe bizaba bikemutse bishyuwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Uwiragiye Pricilla avuga ko Akarere ka Bugesera n’imishinga bakorana neza ndetse ikibazo cy’abaturage iyo mishinga yambuye batakizi .
Ngo nta muturage wigeze agaragaza ikibazo ngo bananirwe ku gikemura. Gusa ngo ibyo bumvise bagiye kubikurukirana bamenye uko biteye.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Nyakubahwa mayor…ibibazo mutegerezako abturage babizana cyangwa ikipe yanyu na back gitifu bimirenge mwakagombye kubimenya mukabikemura….apres tout nicyo mushinzwe ago.
ibaze ngo ntago mubizi rwose ariko nkubwo iyo muvuga mutabizi kd ngo mushinzwe imibereho mwiza koko iyo mibereho myiza mushinzwe ni bwokoki? ubwo c sukubeshya? ubwo c mugera mu baturage mukaganira nabo mukumva ibibazo byabo? cg nukwiyicarira mubiro umundi ngo muri abayobozi, nigute wayoberwa ibibazo biri mubo ushinzwe, mwarangiza mukagenda muvuga ngo muri abayobozi bayobora iki c? ubwo wayoberwa ibibazo biri murugo rwawe? birababaje cyane.
ibaze ngo ntago mubizi rwose ariko nkubwo iyo muvuga mutabizi kd ngo
mushinzwe imibereho mwiza koko iyo mibereho myiza mushinzwe ni bwokoki?
ubwo c sukubeshya? ubwo c mugera mu baturage mukaganira nabo mukumva
ibibazo byabo? cg nukwiyicarira mubiro umundi ngo muri abayobozi, nigute
wayoberwa ibibazo biri mubo ushinzwe, mwarangiza mukagenda muvuga ngo
muri abayobozi bayobora iki c? ubwo wayoberwa ibibazo biri murugo rwawe?
birababaje cyane.
ariko inzego zibanze kuko zikorera abaturage zagakwiye kujya zikurikira ibintu nkibyo kuko abaturage babo baba bari kuharenganira
umuntu ukoresha abaturage akabambura si niba mubyukuri aba ashaka amahoro rwose, kwambura rubanda utwabo bakore? sibyo rwose kandi abayobozi bategereza president ngo ibibazo bicyemucye , kandi mushinzwe gucyemura ibyo bibazo , sibyo rwose mwagakwiye kujya mugera hasi mubaturage musinzwe mumenye uko bahagaze mibereho
birashoboka ko hari gihe akabazo kaba ri na gato abaturage bakagukuririza gusa nanjye ndi muri aba batarishyurwa ariko ntibiraba kera kuburyo twavuga ko batwambuye. akarere kacu ndakizera ko kagiye kutwishyura
Comments are closed.