Habyarimana amaze gutanga amaraso inshuro 55 mu myaka 25
Gisagara – Ku munsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso, Lambert Habyarimana yahawe igihembo cy’umuntu watanze amaraso kurusha abandi kuko amaze gutanga amaraso inshuro 55 mu myaka 25.
Lambert Habyarimana ukorera mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu ishami rijyanye n’insimburangingo n’inyunganirangingo yabwiye Umuseke ko yatangiye gutanga amaraso mu 1989 kugeza n’ubu akaba agikunda gufashisha amaraso ye abayakeneye.
Avuga ko yumva ububabare bw’umuntu ukeneye amaraso kwa muganga n’ubutabazi akeneye, akumva akwiye kuba uwa mbere gufasha no gutabara uwo muntu atazi.
Ati “Nta ngaruka na nke birangiraho n’ubwo maze kuyatanga inshuro 55, nzi neza ko nk’ababyeyi baba bari kwa muganga baba bakeneye cyane amaraso, aho kugirango umubyeyi abure ubuzima dukwiye kujya dutanga amaraso tukabafasha kubaho.”
Habyarimana asaba cyane cyane urubyiruko kumva ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima, bakitabira gufashisha amaraso indembe ziba ziyakeneye kwa muganga.
Gufashisha amaraso ngo si ngombwa ko uyaha uwo uzi kuko byanze bikunze amaraso yawe aba akeneye gufashishwa indembe kandi nta handi aba ari buve.
Habyarimana asaba cyane cyane urubyiruko kwirinda ibintu bishobora kwanduza amaraso yabo, cyane cyane kwirinda indwara ya SIDA yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Umubyeyi witwa Uwanyirigira Scolastica muri uyu muhango yatanze ubuhamya bw’uburyo ubwo yari amaze kubyara yavuze amaraso akamushiramo.
Ati “ Kwa muganga banteye amaraso y’umuntu ntazi ubuzima bwanjye buratabarwa n’umwana wanjye ubu araho arakomeye. Iyo uwo munsi habura amaraso nari kwitaba Imana umwana wanjye nawe sinzi uko yari kumugendekera.”
Scolastica ashimira cyane abantu batanga amaraso kuko ngo iyo baza kuba badahari ubu nawe ataba ariho, agasaba abantu bose kugira umutima utabara bagatanga amaraso bayaha abayakeneye, cyane cyane ababyeyi.
Uyu munsi mpuzamahanga wo w’abatanga amaraso wijihijwe tariki 14 Kamena mu karere ka Gisagara witabirwa n’abantu bagera ku 5 000 biganjemo abaturage n’abanyeshuri bahawe ubu butumwa buciye mu makinamico, imivugo n’ibindi bisaba abantu kwitanga bagatanga amaraso akenewe n’indembe.
Kuri uyu munsi, Dr Gatare Swaibu yabwiye abawitabiriye ko ku Isi ababyeyi 800 bapfa buri munsi kubera kubura amaraso.
Mu Rwanda mu mwaka wa 2013 abantu 43 074 batanze amaraso yo gufashisha indembe, muri yo 0,5% basanze yaranduye agakoko gatera SIDA, 1,2% basanze ashobora gutera umwijima.
Umuryango Mpuzamahanga usaba ko muri buri gihugu nibura abantu 10 ku 1 000 bagomba gutanga amaraso. Mu Rwanda kugeza ubu abantu batanga amaraso ngo ni 4,3 ku 1 000.
Mu Rwanda hari ahantu 462 umuntu ubishaka ashobora gutangira amaraso harimo n’amakusanyirizo yayo agera kuri atanu ku bitaro bya Ruhengeri, ku bitaro bya Kaminuza i Butare,ku bitaro bya Rwamagana, ku kigo cy’igihugu cyo gutanga no gukusanya amaraso i Kigali iruhande rw’ibitaro bya CHUK, ndetse n’i Karongi hafi y’ibitaro bya Kibuye.
Daddy Sadiki RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ariko abantu nk’aba baba bagomba gushimirwa rwose
Comments are closed.