Natanye n’umusore wa mbere, uwo turi kumwe nawe ubu byanze
Ndabinginze ntimutangaze amazina yanjye, ndabasuhuje bakunzi b’Umuseke mbanje kubashimira kubw’inama zanyu muza kumpa kuko ndazikeneye.
Ndi umukobwa mba muhanga, nakundanye n’umuhungu mu Rwanda nkiriyo hama njyewe nza kujya mu mahanga, tubandanya tuvugana ariko haza kubamwo utubazo, biba ngombwa ko dutandukana, nza kuronka uwundi ndamubwira uko bimeze byose kugirango atazagira ibyo yumva ntabimubwiye.
Uyu twarakundanye igihe gito ariko icyibazo cyimbangamiye yambwiye ko atanyizera cyane, yagumye ambaza ibya wa muhungu wa mbere ndamubwiza ukuri ko njye nawe byarangiye, ubu rero uyo muhungu byitwa ko dukundanye turashobora kumara ni byumweru bibiri tutavuganye njye mwandikira ntasubize akambwira ko aba arushye cyane.
Naramubajije nti se wambwiye ko byarangiye ambwira ngo oya, icyibabaje akenshi nicaye njyenyene ndakenera umuntu tuvugana nkamubura nkiyumvira kuvugana na wawundi wa kera ngo ndabe ko umutima wanjye waruhuka, ariko nkabireka.
Ikindi cyimbabaza kuva ambwira ko atanyizera nibuka ko ndi mukobwa atiruka mu bahungu haribyishi niyimye bikambabaza nkasenga Imana gusa.
Ndabigenze gute? Kuko numva umutima wanjye woturika kwitwa kufite uwo mukundana ariko usumbwa nuwutamugira.
0 Comment
Uwo muhungu ntabwo agukunda,yabuze uko aguhakanira ashka ko ari wowe uzifatira umwanzuro.mwikuremo utuze uzabona undi ugukunda byukuri.
Uwo si we muhererezi mu bahungu reka kwibabariza umutima ni uwo kugutesha umutwe gusa. N’ubwo waba umukundanda urukundo rwa sens unique ntaho rwakugeza uretse kuguhangayisha gusa. Ikommeze Imana izaguha undi ugukwiye. Kongera gusubira ku wa mbere byo byaba ari ukutagira position kereka niba wari wamurenganyije kandi akaba akigukunda naho ubundi nawe yakugaraguza agati
Dufite bibazo bimwe akira e-mail yange [email protected]
[email protected]
Ariko uri umurundi cg umunyarwanda?Imyandikire yawe iravanze?hanyuma ikibazo cyawe rero jyewe ndakeka ko ikibazo gishobora kuba hari ibyo ushobora utamuhishuriye akaba yaribimenye mugihe uzi ko wamubwiye byose kandi ibyo biba bisobanuye ko wamubeshye…wenda harigihe abandi bamujya mumatwi bakamubushya cg akaba ariwe utazi gufata icyemezo muriwe,kimwe nuko ashobora kuba ari murundi rukundo.So wowe rero icyo ukora mushake nibiba ngombwa uzamusange iwe umusabe kukubwiza ukuri kose niba ari serious cg niba hari ibindi bisobanuro akeneye ubimuhe….kandi nawe ube umunyakuri,uvugishe ukuri nibyanga urebe ahandi…
Bye kugutera ikibazo, iturize umwihorere kumuhamagara cyane niba aruwawe azaza niba ataruwawe agende abahungu ntibabuze. Ubundi sibyiza guhoza ku nkeke uwo mukundana, utamuha umwanya wo kuruhuka cg gutekereza ku bindi. Ugahora umuhamagara buri munota. Mwihorere abitekereze ho nawe ufate umwanya ube wenyine kandi ntunasubire kuwa mbere. Shaka ibindi bintu bigushimisha, mu gihe cyawe (temps libre) kora sport, sohokera ahantu heza, soma ibitabo, bonana n’inshuti zawe. Aho hose uzahamenyanira n’abantu kandi uzabyitondemo ntuzapfe gufata uwo ubonye wese. Abahungu barahari.
nshuti abahungu barahari nkuko ubivuga ariko bose siko bavamo abagabo.rero mushiki wacu uyu niyitonde cyaane
uraho dear,birumvikana ko ubabaye pe,arko ndabanza kukubaza,uwo mwatandukanye wa mbere byaturutse kuriwe cg nikuri wowe??birashoboka ko waba waramuretse biturutse kuri wowe kdi akaba yarakigukunda rero bibaye ibyo nakugira inama yo kumusubira imbere ugaca bugufi ukamusaba imbabazi wagira amahirwe akakubabarira mugasubirana naho abakubwira ngo uzabona undi nakubwirako kubona umuntu ugukunda nyabyo ari ibintu biri RARE kandi nawe ndibazako umaze kubibona…naho niba atari bimwe byabakobwa bagera hanze akumva asuzuguye umuhungu asize muri africa bikaba byaramuturutseho nakugira indi nama yo kureka uwo mu type muri ku1 kuko urukundo = umwanya uha umuntu naho nukomeza kumwinginga bizakubabaza cyane kuko bivuze ko uwo mwanya ataguha bivuzeko afite uwundi umutwara uwo mwanya kdi akaba yaranze kugukuzaho neza kuko ataraba sure ko bizanyuramo,so uzababara birushijeho nukomeza kumuha uwo mwanya kugeza igihe bizacamo akaza kugusezerera cg ukamenya ko yamaze kubona undi…so,nshuti yanjye rero inama nuko wakundana numuhungu ugukunda byukuri kuko abahungu bubu ntitukigira urukundo nyarwo abarufite ni bacye cyaneeee ugize amahirwe ukamubona uzamwizirikeho niyo rwaba rutakurimo uzarwihate ruzaza kuko burya baravuga ngo kunda ugukunda kuko uwo ukunda akunda abandi.bonne chance
Mujye mukoma urusyo mukome n’ingasire, uyumukobwa atubwira amabi yakorewe naba bahungu uko ari babiri, ese uyumukobwa we ko atatubwira amabi yaba yarakoreye aba bahungu? None se uyumukobwa we tuvuge ko ari miseke igoroye? Njyewe hari umukobwa dukundana arampemukira ndetse akanca inyuma ariko nagira ngo mbumbuye umunwa ati niwongera ndakwivugana, klubera antera ubwoba ubu namaze kumukatira mumutima wanjye simukunda nagato ariko ndamusekera nkamukorera ibyo yifuza byose, ariko mumutima wanjye nziko ndimo nishakira undi. None se umukobwa unca inyuma kandi akumva ko ari uburenganzira bwe nagirango mubaze impamvu akiha kunetra ubwoba aba yumva ko njyewe nkozwe mugiti kuburyo umuntu yambabaza simbabare, ariko buriya niyumva ngo narongoye undi mugoe buriya nawe azaza kumuseke ababeshye ngo namujugunye kandi ariwe byaturutseho kubera ubujiji bwe buvnze nokwikunda n’agasuzuguro, ariko akibagirwa ko ari umugore ubuto bumushuka nyuma y’imyaka itanu ntamusore azaba akimureba mugihe njye niyo nzagira imyaka 45 narongora inkumi nshaka, so rero mbere yuko uyumukobwa avuga ko yahemukiwe nabanze atubwire impamvu ahemukirwa kuko abasore bose bamukunda siko ari babi, kandi kwishyira aheza wirengagiza amakosa yawe sibyo byubaka ibyiza nukwireba mo ndani amakosa yaba akorera abakunzi, nabo bakunzi be bakireba amakosa baba bamukorera hanyuma bakicara hamwe buri wese agsaba imbabazi bakubahana hatabayemo ubwikunde nokumva ko umwe arusha undi ubwenge kandi twese Imana yarabuduhaye.
Mubyukuri baravuga ngo ushatse kuvura indwara arayirata kandi ntabwo wajya kuvuga aho ubabara ubwira docteur ngo ugire aho umuhisha ubwo rero niba mugisha inama byukuri mujye muvuga ukuri kose, tuvugishije ukuri rero nawe ubwawe ntabwo wabona igisubizo nyacyo haribyo wakinze kuruhande. Murakoze
Yooo…ihangane.Gusa Nina uwo mutype atagisubiza msg za we ntanakwitabe..mureke ntimuri kum we afite undi ahugiyeho.Gusa nakugira inama yo kuva muri amour a distance…iragora cyekeka nta Hindi choix.Nina utari mini ukaba ufise indero nziza land I wigirira ikizere..ntakabuza undi azaza…gusa ntuzemere uwo mutari kumwe cyngwa mushobora kubonana physically regularly.
Bakame we waruvuze neza nuko ugezaho ukabivanga! ndavuga ibyo uvuze ku myaka yabagore nabagabo. Erega baravuga ngo nta kirenge kijya kibura iyacyo. buri wese ashobora kubona umukunzi bakundana singombwa ko abantu bose bahuza umukunzi nta mpamvu rero yo kwiheba nkaho Imana yaturemye itari ifite uwo yaturemeye. kuki umuntu yakwikurura kuwundi? uwo ariwe wese ashobora kubona uwo bakundana kandi bombi bakinjoyinga urukundo. ariko iyo hari aho bitamatchinga neza mbese nkiyo inkweto ari ntoya ikirenge ari kirekire cg iyo inkweto ibaye ndende ikirenge ari kigufi, byose biba bibi. Iyo umuntu rero ari uwawe ntumenya nuko byaje. birikora nta mpamvu yo guforca ngo wenda ngo urabona… niba umukunda ukabona atagukunda mureke urebere ahandi adakomeza kugutesha numwanya abandi bagukunda barahari kandi benshi. baravuga ngo time is money. njyewe nashatse gukundana numukobwa musaba ko twabanza tukigana imico hanyuma twamara kumenyana tugatera indi ntambwe yo kuba twabana. ariko kuva ubwo nabonyeko muri we yahise we yumva ko namusabye kubana atangira kujya ambaza ibyurugo rwacu uko bizaba bimeze. kandi ubwo njye mumutwe numvaga ko ndi kumwiga. nageze aho numva ari kunstressa mpitamo kumureka kuko uko iminsi yagendaga iza niko narushagaho kugira ubwoba. ariko aho dutandukaniye nibwo numva ntuje. niyo mpamvu rero numvako igihe cyose wumva harimo un ca ne va pas mieux vaut lesser kuko urukundo = kwizerana, kubahana, kuzuzanya, gutuza, kandi harimo mutual benefits. Niba ubona uwo musore atakwitayeho, baravuga ngo niba ushaka kumenyako ikintu ari icyawe terera hejuru nikikugarukara kizaba ari icyawe nikitakugarukira kizaba kitari icyawe nubundi. murakoze muragahorane Imana.
Urimo guta igihe cyawe kandi uwo muhungu ntacyo atakweretse. Ntabwo urukundo rwabaho nta cyizere kandi yamaze kukubwira aho uhagaze mu maso ye.Uwo musore mureke ukomeze gahunda zawe zindi zubuzima uzabona undi ugukunda by’ukuri. Ntukirukire mu nkundo zidafite aho zijya ubireba(nkibyo urimo ubu) ngo nuko wagize irungu. Nibyo buri wese akenera uwo bavugana ariko amahoro n’ibyishimo by’umutima nitwe tubyiha kandi ni ingenzi. Ufite inshuti zisanzwe zegere, ufite ibindi bigushimisha bikore, we kumara igihe uri wenyine utekereza iyarangiye.Ubuzima bwo hanze buragoye ndabizi ariko rero ntukitsindagireho abagushengura umutima ubabona.rekera aho kumuhamagara no kwakira tel ze. Ubwo muzahura uzamubwire ko ntacyo mwageraho atakwizera kandi urukundo si sens unique. nawe agomba kurukorera ntakuvunishe. cyane ko aho uba wamubuze abandi baba bamubonye.Ibyiza biri imbere mama ntuhangayike.
Muraho nshuti ? Kimwe nk’abandi bakugiriye inama nanjye ndagira nti icyizere nicyo cyubaka umuryango, ugize urukundo rutizewe bingana no guhinga ntiweze. Bityo rero umenye ko urukundo rutingingwa rudahatirwa, uyu musore yararukweretse ko urwe rugerwa ku mashyi, none ngo urasaba inama , ko we yaguhaye umwanzuro we utekereza ko umuntu atanga icyo adafite, uramutegereza ukamubura, ukamuhamagara akakwihorera , ubwo se ahubwo wowe ntubona ko uta umwanya? Inuma y’Uburundi iravuga ngo ha uguha, none wowe uratanga ntugarukirwe , ko uri mukuru ukaba udatekereza nk’abakuze. Gukundana ni urugendo niba hari ahl utsikiye impore ariko ukomeze. Igihe cyacu rero ni frw ubwo gukomeza guhatiriza niko ukomeza guhomba byinshi fata umwanya usenge kdi ukomeje , wegukire gukunda Imana kuko niyo idatetereza nayo izakwitura iguhe uwo ibihe byose. Gd Lucky.
Ndagarutse. Impamvu ingo nyinshi zitakiramba , zimwe mu mpamvu ni nkizi tuvuga. Gukunda byabaye nko gukina akazungu ngo ni ukugerageza amahirwe, bamwe babifata nka occupation, abandi bigasa nk’aho ari kurangiza umuhango, nyamara ndagirango mbabwire ko gukunda nyabyo ari umushinga kandi w’igihe kirambye iyo uwize nabi uraguhombera kdi kongera kubyutsa umutwe bihira bacye, basore nanwe nkumi rero mujye mureka gukinira mu masinde dore ko benshi mutanayazi, gukinira mu masinde ntibyorishye si ikibuga gitunganije ngo uranyerera, mujye mukora urugendo rurimo ubushishozi kdi mwemere kuganira n’abakuze babagire inama , ubu amashuli mwiga nibyo afute technologie ariko sans technique mumenye kugenda neza no kumenya aho mugendera niba mwifuza kugerayo no kugumayo. Mugire amahoro.
Nshuti uwo mureke ushakire ahandi kuko uwo ukunda niyo waba umeze ute umwitaho, ukuri nuko agutendeka kandi niba mutarashyika kumabanga imana ishimwe.mureke naratendetse ndabizi, nababaje sinakwifuza ko hagira undi mwangavu wababara mubona.uwawe arahari kandi dore arakomanga kumuryango umukingurire numubona uzumva numutima ubikubwira.ishyire mu mutuzo kuko igihe ntikirarenga.imana igusange kandi iguhumurize mama.
ubundi ndabona nuwambere yarazize ubusa kuberiki ugifite umutima wo kumuganiriza njye ndumva wakora uko ushoboye ugakunda ugukunda naho uwo ukunda akunda abandi.
WASANGA BOSE BASANGA INKONO YASHIRIRIYE CYANGWA UGABURA NABI BAKABIHIRWA PE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! AKABA ARICYO KIBATERA KWIKURA, UZISUZUME NEZA NAWE urebe niba atari wowe nyirabayazana.; AMAHIRWE MASA.
Wasanga uri MUKAGATARE akaba aricyo uzira cyangwa ukaba witwara nabi kuburiri kandi ibyo abagabo babizira kubi
nshuti yanjye rero kibazo ufite kirakomeye pe! ndumva wamureka kuko ndumva atkwiyumvamo rwose,ubwose umu chr wawe yakubwira gute ko yabuze igih cyo kukuvugisha bigeze aho? iyo umuntu agukunda ahora ashakisha kumenya uko wiriwe,icyakubabaje….! niba gusubirana nuwa mbere bidashoboka,senga Imana izaguha umukunzi mwiza kd ukubaha!
Comments are closed.