Digiqole ad

Umugabo wanjye muri week end ndamubura nkazongera kumubona icyumweru gitangiye

Ndabasaba ubufasha nukuri mungire inama nkundana n’umusore imyaka ibaye itandatu (6), gusa mbere yampaye urukundo ntarabona ahandi ariko ubu tubanye ducengana.

Mu by’ukuri twabanaga neza pe! Nubwo tutabanaga mu nzu kuko yakoraga i Butare nange nkaba i Kigali twamaze igihe tubyumva kimwe nta kibazo, ariko njyewe byaje kuba ngombwa ko njya gukomeza akazi mu mahanga.

Ubwo twumvikana ko na we azaza tugakomeza urukundo rwacu byakomeza neza tukabana tugakora umuryango pe.

Ariko mu gihe ntarimpari yaje kwimurirwa gukorera i Kigali ibintu bitangira kugenda bihinduka gahoro gahoro ngizo fete zaburi week end, ngaho bagiye Bujumbura na bagenzi be, ngaho bagiye Kampala na bagenzi be, ariko kuko yabimbwiraga nkabyemera nti rwose ugende nta kibazo.

Ariko nta week end n’imwe atigeze aba afite ibirori (fete) cyangwa guhemba abo bakorana babyaye cyangwa nkumva ngo agiye kuri Muhazi n’abo bakorana ubundi yaba yasohotse ntiyigeraga anyitaba kuri phone ngo umuriro washize n’utundi twishi ibyo biza kugenda bingora tugatandukana ubundi tugasubirana bityooo!

Ariko igihe cyaje kugera araza ansanga mu mahanga aho mba, ubu turabana ariko keshi ajya muri benewabo kuko ubu yabonye akazi arateganya no gukomeza amashuri ye hano.

Gusa icyo nababwira intonganya za buri kanya iyo ageze iwanjye, phone arazifunga cyangwa akazishyira muri bucece (silenciuex) zikaguma mu mifuko ubana biteye ubwoba. Ubutumwa bugufi bamwoherereza buri kanya, muri WC ni ho yandikira, mbese ubona nta mahoro aba afite iyo turi kumwe mu gihe izanjye ziba ziteretse ku meza.

Akoresha uko ashoboye tugashwana iyo week end yegereje akaba aragiye nongera kumubona irangiye!

Mperutse gufata sms yandikiranye n’umugore bavugana aho bahurira, n’indi amubwira ko yibagiwe imfunguzo z’imodoka mu modoka y’uwo mugore.

Byarandenze, umugore yaranyandikiye ambwira ko amukunda cyane ko atarabona umugabo nka we, ni ukuri byaranze kumvamo nyuma ya ho nigeze kumubura muri week end mara iminsi ibiri nandika, mpamagara reka da!

Ngira ubwoba nzi ko bamugiriye nabi, ndahangayika, yaje kunyandikira ku munsi wa kabiri ambwira ko yasohotse akanywa agasinda akinaniwe ari bumvugishe naruhuka neza.

Mu by’ukuri aho ni muri make pe! Ndamukunda, kumureka birangoye pe! Ariko nimungire inama ni ukuri ndazikeneye.

Murakoze Yesu abane namwe.

Umukunzi wa UM– USEKE

28 Comments

  • Sha pole bibaho cyane

  • Ko mutarakora amasezerano y’abashakanye ikindi ushaka n’iki?Muzakomeze musambane nk’uko mubimazemo imyaka n’imyaka!Ariko se uwo musore w’umusongarere niwe utezemo umugabo usobanutse.Urukundo mwahanye n’urwo kwimara irari ry’umubiri nta kindi.Niba arirwo rukundo wifuza mu mubano w’abashakanye uzemere mukore ubukwe.Icyakora uzicuza vuba cyane kuko mariage ntihabwa ingufu nyinshi n’imibonano  mpuzabitsina gusa!

  • kazaroho urakoze cyane pe umugiriye inama nziza cyane,icyo nakongeraho
    nuko baca umugani ngo mbwira inshuti yawe nanjye ndakubwira uwo iri
    we!nubwo  byagenze gutyo ,banza wongere wishakemo umutima nkuwakobwa
    bumutima nibwo uzashobora guhitamo neza umusore ukubereye ,uwo ntabwo
    agukunda akunda ibitsina byabagore ntabwo ari icyawe gusa ahubwo
    ibyabagore ,iyo rero ntarukundo ruhari nurugo ntirushoboka ‘.ihangane

  • Nshuti yanjye, nakugira inama yo gutandukana nawe. Uwo si umugabo. Ba serious ukore ubuzima bwawe uko ubwumva usabe Imana iguhe ikindi cyerekezo kuko uwo yarangiritse mu bitekerezo.  Ntaho yaguhishe rwose. Basigaje kukuzanira impinja ngo urere. Nako wenda aho bazikuramo cg bakazirinda mbere. Va mu mikino atazakuzanira kabutindi cg ugahora ubabaye.life is too short to live unhappy. Good luck. 

  • Ariko abakobwa mwabaye gute…. none uwo wumva ari umugabo wawe ,canke numuhabara wawe…. ivyo akugirira abigirira n abandi benshi utazi igitigiri jewe   noguhanura kuva mwivyo bintu vyo kunezereza umubiri  ugafata inzira imwe  uwo heba kandi we yarabikweretse niwewe utabibona kuko yaraguhaze  akagenda guhindura ahandi.    Hebaaaa.

  • Nkuko kazohoraho abivuze nanjye ndasanga iyo ngirwamugabo ntacyo yakugezaho. Nigute umuntu uteganya kurushinga nawe yajya kwandika sms akajya muri wc?  Ese aba agukinga iki? kuki phone ye asyishyira muri silencieux  akanayihisha kandi wowe iyawe uyireka ukayirambika aho ayireba? buriya impamvu ntayindi nuko azi neza ko hari ibyo akora bitari byiza adahska ko wamenya!! kuba yazndikira sms mui wc , ibi byonyine birahagije kugirango abantu batandukane burya aho kubana numuntu utagufitiye icyizere byarutwa nokuba wenyine kuko umugabo nkuyu umuhaye ibyo kurya akaribwa munda ashobora nokuvugako ariwowe wamuroze kandi urengana.! ntabwo akubara nkaho uri umuntu ahubwo agufata nkaho uri igitsina, ari ibimushobokeye igitisna cyawe yagikataho akagitwara ubundi ntazongere kukuvugisha.  KURI WE AGUFATA NKICYO BITA MUCYONGEREZA “STOPGAP, CYANGWA SE BOUCHE TROU MUGIFARANSA” kuri we you are better than nothing but you are not as he want you to be, he wants you just when he hasn’t nobody else and when he finds somebody else you don”t exist in his brain beacause yo are a stopgap,baravuga ngo UBUZE INDA YICA MUGI nawe iyo yabuze undi mukobwa niwowe apfa kwimariraho i^pfa kuo aba yabuze ukundi yagenza, agufata nkaho uri igikoresho agomba gukoresha yimara ipfa ariko iyo abandi babonetse arakwibagirwa, mundimi zamahanga nibwo bivugitseneza, mbese uri zero imbere ye ariko ntabwo ashaka kubikwereka kuko aravuga ati umunsi naburiwe abandi bakobwa banyimye nzajya mwirukankiraho amvure ipfa , urabona nikuko umuntu yaba akunda kurya inyama numuceri na salade n’amata aribyo aha agaciro ari nabyo akunda, noneho iminsi yamubana mibi akajya kugura utujumba akarenzaho amazi y’inzarwe amwe aba arimo imicafu. Kuba arya utwo tujumba akanywa nayo mazi y’inzarwe nuko aba yabuze ukundi abigenza  akavuga ati ubusabusa buruta ubusa !!!  ariko umunsi amahirwe yamusekeye yigira muri byabiryo byiza akunda aha agaciro yaburirwa akamera nka kwakundi ngo ibyo imbwa yanze wigiza hafi nibwo ubona yongeye kukugarukira!!!! ntagaciro nagake aguha ahubwo ikibazo nuko agufata nk’igitsina ntabwo agufata nk’umugore. Hari umusore wumunyarwanda twari duturanye nkajya mubwira nti man ufite umugore mwiza kandi mbona umukunda, nuko umusore aranseka cyaneeee arambwira ngo ntabwo akunda umugore we ahubwo akunda  ikintu afite hagati yamaguru ngo mbese yibaye byashobokaga ko yagikata akakivanaho yacgitwara agahita atandukana nuwo mukobwa!!!!!!! ubwo rero nuwo wawe nuko ameze!!!  INAMA NJYENAGUHA NUKO WAMWIKURAMO NTAMPAMVU YOGUHA AGACIRO UMUNTU UTAKAGUHa. Nukomeza gukururana nawe azakomeza akwcire isura abantu bose bakuzi bagufata nk’indaya cyangwa umukobwa ushaje nujya kumva wumve ngo we yararongoye akora ubukwe ndetse yanarabyaye naho wowe ugitegereje nka wamukobwa wategereje amajoro ibihumbi 180000!!!! REKANA NUWO MUGABO WINDIMANGANYI NTAGAHNDA AGIRA NI IKIRARA YIRIZA IGITSINA CYE MUZINDI NDAYA YARANGIZA AKAKUZANIRA IMYANDA YOSE YAVANEYO NAWE KEMERA , ITONDE ATAZANAGUTEZA IBIRWARA CYANGWA YAGUTERA NINDA AKAGUHUNGA  Ibyo witaga ibibazo bikikuba ncuro ijana, Nkwifurije amahirwe masa mukubona umukunzi nyamuknzi ahubwo nunabishaa uzandikire umuseke uwubwire ugufashe kubona umukunzi nyamukunzi ariko uzitondentuzahubuke.

  • kandi buriya wasanga uri inkumi nziza (kumutima)ariko ukaba waraguye kumugabo utazi agaciro ufite!!!! umva wanyandikiye tukibera inshuti ?

  • Ndabaramukije, muvandimwe sinzi niba amaso ufite ari ayo umurimbo, hari ikindi utegereje kubona ? Icyo atakweretse n’iki ? Imyaka mubanye si mike ngo urakiga umuntu. Yarakwigishije ahubwo yasanze uri umuswa, ubwo ibyo wize mu ishuli kuki bitagufasha gukora isesengura ? None se ko kumureka byanze niwe bucura mu basore? Jya umenya gufata umwanzuro uhamye kuko iyo mikino urimo nta bitego bizima bizavomo ubwo rero ejo uzatangira uvuga ngo iyo mbikora kare. Va  mu nzira mbi , kuko ubuzima bwiza ni urugo rwiza kdi wowe ndumva ntarwo ufite kuko mwacite iyo ubusamo. Nta nicyo uzakora ngo bigende neza ufite mubwonko ibisa bityo. Ubundi se urabona uxo atarutwa na gereza ? Fata umwanzuro umureke kuko n’ubundi si uwawe.

  • Amahoro muvandimwe.mbanje kukubazi nti ese kuki ushakira avocat kugiti cy’imyembe??muyandi magambo uribazako umuntu mwabanye murubwo buryo urashaka ko yera imbuto z’abagabo bashatse kdi niba nabyumvise neza ntahantu wigeze utubwirako mwashakanye!rero niba yaraje azanywe n’irari ry’umubiri ukamworohereza kubona icyo yashakaga muby’ukuri iryo pfa ntiwarimumara wenyine enplus ntakintu afite kimukuboheraho cg se kimwumvisha ko ari uwawe nawe ukaba uwe ibyo bizanwa n’isezerano muba mwaragiranye imbere y’amategeko y’isi n’IMANA.bref,nakugira inama yo kumureka niba mutarabyaranye kuko kumwizirikaho byazakomeza kukubabaza burya ingeso ishobora kunanirana cg se igashira bigoranye kdi ndibazako udacyeneye gushaka umugabo uzakugora niba ufite amahirwe yo kuba wabona umugabo nyawe utagoranye.nuko rero niba uzi IMANA senga cyaneee kdi niba utayizi yishake nayo Izakugirira neza.IMANA Ikwiteho kdi ntakibi wakoze utabasha kubabarirwa il suffit ko wihana ukareka amabi.be blessed

  • umva muvandi niba hari ka ruvyogo mufitanye ihangane ukarere(akamarayika) ubundi ureke uwo muswa hari nabandi bana bafite gahunda uretse uwo musambanyi,ndavyumva ufite ikiba kzndi umuti nta wundi uretse kumwivanamo,sawa kandi Imana iguhe guhitamo neza ugire amahoro y’Imana

  • Umva muko, ntago watubwiye uko yakugezeho aho uri mumahanga ariko byumvikane ko wababigizemo uruhare, kubera ko umukunda  none dore akomeje kukwereka uwo ariwe. inama nakugira va mu mikino niba koko ushaka kwiyubakira urugo rwiza muhamagare mukinyabupfura umuhe detailles umufiteho zose ariko wamaze gufata umwanzuro neza hanyuma umureke yikomereze urugendo. njyewe niko mbibona.

  • Ariko se noneho,abakobwa tuzabagire gute,iyo ndaya ngabo se mwarasezeranye?ndibaza ntaho wabihamije,nonese icyushingiraho wemeza ko arumugabo wawe niki?niyo mibonano se?kubera kukumaraho iminsi akurongora uko ashaka yamaze kuguhaga wamuvuye kunzoka niyo mpanvu adatinya kukubwira ko asohokeye ahandi utazi,nabo bagore uvuga ko bakwandikira sinatinya kukubwira ko abifitemo uruhare,ikindi kuba yaragusanze mumahanga sicyo washingira ho uvuga ko aruwawe,so mwikuremo rero uwo nu mu murongozi wo kugasozi gusa urongora icyabonye cyose.ahubwo uzajye kwipimisha ubone utuze.

    • umva  habana abashaka.

  • umva  habana abashaka.

  • Ariko abandika hano baba bumva bari bukure igisubizo kuri net? Ni akaga

  • IHANGANE ABASORE NKABO BABAHO MUKAMARANA IMYAKA MYINSHI ARUKO AMEZE HARI  NIGIHE UTEKEREZAKO AZAHINDUKA ARIKO UMENYA BABA BARANAROZE UMUNTU KUKO KUMWIKURAMO BIRAGORA GUSA NIMBWA NUWO KUKUBABAZO NO KUGUHANGAYIKISHA  MUREKE NTIMWAKUBAKA NGO UGIRE AMAHORO NKABANDI

  • ibyawe biroroshye, ugira Imana ntimurarushinga ngo noneho mubane akaramata muri ibyo, ngaho rero uhitemo ibyo murimo cg kumureka ukababara akanya gato ariko ukabona undi muzima ….. n’ugukora ibyo umutima n’ubwenge bwawe bizakubwira

  • ibyawe biroroshye, ugira Imana ntimurarushinga ngo noneho mubane akaramata muri ibyo, ngaho rero uhitemo ibyo murimo cg kumureka ukababara akanya gato ariko ukabona undi muzima ….. n’ugukora ibyo umutima n’ubwenge bwawe bizakubwira…ugashyira ku munzani kubabara akanya gato uhagarika urwo rukundo rwanyu cg kubabara kubabara akaramata mubana nk’umugabo n’umugore

  • Ariko noneho ye: ngo uramukunda? ubwo se shenge umukundira iki? niba mbere waramurebye ikimero utaramumenya ubu bwo iyo mico ye ubona ifututse?Ako niko gaciro wiha se? ko numva se nta numwamuguhaye urimo kurwana niki wishyiramo ngo uramukunda ntiwamureka. Niba wumva ari ibyo ukwiye ugumane nawe niba wumva ufite agaciro, ufite icyizere cy’ubuzima  uceho. kandi niba kugeza ubu nta mwana mufitanye ufite amahirwe atagira ingano ntuyapfushe ubusa rero.Biroroshye kandi: yaje agusanga aho kandi yabonye ubuzima bwe ntakigukeneye ntako atagira ngo abikewereke. ngo yari yasinze ngo akeneye kuruhuka?nta soni ukabana numuntu utinyuka kukubwira gutyo? niko uri agatebo uri iki koko?Mu rwego rwo kumwibagirwa: nubwo ntazi aho uba namategeko yubukode yaho, niba inzu mubamo iri ku izina ryawe wasezera byemewe namategeko. ubundi ugashaka inzu ahandi hantu kandi ubikore bucece, weekend nigera akagenda nkuko bisanzwe uzimuke ikiri icyawe cyose ugitware. nagaruka ntibikureba ntaho uzaba wamutumye. uzahindure na tel icyo gihe, email umubkocke. courier zazaga aho mubana uziyobore aho wimukiye hashya cg se ibintu byose ubishyire online.coupa cpntact nicyo cyontazi ubure ubundi utangire ubuzima bundi bushya. nta mpamvu yo gutera amahane mbene nkuwo ntabikwiye.Naho ubundi urimo kwica ubuzima bwawe.

  • Turifuza kumenya niba uyu muvandimwe hari icyo ari gukura mu byo bagenzi bacu bamubwiye , nanjye ndyungemo nti sinumva ukuntu wakwihanganira kubana n’umuntu umeze gutya, byonyine stress , agahinda , surmenage , byazavamo n’indwara z’imitima kubera ukuntu uyu muhemu agufashe, wagombye kuba warabyipakuruye keraaa. Gira bwangu reba inama Nanette yaguhaye , bucece wihungire kandi Imana izagufashe ubone uzagukunda kuko nkeka ko uri n’umugore mwiza wihangana cyane. Twandikire hano utubwire uko ubyumva. Urakoze 

  • Wenda mupfa ko wamubonye warahanze izindi nkundo nyinshi, wabyivugiye ngo yagukunze urwo utigeze ubona ahandi. Wari warabonye zingahe ? Ruliya n’urushyashya nyine arimo kuguha uruvangavanze ngo unurirwe shikama cg usubire kuza mbere ni imvange zikunaniye. Pole Kabisa

    • @RWAMIRA, uri umuntu w’umugabo kabisa nanjye nsanga uyumukobwa abahungu yakundanye nabo n’ipusi itabasimbuka none kubera insitsi nyinshi yasongongeye , ese ubundi umwali nyamwali w’irwanda ajya kuryamana nabahungu barenze batatu akumva atari indaya koko,??? none se waba uri umusore wiyubaha ukarushiga nindaya? Oya indaya wayirongora ijoro rimwe cyangwa icyumweru cyangwa ukwezi ariko iyo ushaka umugore wo kurushinga ureba wawundi udasamara, wawundi ubwira ngo mpa akakwima niyo wakwiyahura akaba atakiguha uwo niwe mukobwa nyawe wokubakana urugo naho uwo urasaba igitsina akakiguha nkaho ari kuguha ubunyobwa cyangwa inzoga ihiye uwo si umugore, njyewe maze kube,ga abakobwa barenga icumi kandi ndabasaba nabona baremeye nkababeshya ko igitsina cyanjye cyane guhaguruka gusa narimfite intego yokubareba mubwonko kugirango menye niba atari ibirara, iyo umukobwa musabye akemera atangoye mpita muzinukwa nkumvako nabandi basore ariko abaha atabagoye kandi nkumva ko nitunarushinga azajya agitanga nkutanga amazi ya nyabarongo!! ahubwo uwo musore wakujugunye uzajye umukurira ingofero buriya yamaze kukurunguruka asanga uri indaya butwi none yaguteye ishoti EREGA NJYEWE UMUKOBWA MENYANYE NAWE AKAMPA AKANAMBWIRA KO YAHAYE NABANDI UWO ahita antera niseseme igitsina ntabwo ari umuhanda kuko ariwo unyurwamo nabantu bose, umukobwa ugitanga atitangiye itama uwo nibajya banmubenga ntazajye aza kudusakuriza kumuseke ngo bamubenze , nkubu hari umukobwa wampaye bukeye menya ko yahaye agahungu bigana ariko ubu anyigiraho nyoni nyishi ambwira ngo mbese tuzakora mariage ryari, ariko akibagrwa ko mufitiye inzika gusa kuberako ntamukubita nzauhanisha kumubenga kandi nzakora kuburyo mubeshya igihe kirekire gishoboka maze azashiduke yarabaye  inkecuru  naho njyewe nariyubakiye urwanjye rugo numugore muzima

      • Bino wanditse byose ni ibyiki ko mbona isomo wibwira ko urimo guha abakobwa nako indaya nawe urikeneye nka mugenzi wazo? ikigaragara nuko wabenzwe kenshi ukaba ukirakariye igitsina gore naho ibyo kurushinga byo biri kure kubi kuko ugomba kubanza gukira ibyo urwaye.nubwo atari ku rugero rumwe ariko byagutangaza kumenya ko nabasore bamateka mabi ajya abagaruka.

        • @ Nanette, VAFANKULO PUTTANA PUZZOLENTE ANDARE ALL’INFERNO, perché si puttane non avete Evers rispetto uomini d’onore come me?’ll ottenere buco anale da un cane

  • Baravugango “” KUNDA UGUKUNDA KUKO UWO UKUNDA AKUNDA ABANDI”” Nokubwuwo mugani ubaye intwari wazibukira hakiri kare ugashaka uwo wakunda nawe agukunda

  • Wewe ugize amahirwe yo  kumenya ingeso ze mutarasezerana kubana akaramanata hahahahaaa, shima ibyo ahasigaye mureke n’inyagasambu rirarema. Erega nawe akwigiraho ibyo byose kuko abona usa nuwumwikururaho. IHESHE AGACIRO UMWEREKE URUGI!

  • Sister, iby’urukundo ni amayobera kabisa; wowe ufite urukundo, wararutanze wemye, wese, none type abonye umwambukishije inyanja, ati reka nze kwerurire’; Ntaho atandukanye n’izindi nkozi z’ibiki’ My Dear sister, ubu buhamya bwawe butumwe nishira mu mwanya wa we nkatekereza situation urimo; ikibabaje ni uko azajya ava gusambana hanze abe azanakuzanira n’ibyorezo; Nk’uko abandi bakugiriye inama relations z’umusore n’inkumi; umugabo n’umugore ntibirangirira mu kuryamana; et d’ailleurs il te ridiculise; no kuba ataragukubita ngo agucecekeshe ni uko yibuka aho wamuvanye akifata; Ndibuka umuvandimwe uba muri Canada nawe wari mu bibazo nk’ibyo; byageze aho tumusaba guhamagaza inshuti zabo, akavuga amavuti y’uwo musore, agahita arangizana nawe; bwakeye kabiri, wa musore atangira kujya amuhamagara, amusaba imbabazi, ariko byabaye imfabusa; burya mu buzima kugirango utere imbere ni uko ugomba no kujya ufata ibyemezo amazi atararenga inkombe; Nawe rero fata icyemezo; aho kujya agutesha umwanya udasinzira, wicwa n’agahinda; BIVEMO. Abari tayari turahari (ndavuga abafite ubushake bajijutse, basobanutse, b,abanyakuri ; so without any spectulation, please ubishatse uzanyandikire kuri [email protected] tubahe experiences zitandukanye zabafasha kurangizana nawe muri douceur . Humura nta kadashira kuwiringira ejo hazaza

  • Ngutuye indirimbo ya knoless Butera chenye mwanzo kina mwisho Dada usijali Mungu ni mwema

Comments are closed.

en_USEnglish