Polisi yakoze umukwabu muri gereza nkuru ya Nyarugenge
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Kamena muri Gereza nkuru ya Nyarugenge izwi ku izina rya 1930 Polisi ifatanyije n’ingabo n’urwego rushinzwe amagereza hakozwe umukwabu maze hafatwa ibintu bitandukanye byinjijwe muri gereza mu buryo butemewe n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu bintu byafashwe harimo ibibiriti, inzoga z’inkorano, amabuye ya radio, ifu y’igikoma, ifu y’imyumbati, ibinini, ibitunguru n’amafaranga y’ubwoko butandukanye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yavuze ko nubwo abagororwa baba bafunze ariko hari uburyo bashobora guhura n’ibintu bitandukanye bibujijwe kwinjiza muri gereza .
Aha yatanze urugero rw’abagororwa bakorera hanze imirimo itandukanye bashobora kwinjiza ibintu ku buryo umucungagereza usaka ashobora kutabona ibintu bimwe nabimwe kuburyo bumworoheye bityo bakaba babyinjiza imbere muri gereza.
Yasabye abasura abavandimwe babo kwirinda kubazanira ibintu binyuranyije n’amategeko ya gereza kuko biba bitemewe.
Ubwo iki gikorwa cyabaga gereza ikaba yari cumbikiye abagororwa 3 714.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Erega murabo bagororwa harimo nintiti ntabwo bose aribigoryi.Bumva nayamaradiyo yohanze yabatavuga rumwe na leta.ibinukubikurikiranira hafi.
ubwo se izo nzoga ntabo zangije dore ko ziba zitujuje ubuziranenge? gusa abashinzwe gucunga gereza bongeremo imbaraga ku buryo ibyo bitemewe bitazajya byinjira kuko byakwangiza ubuzima bw’abagororwa.
ibi nibikwereka ko bariho neza kandi bisanzuye , ndavuga izi mfungwa , kugeza aho bakora ibitemewe namategeko, abirirw basakuza ngo bafunzwe nabi wafungwa nabi ukabona umwanya wo gutekereza ibi byose!
kalima we, ko abantu twese duharanira kubaho neza, no kwisanzura, wabasanze!!!! mukabana aho bari
Hari umuyobozi wigeze kuba abashinzwe wasabye nako wategetse ko bagabanya ubugari bw’amadirishya yaho. Bukeye nawe acumbikirwamo. Aringinga ngo bongere idirishya rimwegereye, bamwibutsa ko kera yari magari mbere y’uko we ubwe ategeka ko agabanywa.
njye mbabajwe na KAMALI, utinyutse kuvuga ngo babaho bisanzuye!!! ,sinari nzi ko hari umunyarwanda w’umugome bigeze aha. ese uwamubaza kwisanzura avuga ni uguki koko? urucira muka so rugatwara nyoko. nawe niba agize ifuhe azajyeyo yisanzure nkabo ndetse anabarushe. ubwo nawe ari muri babandi bagitekereza ko gereza ari ahantu haba abanyabyaha gusa ntabe yanakwibuka ko hari igihe umuntu ajyayo arengana nyuma akaba umwere!! merci