Umuvunyi Mukuru yasubije ibibazo by’UM– USEKE.COM n’abasomyi bawo
Nkuko twari twarabisezeranyije abasomyi bacu, kuri uyu wa gatanu, UM– USEKE.COM wagiranye ikiganiro kirambuye n’Umuvunyi Mukuru Tito RUTAREMARA.
Mu bibazo yabajijwe, mu gihe kirenga iminota 30 yamaranye n’UM– USEKE.COM, byibanze ku nshingano n’ububasha bw’urwego rw’Umuvunyi, ndetse n’ibibazo abasomyi bari batwandikiye basaba ko twamubaza.
UM– USEKE.COM: mbese Urwego rw’Umuvunyi rubasha kugera ahantu hose mu gihugu haba havugwa ruswa n’akarengane?
Tito Rutaremara (TR): Birumvikana ko ubu tutagera ahantu hose, ariko urwego rwacu rugira, Mobile Team, zigera byibura mu turere gukurikirana ibibazo by’akarengane na ruswa, niyo pamvu dusaba abaturage ko ibibazo byabo baba bafite, bizamura bikagera ku rwego rw’akarere ariko badasimbutse inzego kugira ngo Mobile team zacu zibisangeyo.
UM– USEKE.COM : Ububasha bw’urwego muyoboye mu gukemura ibibazo by’akarengane na Ruswa bugarukira he?
T.R: Ububasha bwacu bugira aho bugarukira, kugeza ubu iyo urukiko ruciye urubanza, twe tukabona rutaragenze neza, twandikira urukiko rw’ikirenga (court supreme) turusaba kugira icyo rukora. Iyo ntacyo rukoze rero twe ntacyo turenzaho kuko tuba twabasabye.
Naho iyo mu nkiko hari abatsindiye ibintu ntibabihabwe, Urwego rw’Umuvunyi rugerageza kugerayo rugasaba ko uwatsindiye ibintu runaka abisubizwa, ariko twiyambaje inzego zibishinzwe.
UM– USEKE.COM: Nonese bizakomeza bityo?
T.R: Ubu hari umushinga w’itegeko uri mu nteko aho twasabye ubundi bubasha bwisumbuye kubwo dufite uyu munsi, mu byo dusaba harimo;
– Ububasha bwo kugira icyo dukora ku marangiza rubanza
– Kugira ibyo urwego rwumuvunyi rwikurikiranira mu rubanza runaka, aho kubijyana mu bushinjacyaha gusa nkuko ubu bimeze.
– Turasaba kandi muri iri tegeko rishya, ko ubucamanza busubira mu manza rwaciye, igihe cyose dusanze zitarangiye neza, kuko ubu tubisaba Urukiko rw’ikirenga gusa.
Gusa nyine birumvikana ko twasabye, dutegereje ko iri tegeko ryakwemezwa n’ababishinzwe.
UM– USEKE.COM: Urwego rw’Umuvunyi rufite ububasha bungana iki mu gushakisha no gutohoza amakuru kuri ruswa?
T.R : Ntabwo dufite ubushobozi bwo gutohoza amakuru kuri ruswa hose mu gihugu 100%, ariko tujya mu nzego n’ibigo bitandukanye, tugakurikirana amaraporo aba yaratanzwe, uko ibintu byagiye bigenda, ndetse tukifashisha n’amakuru y’izindi nzego kugirango tubashe kubona ruswa zimwe na zimwe.
Ni nayo mpamvu dusaba abaturage kujya baturangira ahantu hose bashobora kumenya ko hari ruswa maze tukayikurikirana.
Usibye ibi bibazo twabajije Umuvunyi Mukuru, Mzee Tito Rutaremara, twanamubajije ibibazo twatumwe n’abasomyi b’UM– USEKE.COM Twakiriye byinshi ariko ntitwari kubimubaza byose, twahisemo bimwe dore ko ibyinshi bijya gusa.
“Hari utaratwandikiye amazina ye, yatubajije ku cyo Umuvunyi yakoze ku kibazo cy’Umuyobozi wa IRST watangiwe raporo n’abakozi b’urwego rw’umuvunyi ko adakora neza, kuva mu 2009”
T.R: Icyo kibazo ndakizi, uyu muyobozi Urwego rw’Umuvunyi rwandikiye Leta ruyisaba ko yagira icyo ikora, tweretse leta ko uwo muyobozi ari umutechnicien mwiza ariko atari umuyobozi mwiza, twe icyo twakoze twatanze raporo aho twagombaga kuyitanga, gusa ubu uyu muyobozi hari byinshi yahinduye mu mikorere ye kuva ibi byabaho.
“SEGACIRO ELIE, utuye mu murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, ikibazo ke kirekire yatwandikiye, aho avuga ko babariwe umutungo n’isambu ngo bimurwe, yatanzwe mu 1998, ariko bakaba batarishyurwa Miliyoni 3 icyo gihe babariwe, ubu zitagifite ako gaciro, twagisomeye Mzee Tito Rutaremara maze ati:
T.R“Hari ubwo twakira bene ibi bibazo, ariko ugasanga benshi nta mpapuro zifite zigaragaza ko baba bararenganye koko, aho rero ntacyo twabikoraho, ariko niba SEGACIRO afite inyandiko zibigaragaza, rwose azaze kandi tuzamwakira ndetse tunakurikirane ikibazo cye kuko cyaba gifite ishingiro rinini mu gihe yaba afite inyandiko zibigaragaza”
Abantu bagera kuri 5, batwandikiye batubwira ko twababariza icyo Umuvunyi Mukuru atekereza ku itegeko ryo kwimura abantu mu byabo bakabarirwa umutungo (expropriation)
T.R: “Ntekereza ko ubu ahubwo aribwo bikorwa neza kurusha mbere, nubwo yenda atari 100%, ariko ababara umutungo buri kantu kose gahabwa agaciro, ndibaza rero ko bene ubutaka n’umutungo ubu baba aribwo babona agaciro k’umutungo wabo, nubwo byumvikana ko ntawe uba yishimye kwimurwa, ariko bikorwa kubera ahanini ibikorwa by’amajyambere rusange, ibyo ntawukwiye kubyirengagiza”
Undi yadutumye kumubariza niba Umuvunyi Mukuru atabona igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali iheza abaturage b’inzego ziciriritse (Rubanda rugufi) bitewe n’uko ngo yabonye ntaho bene aba bafite umwanya mu mujyi mushya, bikaba byaba ari akarengane.
T.R “ Igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi yenda bakibona nabi, iyo ukirebye ureba amazu maremare gusa, koko wakeka ko rubanda rugufi batazahabona umwanya, ariko siko bimeze. Nibazako hateganyijwe n’aho abantu bazatura (Quartiers residenciels) kandi ziri mu byiciro bitandukanye.
Aho benshi babona kuri iki gishushanyo mbonera ni aho bita “Down Town” mu mujyi rwagati, ahazaba hari nyine amazu maremare, za Cinema, amabanki n’ibindi bikomeye, ariko siho abantu bazajya baba, buri wese azatura uko yifashije, kandi biriya ubwo bizaba bigerwaho buhoro buhoro, ni nako abatuye uyu mujyi nabo bazaba batera imbere, uwiyita rubanda rugufi ubu mu mujyi, uko utera imbere nawe ntabwo azaguma aho ari ubu, bityo rero nta karengane kari aha.”
Twasorejwe ku kibazo benshi ngo baba bibaza, twanatumwe n’abasomyi b’UM– USEKE.COM, kivuga ko hejuru y’inzu Urwego rw’Umuvuunyi rukoreramo, hari ikibindi kirimo umuheha, bamwe bavuga ko kidakwiye, ko cyaba ari kimwe mu bimenyetso bya Ruswa.
Tito Rutaremara aseka ati: “ Usibye no kuba iyi nzu twarasanze ako kabindi kayiri hejuru, ntanubwo IKIBINDI ari ikimenyetso cya ruswa, ahubwo ni ikimetso cy’ubufatanye mu muco nyarwanda (Solidarité) iyo abantu bamaraga gukora ikintu baricaraga bagasangira inzoga mu kibindi. Ntaho bihuriye rero na ruswa, nubwo kandi ari ikibindi twaje dusanga hejuru y’iyi nzu”
Urwego rw’umuvunyi rukaba rwarashyizweho mu mwaka w’2004, rushyiriweho guhangana n’ibibazo bya ruswa n’akarengane mu Rwanda.
Umuseke.com
11 Comments
Umuseke ndabemera cyane, mukomeze mutugerere aho tudashobora kugera. Nicyo itangaza makuru ry’umwuga rimaze. Murakoze kutubariza umuvunyi, ubutaha muzatubarize na Police y’igihugu, impanvu itinza serivise zayo.
umuseke.com mukomerezaho murambere kabisa
mukomereze aho dukeneye ko muzatugerera no ku banyamakuru b’abakobwa twumvishe bakora urubuga rw’imikino kuri Amazing Grace Christian Radio(ubuntu butangaje),City Radio na Flash FM.
turabibasabye please kuko byaradushimishije kuko abakobwa mu rubuga rw’imikino
ibitangazamakuru bigiye byegera abayobozi bafite inshingano zo gukemura ibibazo by’abaturage batandukanye byafasha abaturage cyane ndetse nabo bayobozi kuko nk’ubu nsomye iyi nkuru nsobanukirwa byinshi ku bibazo nari mfite nendaga kujya kubaza umuvunyi.ndabashimiye cyane abanyamakuru b’umuseke mukomereze aho
hariya hari flash muhashyire Isango star nari nibeshye.
ibiganiro nk’ibi nibyo abaturage dukeneye kuko bituma dusobanukirwa tudafashe ingendo
mukomerewe aho turabemera cyane so ndabona hagikenewe imbaraga nyinshi mu kurwanya ruswa
ririya tegeko niritorwa rizafasha urwego rw’umuvunyi gushyira mu bikorwa neza inshingano zarwo,kuko kuba habaga gusaba urwego runaka rurebwa n’ikibazo kugikemura,byatindaga,ariko ubwo umuvunyi azajya yinjira mu muzi w’ikibazo akanagikemura bizafasha cyane
Nyamurwana ngo ibiganiro nk’ibi nibyo abaturage dukeneye? Abaturage se bagera aha ni bangahe? Mwasetse mwasetsa
Mujye mukomeza muganire n’abantu nkaba rwose mubitugezeho, nimusubirayo nanjye nzababwira icyo muzambariza.
Ndabasuhuza mwese Abasomyi, kandi ndashimira cyane „Umuseke.com“,
aha mwerekanye ko mukunda umwuga wanyu, kandi ko muwukorana ubuhanga, umurava n’umuhate. Nimukomerezaho rero….THEY CALL IT HIGH PERFORMANCE!!!
Naho Mzee Tito RUTAREMARA, jyewe Ingabire-Ubazineza, mwene Mulindangabo na Nyirarukundo, nkaba Mashyengo kuva nabona izuba, nzitonda nshire impumu, maze nkore mu nganzo nahawe n’Umuremyi, maze mulirimbire IGIHOZO….
Kuko nimureke mbibarize: „Kuki iteka tugomba gutegereza iyo INYANGAMUGAYO itabarutse, kugirango tuyishimire, kugirango tuyivuge ibigwi. Kuki umuntu atabikora Nyirubwite akibereyeho kuli iyi Isi???“
Mugire amahoro, Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Comments are closed.