Digiqole ad

Brazil yatsinze Croatia, Abayifana ngo ntiyabemeje

Brasil yaraye itsinze Croatia ibitego 3 – 1, abakunzi bayo abenshi ntabwo banyuzwe n’uburyo iyi kipe yakinnye nubwo bwose yatsinze. Benshi bavuga ko itabiyeretse nk’ikipe ahubwo yagizwe no gukomera kw’abakinnyi umwe kuri umwe bayigize.

Neymar (10) wakoze akazi gakomeye nimugoroba
Neymar (10) wakoze akazi gakomeye nimugoroba

Kuri stade yo mu mujyi wa São Paulo imbere y’abafana barenga gato 60 000 bashimishijwe cyane n’ibirori byo gufungura iki gikombe byaranzwe n’imyiyereko y’agatangaza, ndetse n’indirimbo y’igikombe cy’Isi yagaragayemo abahanzi Pitbull na Jenifer Lopez byari byavuzwe ko atazahaboneka.

Umukino byari byitezwe ko Bresil iri bwigaragaze ugitangira, siko byagenze kuko byabagoye cyane ndetse ku munota wa 13 Croatia ibabonamo igitego kubera igihunga cy’ab’inyuma, Marcelo aritsinda.

Igice cya mbere kitararangira Neymar yarekuye ishoti ryavuyemo igitego cyo kwishyura, mu gice cya kabiri umusifuzi w’umuyapani yatanze Penaliti, itavuzweho rumwe, ku ikosa ryari rikorewe rutahizamu Fred, Neymar ayinjiza bigoranye. Nyuma gato Oscar nawe atsinda igitego atereye ishoti ritunguranye hanze y’urubuga rw’amahina.

Niko Kovac umutoza wa Croatia nyuma y’umukino yavuze ko umusifuzi ibyo yakoze nta handi yabibonye mbere.

Ati “ niba iriya yari penaliti tureke umupira w’amaguru twikinire basketball. Niba ari uku dutangiye igikombe cy’isi uwabireka tukisubirira mu rugo.”

We avuga ko abantu bose barebye uyu mukino ngo babonye neza ko iriya atari penaliti, kandi ariyo yagize uruhare rukomeye mu gutsindwa kwabo.

Jennifer Lopez, Pitbull na Cláudia Leitte mu ndirimbo yabo yabaye iy'iki gikombe cy'Isi
Jennifer Lopez, Pitbull na Cláudia Leitte mu ndirimbo yabo yabaye iy’iki gikombe cy’Isi
Ku myaka 44, J-Lo aracyashoboye nk'umukobwa w'imyaka 20
Ku myaka 44, J-Lo aracyashoboye nk’umukobwa w’imyaka 20

Soma inkuru irambuye na Sokaa.com urebe n’amafoto HANO  ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Buriya bukwe bwa FIFA burimo ikimenyane. Iriya Penality yahawe Brésil ntabwo yari yo, ariko Kubera ko Brésil itagomba  kuvamo rugikubita uriya musifuzi wo muri Japan ntako atagize. Gusa Brésil nirenga umutaru ishobora kuzahura na Espagne cyangwa Hollande. Bazitwaze abandi basifuzi babera naho ubundi bizaba ari amashiraniro.

  • Abazajyene NZENZE naho uriya muyapani arabera pe! Brisil isenge ntizahure Na Dimaria( Argentine)

Comments are closed.

en_USEnglish