Ishyirahamwe ry’umukino wo kumasha ryateguye imikino yo kwibuka
Ishyirahamwe ry’umukino wo kumasha mu Rwanda “Rwanda Archery and Shooting Sports federation (RASPT)” ryateguye imikino yo kwibuka Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; imikino izaba muri uku kwezi kwa Kamena, ikazitabirwa n’amakipe ane.
Iyi mikino izabera kuri Stade Amahoro kuwa gatandatu tariki 14 Kamena 2014 guhera isaa tatu za mugitondo izitabirwa n’ikipe za ‘New Vision Pointers (NVP)’, Muhanga Indomitables , SWAACA na ‘Thousand Hills Club(TUC)’ yose yo mu Rwanda.
Iyi mikino izasozwa n’urugendo rwo kwibuka ruzatangira ku isaha y’isa saba z’amanywa ruva kuri Stade Amahoro kugera ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.
Richard Muhumuza, Perezida w’iri shyirahamwe yadutangarije ko impamvu bateguye imikino yo kwibuka ari ukugira ngo bazirikane ubuzima bw’abari abakunzi b’umukino wo kumasha by’umwihariko urubyiruko rwatwawe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “ Niyo mpamvu ubona turema imikino mishya kugira ngo tugarure icyizere mu rubyiruko n’ibyishimo byari byarabuze,ndetse tukaboneraho no gutegura imikono yo kwibuka abasprotif ndetse n’abari abakunzi b’imikino bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Uko uyu mukino ukinnwa
Uyu mukino si mushya mu Rwanda kuko Abanyarwanda bo hambere bajyaga bawukina ariko usa n’aho ari mushya ku rubyiruko rw’ubu kuko abenshi batawuzi.
Ukinirwa ahantu hagomba kuba hari imbuga ngari byibura ku burebure bwa Metero 110.
Umukinnyi ugomba kuba afite umuheto n’imyambi, ahagarara mu ntera ya metero 30 cyangwa 70 ari nayo ikoreshwa cyane ku rwego mpuzamahanga.
Nk’uko byasobanuwe n’umutoza muri uyu mukino Twahirwa Anthony kugira ngo hamenyekane amanota, hagomba kuba aho barasa, akaba ari uriziga runini rugizwe n’ibice 10 urashe mu gace k’imbere gato akaba aba abonye amanota 10 bityo bityo kugeza ku ka mbere aho ubona inota rimwe.
Muri uyu mukino, buri mukinnyi aba yemerewe kurasa imyambi 72, akarasa 6 akaruhuka, akongera gutyo kugeza igihe irangiriye, nyuma rero hakabarwa amanota yagize bitewe n’aho yagiye arasa.
Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
nibyo rwose munzego zose dukomeze twibuke inzirakarengane zazize genocide yakorewe abatutsi, dukomeza kwiyubaka , dufite ubuyobozi bwiza reka tububyaze umusaruro
mwatubwiye uko umuntu yakwegera aba bawukina…mudushakire phone nbr zabo.
Comments are closed.