Digiqole ad

Uko wakuraho uduheri two ku mpande y’izuru

Uduheri two ku mpande y’ izuru akenshi dukunda kuzanwa no kuhoga nabi kandi ari ahantu harangwa n’amavuta menshi. Mu gihe ukaraba mu maso ni byiza ku itonda kuko burya ku izuru harangwa n’udutsi tworoshye tujyana amaraso mu mutwe.

Uko wabigenza wikiza utwo guheri/photo
Uko wabigenza wikiza utwo guheri/photoskincareihub

Si byiza kwihutira kumena uduheri twaje hafi y’izuru kuko dushobora kugutera amabara cyangwa ikindi kibazo cy’u mutwe.

Kugira ngo utwo duheri dushire rero mu gihe ukaraba mu maso jya uhibanda uhakube buhoro buhoro, ushobora gukoresha ibikoresho byabugenewe (facial scrub,gants) ukahibanda akanya.

Nyuma utwo duheri tuzagenda dushira buhoro buhoro nta mabara bigusigiye cyangwa ikindi kibazo kivutse cyashamikira ku mutwe.

Bimwe mu byo wakoresha mu kuvanaho uduheri two mu maso:

Umuneke
Utuyiko dutoya 6 twa polici (oats)
Utuyiko 4 dutoya tw’amata (inshyushyu)

Uko bikorwa

Ushyira amata mu gikombe ugashyiramo umuneke ukawunomberamo warangiza ugashyiramo polici ukabinomba mpaka bifashe ,maze ugatosa mu maso ukahasiga ukoresheje intoki ujyenda uzengurutsa, ukabigumishaho iminota 15,ugakaraba amazi y’akazuyaze.

Amata ni meza mu gukuraho imyanda iba iri ku ruhu (good exfoliator), umuneke nawo ugira intungamubiri y’imyunyu ngugu (potassium) nziza ku ruhu kuko ifasha mu kuzengurutsa amaraso meza mu mubiri ; polici (oats) ni intungamubiri nziza ku ruhu kuko yongera itoto ry’uruhu (good moisturizer) bisaba ko wabikora rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru, kugira ngo uruhu rurusheho kuba rwiza nta ngorane.

Byanditswe ku Agasaro.com na Sandrine U. Rurangirwa

Beauty therapist
Tel : 0783605232

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • murakoze cyane rwose reka umuntu azigeragereze arebe!!! ese ubisize mumaso hose byagenda gute?

  • naho se uwo kugahanga natwo umuntu yabikoresha??/

Comments are closed.

en_USEnglish