Digiqole ad

India: Kwica abagore nyuma yo kubasambanya byafashe indi ntera

Abagore,abakobwa n’abakecuru bo mu buhinde kuva muri 2012 barimo abagiye bafatwa ku ngufu abandi bakicwa nyuma yabyo ndetse bakanamanikwa mu biti, mu cyumweru kimwe gishize abagera kuri batatu bamaze kwicwa. Kuri uyu wa gatatu undi mugore yasanzwe mu giti yishwe, Polisi yahakanye ko uyu mukobwa w’imyaka 19 yabanje gufatwa ku ngufu. 

Abagore mu buhinde bahangayikishijwe n'ihohoterwa n'ubwicanyi biri kubakorerwa/GettyImages
Abagore mu buhinde bahangayikishijwe n’ihohoterwa n’ubwicanyi biri kubakorerwa/GettyImages

Uyu mukobwa w’imyaka 19 yishwe amanikwa mu giti nyuma y’uko mu kwezi gushize abandi babiri bari basambanyijwe bakicwa ibintu byababaje benshi muri iki gihugu ndetse bamwe bigabiza imihanda bavuga ko Leta yananiwe kurinda abagore n’abakobwa ubu bugizi bwa nabi.

Umubiri w’uyu mukobwa bawusanze mu giti  gace kitwa Moradabad  nyuma y’amasaha atatu bishe uyu mukobwa nyuma yo kumusambanya ku ngufu. Polisi yo ivuga ko aya makuru avugwa n’umuryango we ko uyu mukobwa yafashwe ku ngufu atari ukuri.

Ibisa n’ibi byabaye ku wa gatatu w’icyumweru gishize ubwo undi mugore bamusanze mu giti amanitse nyuma yo kumusambanya, muri aka gace nyine ka Uttar Pradesh.

Mu cyumweru gishize muri iki giti bahasanze umukobwa wishwe amanitswe nyuma yo gufatwa ku ngufu
Mu cyumweru gishize muri iki giti bahasanze umukobwa wishwe amanitswe nyuma yo gufatwa ku ngufu

Mu cyumweru gishize kandi undi mucyecuru w’imyaka 44 nawe yamanitswe mu giti mu gace ka  Bahraich, bivugwa ko nawe yari yabanje gufatwa ku ngufu.

Polisi y’igihugu cy’Ubuhindi yahise itangaza ko amabandi yo muri ako gace ariyo akora ibyo nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge.

Kuwa 29 Gicurasi nabwo abakobwa babiri bakiri bato bishwe nyuma yo gukorerwa ibya mfura mbi  mu karere ka Badaum.

Ubu abagera kuri batatu bakurikiranweho ibi byaha ndetse n’abapolisi babiri nabo barashinjwa kubigiramo uruhare  n’ubufatanyacyaha muri ubu bigizi bwa nabi.

Ubu abaturage ba Uttar Pradesh n’ab’Ubuhinde muri rusange  bavuga ko  ko Leta yabo yananiwe ndetse ariyo Leta ku isi itita ku bugizi bwa nabi bukorerwa igitsina gore.

Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubuhinde Narendra Modi avuga ko ubu kurinda abagore bikwiye  guhabwa agaciro kurusha ibindi.

Kuva mu 2012 nibwo ibi bikorwa byatangiye kumvikana cyane mu Buhinde ubwo amabandi yasambanyaga  umukobwa mu modoka ndetse akanamwica amuteye ibyuma.

Bamwe bavuga ko ibi bikorwa biba ari ibikorwa byo kwihorera hagati y’imiryango n’indi, ngo ababikoreye abandi nabo bakazabishyura bityo bikaba bitari gucika imyaka ibiri irashize.

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Abahinde bagabanye urusenda kabisa!!!!

  • umuntu wimyaka 44 aba yatangiye kwitwa umukecuru se?

Comments are closed.

en_USEnglish