Ikiganiro Gen James Kabarebe yagiranye n'Inteko y'Urubyiriko ya 17
Mu kiganiro kirambuye Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe yagejeje ku Nteko y’Urubyiruko ya 17, yabaye tariki ya 7 Kamena 2014, yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rwari rworoshye cyane asaba urubyiruko kurwana urusigaye rukomeye rwo kucyubaka.
Icyo kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ku nzira ndende y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Gen Kabarebe amateka yose y’urugamba yayavuye imuzi, ariko akayahuza n’aho igihugu gishaka kugana mu nzira yo gukomeza kugera ku iterambere rirambye no gukomeza urugamba rwo kubaka igihugu.
Yagize ati “Urubyiruko nkamwe rwakoze akazi koroshye mu myaka 24 ishize. Igitekerezo bagize cyari gikomeye, ni yo mpamvu muri iyi minsi mubona abantu batadamarara ngo bavuge ngo twagezeyo. Icyo gitekerezo cyari gikomeye kandi ni icyo guhererekanywa.”
Kubwa Gen Kabarebe ngo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rworoshye igisigaye kandi gikomeye ni ukucyubaka. Ibi yabivuze ahereye ku myumvire imwe n’imwe igaragara mu Banyarwanda mu bihe bitandukanye, mu byishimo cyangwa mu bihe by’akababaro nk’Igihe cyo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside.
Kabarebe yagarutse kuri imwe mu myitwarire igaragara mu Banyarwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside aho bamwe bananga kwifatanya n’abandi kwibuka.
Yagize ati “Iyo u Rwanda rwatsinze twishima nk’Abanyarwanda, ariko mu kwibuka Jenoside buri mwaka duhura n’ingorane zitandukanye harimo no kwanga kwibuka.”
Mu busesenguzi bwe rero ngo hari abantu baba bicuza ibyo bakoze bakavuga bati iyo tubimenya, hari abandi baba bumva ibyabaye ntacyo bibabwiye ndetse ngo ku buryo babonye akanya bakongera bakica, hari n’abavuga ko ngo impamvu yatumye abo bapfa ari uko abavuye Uganda bateye u Rwanda, bityo ngo iyo badatera abo ntibari gupfa.
Hari n’abandi ngo bafata Icyunamo nk’ikibabuza kwishima (ambiance), hakaba abahakana ko Jenoside itabayeho ndetse hari ngo n’abandi birirwa basenga Imana ngo ibyo bakoze ntibizamenyekane.
Mu nteruro imwe, Gen Kabarebe ati “Ni ingaruka za Jenoside kandi ntaho twari kuyihungira.”
Gusa ngo iyi Jenoside nta kindi cyayiteye uretse amacakubiri yabibwe n’Abazungu b’abakoloni ndetse ikanashyigikirwa na Leta zakurikiye Ubukoloni.
Urubyiruko rwasobanuriwe imvugo nyinshi z’Abazungu ku Rwanda, aho mu magambo make Gen Kabarebe asobanura u Rwanda nka “Un Petit pays, un Petit Peuple, Pauvre” mu Kinyarwanda ni u Rwanda ni “Agahugu gato, gatuwe n’abantu bake kandi gakennye.”
Iyi mvugo rero ngo yatumaga nta Munyarwanda wagendaga yemye, ngo bose bagendaga bububa, ariko nyuma ya Jenoside ubu ngo Umunyarwanda agenda yemye.
Ayo mateka yo gusuzugura u Rwanda, yatumye Umukoloni arufata nk’aho abarutuye ntacyo bakora uretse gufasha abandi mu mirima yabo, ibi bikagaragazwa n’umubare munini w’Abanyarwanda bajyanywe muri Kenya guhinga ibisheke, muri Uganda guhinga ikawa n’ahandi.
Mu gihe nibura mu bindi bihugu Abakoloni bubatse ibikorwaremezo nk’imihanda ya gariyamoshi, amashuri, ibitaro bikomeye, bagamije gusahura imari ya Afurika ariko ngo nibura ibyo bubatse byagiriye akamaro abaturage baho, bitandukanye no mu Rwanda.
Gen Kabarebe yatanze urugero ku gihugu gituranye n’u Rwanda mu Burengerazuba, aricyo Congo Kinshasa, iki gihugu ngo cyari gifite inzira nyinshi za gariyamoshi ariko zose zubatswe ziva ahari amabuye y’agaciro n’indi mitungo zikagera ku Nyanja kugira ngo abazungu biborohere guhita batwara iyo mari.
Ubwo buryo rero ngo u Rwanda rwari rumeze ntirwigeze rubona umwanya wo kwitekerezaho no gutekereza ku iterambere.
Ku bwe, Minisitiri Kabarebe asanga ngo kurebera Kwibohora “Liberation” mu guhagarika intambara gusa byaba ari ukwibeshya.
Iterambere ry’u Rwanda rirashoboka
Minisitiri Kabarebe yagize ati “Nta kidashoboka byose birashoboka, kuba mwe (urubyiruko) mutegurwa neza mukaba mukurikirana biduha icyizere ko n’ibindi bizagerwaho.”
Iki cyizere cya Kabarebe ahanini agishingira ku myitwarire y’ingabo z’u Rwanda mu bijyanye no gucunga umutekano wo shingiro ry’iterambere.
Yagize ati “Twe muri RDF twarabishoboye mu myaka 20 ntawaduhungabanyije, ariko ntibihagije birasaba ko n’abandi bakora tugatera imbere aho ni ho imbaraga zanyu zikenewe.”
Mu kwereka urubyiruko ko hakiri inzira mu guhatana no guhanga n’abandi ku isi bitewe n’uko ibintu bimeze, Kabarebe yasobanuriye urubyiruko Isi nk’ikibuga gito (Globalization) gihuriwe n’amahanga akataje mu iterambere n’ikoranabuhanga n’u Rwanda rugikoresha ibikoresho gakondo mu kugerageza kubaho.
Ibi rero bikerekana ko u Rwanda rudahinduye imikorere rwazikangura ayo mahanga akataje mu iterambere yarucuze.
Yagize ati “‘Globalization’ ni umurima ungana n’ikibuga cy’umupira gikinirwamo n’ibihugu bigize Isi. Iyi si ni ko iteye.”
Ibi rero u Rwanda rwifuza kugeraho ngo nta wundi ubifitiye urufunguzo uretse urubyiruko.
Yagize ati “Urufunguzo nimwe murubitse, igitambo cy’impfu cyararangiye turabasaba igitambo cy’igihe cyanyu.”
Yongeyeho ati “Urubyiruko kubura umutima muntu, bakishimisha bakibagirwa abo bavuye byaba ari ikibazo.”
Ubu rero ngo umwanzi u Rwanda rufite nta wundi uretse ubukene.
Minisitiri w’Ingabo yagize ati “Ubu umwanzi wacu ni ubukene, ubukene ntibugira uwo burobanura.”
None se niba ubukene ari umwanzi u Rwanda, rwarwana nawe rukamutsinda? Urubyiruko se rufitemo izihe nshingano?
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Gen. Kabarebe ndamukunda cyane, ntekereza ko uru rubyiruko hari ibintu byinshi rwamwigiyeho
RDF ntacyo itazakorera abanyarwanda , umutekano usesuye niwose iterambere niryose ngayo amaszu birirwa bubakira abanyagihugu, ngizo inkunga birirwa bageza kubanyagihugu yewe ntacyo itazadukorera ! aya mateka yurugamba banyuzemo iyo uyumvishije nibwo wumva koko ko ari intwari zigomba kubahwa
Comments are closed.