Digiqole ad

Uganda: Umugore yabyaye abana 20

Yitwa Margaret Budooba Nabunnya ubu ageze ku myaka 72 akomoka mu majyaruguru ya Uganda mu gace ka Luweero.

Yabyaye abana 20 n'ubu aracyakomeye
Yabyaye abana 20 n’ubu aracyakomeye

Nabunya yabyaranye abana batanu n’umugabo witwa Asha Nampewo uzwi cyane Luwero kuba yarabyaye abana 25 ku bagore batandukanye, 16 muri bo bari impanga. Uyu Nampewo yitabye Imana.

Nabunya Newvision ivuga ko ari umugore ukomeye, wakirana urugwiro ndetse utakeka ko yororotse bingana gutyo.

Yavutse mu 1942, se Koseya Kabwama aracyariho arakabakaba imyaka 100. Se nawe yabyaye abana 13.

Margaret Nabunya yashyingiwe ku myaka 14 ku mugabo witwa Livingstone Ssekanjakko witabye Imana mu 2011, iki gihe ashyingirwa yavanywe mu ishuri ribanza yiga mu mwaka wa gatatu.

Yabyaranye na Livingstone abana 17, umwana we wa mbere ni Rebecca Namuli, yibuka ko abana be bamwe banabaye aba Islam nk’uwitwa Sulaiman Kiggundu ubu uri mu ngabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia.

Mu bandi bana be avugamo; Aisha Nantaba, Isaac Kulwawo, Joshua Mugerwa, Gladys Nansamba, Rosemary Nalukwago, Steven Ssali, Lawrence Kamya, Margaret Nantongo, Miriamu Nazziwa, Bernard Ssenkaayi

Nassali na Nakawungu bapfuye bakiri abana, naho Margaret Nannyunja yapfuye afite imyaka 12 yishwe na Malaria.

Avuga ko yabyaye abana benshi ku buryo yaje kujya agira ikibazo cyo kubonsa, gusa akavuga ko kubyara cyane byaterwaga no kugira amahoro n’umunezero.

Gusa imbyaro ya nyuma yaramugoye kuko uruti rw’umugongo rwari rwigiye imbere mu nda biba ngombwa ko bamubaga kwa muganga.

Abana be bose ngo yababyariraga kwa muganga, umugabo we yari umupolisi ibi byatumaga abyarira ahantu hatandukanye kuko umugabo we yabaga yimuwe yagiye gukorera ahandi.

Yaje gutana n’umugabo we mu ntambara yo kuvanaho Idi Amin, abagore bandi ngo baramumutwaye. Ariko umugabo arakomeza aba uw’abagore batatu n’uyu we wa mbere.

Gusa mu 1982 umugore wari wamutwariye umugabo yitabye Imana ndetse bamushinja kumuroga biba ngombwa ko ava aho hantu asubira kwa se ahoy amaze umwaka maze ajya kwa mwishywa we aho yaje guhurira n’umugabo we wa kabiri Emmanuel Nalumenya.

Nalumenya umugabo we babana ubu, babyaranye gatatu
Nalumenya umugabo we babana ubu, babyaranye gatatu

Mu 1983 nibwo bashakanye babyarana abana batatu Godfrey Kiribatta, Nnaalongo Regina Nabateregga na Margaret Nampeera yabyaye mu 1991.

Ibanga ryo gukomera.

Avuga ko kudakora bitera uburwayi, yarahinze cyane ndetse nubwo yahagaritse kubyara ku myaka 49 avuga ko yumva agikomeye.

Ati “Naragendaga (n’amaguru) cyane karya imbuto kenshi. Uretse uburwayi bw’amaso nta yindi ndwara yigeze intura hasi.” Ni ibyo yatangarije Newvision.

Nabunya ubu ufite abuzukuru 70 avuga ko bimutangaza kubona abana be babyara abana bibiri gusa nyamara ngo agishoboye kuba yabarerera.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Muribeshya, iryo zina rya Asha Nampewo mu kigande nti liba irya kigabo, niry’igitsinagore. Reka kandi nsabe yuko bene uru rubyaro rutabangero. Muli iki gihe tugezemo nta muryango washobora kurera urubyaro rugezaha, sinabyiza k’ubuzima bw’umugore. Biba byiza umugabo n’umugore bakamenya aho bahinira urubyaro ntibarenze abo bazashobora kurera neza bakabaha ibikenewe byose ngo bagire umusingi w’ubuzima mwiza. Cyera urubyaro rwinshi rwabaga ngombwa kubera imhamvu zuvikana: guhashya amaboko ahagije yo gukorera umuryango ngo muwuteze imberi; kumenya yuko abenshi muli abo bana batarambaga ngo barenze ubwana byakeneraga urubyaro ruhagije uzi neza nyine yuko abenshi muli bo batazaramba. Ubu siko ibintu bikimeze; abana bangana n’uyu mubare rero ntibagikenewe.

Comments are closed.

en_USEnglish