Digiqole ad

Umutekano si ‘gift’ Polisi ibagenera – CSP Gashagaza

Mu nama y’abavuga rikijyana bo mu murenge wa Bweramana, polisi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kuri uyu wa kabiri, hagaragajwe ko mu Karere hakozwe ibyaha 86 mu gihe cy’amezi atatu ashize ibi ngo ni intambwe ishimishije mu mutekano, abaturage bagira uruhare mu kwirindira ubwabo.

CSP Gashagaza Hubert mu kiganiro ku mutekano i Bweramana.
CSP Gashagaza Hubert mu kiganiro ku mutekano i Bweramana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CSP Gashagaza Hubert muri iki kiganiro n’aba bayobozi bahagarariye abaturage mu murenge wa Bweramana yababwiye ko muri rusange umutekano uhagaze neza mu Ntara y’Amajyepfo kubera uruhare rwabo, ariko ko ugomba gukomeza gusigasirwa.

Twebwe nka Polisi umutekano w’abaturage si gift (impano)tubagenera, ahubwo n’uburenganzira bwabo bakwiye, nabo bagira uruhare rukomeye mu kubwiha”. Ni ibyatangajwe na CSp Gashagaza.

Ibyaha bikigaragara muri rusange ngo ni ibijyanye no gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura buciye mu cyuho, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyabonetse mu Kagari ka Rwinyana muri Bweramana.

Ku cyegeranyo cy’ibyaha byakorewe  amadosiye  agashyikirizwa ubutabera mu karere ka Ruhango kose, uyu murenge wa Bweramana ufite 17%, mu gukorerwamo ibyaha uza ku mwanya wa kabiri nyuma y’umurenge wa ya Ruhango.

Ibi byaha byose umuvugizi wa Polisi yavuze ko nubwo bigaragara nyuma yo kuba, ko hakwiye kwitabwaho uburyo bwo kubikumira kuko ariyo nshingano yibanze ya Polisi y’u Rwanda ariko ifatanyije n’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier yabwiye aba baturage bahagarariye abandi  bimwe mu bikorwa remezo bijyiye kugezwa vuba muri Centre ya Gitwe birimo urumuri rusange ku mihanda, amazi meza ndetse n’isoko rya kijyambere rigiye kubakwa muri Gitwe.

Abavuga rikijyana bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo ku biganiro byatanzwe, Niyonsaba Eugene umuturage wo mu kagari ka Murama mu kibazo yabajije yasabye ko umusore w’umunyarugomo ukunze kwitwa Mushinwa, uhora abuza abantu umutekano ko yashyikirizwa inzego zibishinzwe agakosorwa, maze Polisi ivuga ko ikibazo cy’uwo Mushinwa cyamaze guhagurukirwa.

Umurenge wa Bweramana utuwe n’abaturage 29,000, Ufite ubuso bwa  hegitari 62,8, ugizwe  n’utugari 5 n’imidugudu 53, ufite amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye na Kaminuza, uyu murenge urimo ibigo nderabuzima n’Ibitaro.

Eugene arabariza abaturage bo mu mudugudu we ikibazo cy'umugizi wa nabi bita Mushinwa
Eugene arabariza abaturage bo mu Kagali abamo ikibazo cy’umugizi wa nabi bita Mushinwa
Umwe mu bavuga rikijyana atanda igitekerezo cye ku mutekano w'abaturage aho atuye
Umwe mu bavuga rikijyana atanda igitekerezo cye ku mutekano w’abaturage aho atuye
Abavuga rikijyana bari bitabiriye ibiganiro.
Abavuga rikijyana bari bitabiriye ibiganiro.

Photos/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
ububiko.umusekehost.com/Ruhango

0 Comment

  • Harya abavuga ntirigende ni abameze bate ???????? Iyi mvugo ntakindi kibazo yakurura ???????

  • BIVUZEKO HARI NABAVUGA SMS IGAHERA MUNZIRA???

    • Yezu  ati :wakabimenye?!?

  • nubwo umutekano tubona atari gift ariko ntawabura kubashimira kuko mukora akazi kandi mukagatunganya uko bikwiye, 

Comments are closed.

en_USEnglish