Ngoma: Ipine y’ikamyo yahitanye umukanishi abandi 6 barakomereka
Nkuriyingoma Donati wo mu kagari ka Buriba mu murenge wa Rukira mukarere ka Ngoma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri yahitanhwe n’impanuka y’ipine y’imodoka yariho akanika, bagenzi be batandatu bari hafi ye bakomeretse bikabije.
Iyi mpanuka idasanzwe yabaye ubwo bari bariho gusudira icyuma cy’ipine y’imodoka nini y’ikamyo. Abari hafi y’aho iyi mpanuka yabereye babwiye Umuseke ko nyakwigendera Nkuriyingoma yasudiraga icyuma gifata ipine arangije ashaka koyongeramo umwuka.
“Mu gihe yongeragamo umwuka ipine yashwanyutse cya cyuma gifata ipine gikubita umutwe wa Nkurikiyingoma kiwusaturamo kabiri” Ni ibitangazwa n’umwe mu bari hafi.
Nkurikiyingoma yahise yitaba Imana ako kanya, abandi bagenzi be bari kumwe bakomeretse cyane ndetse batwikwa n’umwuka mwinshi ushyushye w’ipine nini y’iyi kamyo yari ituritse.
Dr Francois Xavier Uwimana umuganga ushinzwe indembe ku bitaro bya Kibungo bahise bajyanwaho ngo bakurikirane ubuzima bw’abagihumeka, yatangaje ko yavuze ko mu bakomeretse hari icyizere ko bashobora kubaho.
Gusa yemeje ko babiri mu bakomeretse muri iyi mpanuka idasanzwe bamerewe nabi cyane kuko bo bahise banoherezwa ku bitaro bya Kigali CHUK muri uyu mugoroba.
Kuvugana na polisi ku mpanuka nk’iyi idasanzwe ntabwo byashobotse. Abakomeretse ni Sibomana Bonifasi, Uwizeye Jacob, Muragijimana J. Bosco, Niyonzima Scandard, Nsengiyaremye Jean na Niyonsenga Joasi.
Bamwe mu bakora ubukanishi bw’imodoka bavuga ko impanuka nk’iyi yatewe no kuba ipine y’iyi kamyo yari ishaje.
Elia Shine Byukusenge
ububiko.umusekehost.com/Ngoma