Digiqole ad

Bwa mbere mu mateka igikombe cy’Isi kigiye gukoresha “Goal-line technology”

Impaka z’uko umupira winjiye mu izamu cyangwa utagezemo ntabwo zizongera mu gikombe cy’Isi. Bwa mbere iyi tekinoloji igiye gukoreshwa mu gikombe cy’isi ngo yunganire abasifuzi nk’uko bitangazwa na FIFA. Igikombe cy’Isi kigiye gukinwa ku nshuro ya 20 guhera kuri uyu wa kane tariki 12 Kamena.

Umusifuzi azajya abwirwa ku isaha ye niba igitego cyagezemo
Umusifuzi azajya abwirwa ku isaha ye niba igitego cyagezemo

Kompanyi y’abadage ya GoalControl niyo yatsindiye isoko mu zindi eshatu zapiganywe nayo mu gutanga iyi serivisi ku mastade 12 azakinirwaho imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi.

Ubu buryo bwatangiye gukoreshwa muri shampionat y’umupira w’amaguru muri Amerika mu 2013, ni nyuma y’uko ku mugabane w’Uburayi ho bakemanze iyi tekinoloji ntibihutire kuyikoresha.

Buri myaka ine haba hiteguwe amateka mashya mu mikino y’igikombe cy’Isi, guhangana gukomeye, ibyamamare bishya bigaragara n’ibindi bihe bitibagirana. Goal-line technology izaza ije gutuma hari bimwe bitandukanya abakunzi b’umupira bivaho. Nubwo abakunda umupira bavuga ko tekinoloji iri kuwuzanamo ituma utakaza uwo mwimerere wawo wo guhangana bya siporo n’amateka atibagirana.

GoalControl yatsindiye iri soko nyuma yo kwerekana ubushobozi bwayo mu mikino ya FIFA Confederations Cup yabereye muri Brazil mu 2013. Aha yabonye ibitego 68 byashoboraga kugibwaho impaka.

Hakoreshwa ikoranabuhanga rya 4D rikoresha kamera 14, zirindwi kuri buri zamu zicunga neza niba umupira warenze neza umurongo w’izamu.

Tekinoloji ya GoalControl ubwo umupira uzajya uba warenze izamu umusifuzi azajya ahita yumva kunyeganyega (vibration) ndetse n’ubutumwa bugufi ku isaha ye yo ku kuboko imubwira ko igitego cyagezemo. Ibi ngo abasifuzi barabishimye.

Kuva mu 2007 nibwo bamwe batangiye gusaba ko tekinoloji yakoreshwa mu mupira w’amaguru mu kwemeza niba igitego cyagiyemo cyangwa kitagiyemo. Izindi tekinoloji nka Hawk-Eye na Goalref zakemanzwe imikorere yazo , iya GoalControl yemejwe kubera ko yo ngo ibasha kubona umupira uwo ariwo wose kandi isaba guhindura ikibuga.

Camera izakoresha ngo zishobora kubona kunyeganyega kw’umupira kugera kuri 5milimetres zigatanga amashusho ku mashini zabugenewe, izi camera zirengagiza ibindi bintu zabonye nk’abakinnyi, abasifuzi cyangwa ikindi kintu cyose zafashe zigatanga amashusho y’umupira gusa.

Amasaha abasifuzi baba bambaye azajya yakira ubu butumwa ni ayabugenewe ukwayo nk’uko bitangazwa na FIFA, aya masaha yakorewe mu Budage ngo hari gahunda yo kuyavugurura nayo akajyaho n’ibibarisho bindi by’iminota n’amasaha.

Abadage bakora iyi tekinoloji ngo babashije kugaragariza FIFA ko ubu buryo buzakora neza cyane ndetse bushobora gutangira gukoreshwa n’ahandi ku Isi mu mikino yemewe ya FIFA.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish