Abakinnyi batatu nibo babujije Deschamps guhamagara Nasri
Ni ibyemejwe na Canal+Foot ko abakinnyi bagenzi be Hugo Lloris, Laurent Koscienly na Michael Landeau ko basabye cyane umutoza wabo Didier Deschamps kuvana ku rutonde Samir Nasri rw’abakinnyi 23 b’Ubufaransa bazakina igikombe cy’Isi gitangira kuri uyu wa kane.
Umutoza Didier yatangarije Cana+Foot ko ibyo yakoze yabitekerejeho, yemera ko Samir Nasri koko ari umukinnyi mwiza mu kibuga kandi yabigaragaje muri Manchester City, ariko ko ibyo bidahagije kuko hari ibindi biranga umukinnyi yagendeyeho ahamagara Les Blues.
Samir Nasri ni umukinnyi wagiye uvugwaho imyitwarire itari myiza mu ikipe y’igihugu mu nshuro 43 amaze guhamagarwa, gusa mu kibuga ho agaragaza ko ari nta makemwa.
Samir Nasri yatangaje ko byamubabaje cyane gusanga mugenzi we bakinanye muri Arsenal Laurent Koscienly n’inshuti ye Michael Landeau bari mu bamusabiye kudahamagarwa.
Mu gikombe cy’Isi, ikipe y’igihugu y’Ubufaransa iri kumwe n’ibihugu bya Honduras, Ubusuwisi na Equateur. Umukino wayo wa mbere izawukina ku cyumweru nimugoroba tariki 15 Kamena na Honduras.
Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa iheruka kwegukana igikombe cy’isi mu 1998 kizamuwe na Didier Deschamps uri gutoza ikipe y’igihugu ubu.
Nsengiyumva Faustin
ububiko.umusekehost.com