Digiqole ad

Inyigo kuri ruswa ishingiye ku gitsina yashyizwe ahabona

Kuri uyu wa kane, Transparency Rwanda yagaragaje raporo y’ubushakashatsi yakoze kuri ruswa ishingiye ku gitsina mu bigo by’akazi mu Rwanda.

Ingabire Marie Immaculee asobanura ibyinyigo yasohowe na Transparency Rwanda
Ingabire Marie Immaculee asobanura ibyinyigo yasohowe na Transparency Rwanda/Photo Daddy Sadiki

Abagore cyangwa abakobwa mu gihe basaba akazi ngo nibwo bibasirwa cyane na ruswa cyangwa se  n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Transparency Rwanda yatangaje ko ubushakashatsi bwabo bwasanze 84% by’abagore n’abakobwa basaba akazi bahura n’ibibazo bya ruswa ishingiye ku gitsina. Abatanga akazi cyangwa abagira uruhare mu kugatanga bakaba bagira ibyo babasaba mbere yo kubaha ako kazi.

58.3% by’iyi ruswa ishingiye ku gitsina ubushakashatsi bwayisanze mu bigo by’abikorera ku giti cyabo, naho 51.4% mu bigi bya leta.

Mu byaba bitera ruswa ishingiye ku gitsina, 21% ngo ni ikibazo cy’umushahara muto ku bakozi mu nzego zimwe na zimwe.

Iyi ruswa ishingiye ku gitsina ngo kenshi ijyana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusa ngo 5.6% byabarikorewe nibo batinyuka kubibwira Police, abarikorerwa bakicecekera bo basaga 47,3%.

Ingabire Marie Immaculée umuyobozi wa Transparency Rwanda ati : « tumaze amezi 3 dukora ubu bushakashatsi, abanyarwanda babimenye ko iki kibazo gihari »

Gusa akemeza ko iyi mibare batanga ari iba yabashije kuboneka kuko benshi batinya kuvuga ibyababayeho. Ingabire yashimye aho u Rwanda rugeze mu kurwanya ruswa muri rusange.

Minisitiri Aloyisia INYUMBA wa Ministeri y’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) nawe wari uri muri uyu muhango yavuze ko hagiye gufatwa ingamba kugirango iyi ruswa ishingiye ku gitsina icike, ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, asaba kandi buri munyarwanda wese guhagurukira kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

20 Comments

  • ruswa nk’iyi iba igoye kuyirwanya kuko ni ibintu biba hagati ya boss n’ushaka akazi

  • iyo bigeze ku mirimo biba bigoye kuba iyi ruswa yacika,kuko usanga abantu batinya gutakaza akazi kabo kuko kongera kubona akandi bigoye cyane,kuburyo icyo utanga akazi yagusaba cyose harimo n’imibonano mpuzabitsina uracyemera ariko ukabona aho wikinga ubushomere

  • NUBWO NDI UMBWA ARIKO NDI IMPERUMWE
    UBWO SE ABAGABO IYO BAGASABA UMUGERE BIGENDA GUTE

  • GUSA NJYE MBONA ISI IMAZE GUSAZA KUBWA WAWUNDI WAVUZEKO IGEZE KUMUSOZO,
    NZABA NDEBA AMAHEREZO YIBI BINTU.
    GUSA ABABIKORA BAMENYEKO NABO ABANA BABO BAZABIKORERWA.

  • Biramenyerewe kandi ngo akabi karamenyerwa maze umugabo yakora imbwa ntakarabe. Ubu muzabyitegereze igitsinagore cyose kijyanye dossier isaba akazi cyambara mini cg style bita dernière chance kuko abambaye ingutiya ntawubareba. Dore ikibazo aho gikomereye niba 84%ihohorwa ikabona akazi ni ukuvuga yuko abagabo bangana batyo nabo bavutswa uburenzira bwo kubona akazi.

  • Bene ibi bireze,ariko kandi bazakore research ku kimenyane kirangwa mu gutanga akazi aho ababitanga batanga amatangazo y’akazi,kandi kamaze ukwezi gakorwa,ngo bigize nkana ngo ni transparence,naho ahandi candidats bagakora examen abafite ibisubizo.

  • NONE SE U RWANDA TURARUGANISHA HE KO TUGIYE KUZAGIRA ABAGORE BAKORA ARIKO NTITUGIRE ABABYEYI B’ABANA BACU. EREGA NGO URUDASHINGIYE KU UMUTIMA W’UMUGORE RURASENYUKA NONE RERO MURABE MASO.

  • Gusa nikibazo aho kugirango umuntu ahabwe akazi aruko agomba kubanza kugira icyo atangariza boss. kuki igihe umuntu amara mw’ishuri yiga kititabwaho, aba boss nabo babigize urwitwazo aho ukorana exam n’umukobwa mwajya waba umurusha amanota make bakamuha akazi ngo ni Genger promotion

    iki kgo kirwanywe nuko habaho guhindura imyunvire kuri buri umwe wese akumva ko agomba kubana akazi kuberako haribyo azi gukora. ibi bigira negative impact in daily activities of organization, kuko umuntu yahawe akazi batitaye kuri performance ye ahubwo bakitako yasekeye boss neza.

  • Mmwiriweho Banyarubuga,

    please go ahead with your comments. And thank you so far….

    Jyewe cyakora ndabamenyesha ko, ubutumwa mwanditse hano, niba koko ariko byifashe ku kazi, byambabaje cyane. Bimwe twirirwa tulirimba ngo CORRUPTION = INYOROSHYO twayihaye akato, noneho turibeshya. Biriya muvuga ni AKARENGANE KAMBAYE UBUSA. Baca umugani bati: „Urwishe inka ruracyayirimwo“ koko….

    For sure, it must become a presidential issue. He will have to be, once more, very „FURIOUS“
    about it!!!….

    Mugire Amahoro, uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Twese duhagurukire kuyirwanya naho ubundi iratumara hariyo barimo kwiyibagiza yitwa icyenewabo aho usanga muri association ntashatse kuvuga izina ikorwamo n’abantu bo mu miryango ibiri gusa bivuze abo ku muyobozi mukuru n’abo ku mukurikiye kugeza aho bagenda muri Europe mu izina ry’association ngo bagiye muri za mission zidashira, bamwe bakagenda burundu.Mubihagurukire kuko bakoresha abantu badafite ubushobozi.

    • Mbere yo kuyirwanya, twigishe abakobwa ko bakwiye kutwubaha nka basaza babo. Ubu se ko batavuga ibibera mu mashuri, cyane amakuru na kaminuza. Ubu se nta myanya twabuze kubera iy mpamvu. Ubu se tuzarenganurwa na nde? Inteko izadutumire kandi tuzayiha icyo gukora. Yego ngo ni Gender Promotion, ariko hanihishemo Sexuality promotion

      MURAKOZE

  • Mba muri Amerika ariko ndashaka kubamenyesha ko ikimenyane kiba hose.

  • Hari inkovu kigira se? Bazirinde nkongwa gusa! Hababaje twe tutakimeze ubwo nitwe tuzakomeza gupfana ubwenge. tuzasazira mu nzira na za ” j`ai l`honneur de…., or I hereby apply for…..” abakimeze bakabona batananditse.
    HARYA UBWO NGO ABAGABO TURARENGANYA GUSA TWE MUGIRA NGO NTITURENGANIRAMO!!!!!

    • ubu se mu bigo bifite ba boss b’abagore ugiye uri umusore w’igikundiro ntiwabiherwa akazi?ngirango ibi biba ku mpande zombi,burya ibyo wakora byose ariko ukabona icyo ushaka nta kibazo

  • ngo inyama ibaze ntihomba!!!!!

  • Narabivuze muranseka, buri mukobwa cg umudamu atinyutse agatanga ubuhamya bw’ukuntu yageze kumwanya ariho mu kazi, benshi bakwipfuka amatwi! Uzarebe mu nsengero ntibashobora kuvuga ko bashima Imana ko yabahaye akazi kuko nibo baba bazi aho bagakuye, dusabirane dusabire n’abasore batararongora, bategereje kuzakomereza aho tugejeje!!!!

  • Qui dit bonjour à une femme dit aurevoir à l’argent

  • Who says hello to a woman says goodbye to the money

  • Reka niririmbire! mbega agahinda mbega umubabaro biragoye gusobanura none ubu numva mbihaze birenze urugero byarenze urugero!(MEDDY).

    Abagabo bakore imirimo y’amaboko!abakimeze bakore mu biro nta kundi byagenda, ubwo natwe igihe zizagerwaho abazimeze tuzakabona muhumure sha!!

  • Muraho Bavandimwe-Basomyi ba „Umuseke.com“:

    Karibu Nehemie says:

    „HARYA UBWO NGO ABAGABO TURARENGANYA GUSA TWE MUGIRA NGO NTITURENGANIRAMO!!!!!“

    Habari gani mtoto wa kwetu. Karibuni we Nehemie, unasema muzuri sana….

    Bantu rero, usibye urwenya n’amakabyo, jyewe nasomye ibitekerezo byanyu, maze ndongera ndabisoma sinabisogongera, ahubwo ndabisesengura……

    Kenshi byansekeje, ubundi birambabaza, nyuma nsigara mfite agahinda….

    Yenda munseke cyangwa muvuge ko ndi umuswa, ariko hano kuli runo rubuga mpakuye ISOMO-BUSOMO, mpakuye inyigisho nyinshi ntali nzi…

    Urugero: „Iyo natekerezaga UBURINGANIRE bw’ibitsina, numvaga iteka ko tugomba kurenganura IGITSINA-GORE kuko ali cyo gipyinagazwa. None abasomyi batali bake barahamya ko, haba mu mashuri, haba ku kazi, akarengane katajyana n’igitsina-gore gusa, ahubwo ko kibasiye n’igitsina-gabo“. Ibyo jyewe ntabwo nali mbizi, ntabwo nashoboraga no kubitekereza….

    Muli make, nizeye ko MI INGABIRE kimwe n’umuryango akuriye, nizeyeko INZEGO ZA LETA kwa Honorable Aloyizia INYUMBA zikurikirana, ndetse zikaza na hano kuli interneti zikisomera ibi bitekerezo mutanga…

    Jyewe Ingabire-Ubazineza, aho nishyikira, mu Banyarwanda nganira nabo, ibi tuzajya tubiganiraho…

    YES FOR SURE, WE WANT GENDER EQUITY. WE WANT SOCIAL JUSTICE. BUT JUSTICE IS A TWO-WAY PROCESS. OKAY!!!

    Murakoze, uwanyu Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish