Digiqole ad

Christine yasigaye wenyine, ubuzima buracyamugoye nyuma y’imyaka 20

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Nyiransengimana Cristine afite imyaka itanu, avuka kuri ba nyakwigendera Kagabo Patrick na Mukandinda Speciose, yavukiye ahitwaga komine Mwendo (mu Birambo) hari muri Perefegitura ya Kibuye, ubu aba mu mujyi wa Korongi, ntarabona inzu yuzuye yo kubamo, agerageza kwirwanaho ngo abeho.

Nyiransengimana Cristine wasigaye wenyine, nyuma y'imyaka 20 aracyafite ubuzima bumugoye
Nyiransengimana Cristine wasigaye wenyine, nyuma y’imyaka 20 aracyafite ubuzima bumugoye

Uyu mukobwa utihanganira ibyamubayeho (rimwe na rimwe mu kiganiro n’umunyamakuru imvamutima zamurushaga intege akarira), yavukanaga n’abana batanu na we wa gatandatu. Se umubyara Kagabo ngo yari umukirisitu Gatolika uzwi na benshi aho yari atuye. Bose barishwe.

Jenoside itangiye, Kagabo yanze guhunga, Interahamwe ziramwica na ho umugore we Mukandinda yatemwe n’Interahamwe zimujugunya mu musarani, akirimo umwuka, ahamara iminsi bamuvanamo ariko nyuma aza gupfira kwa muganga, ni ibyo Christine yabwiwe. Yibuka ariko ko yabonye nyina bamutema ariko ntashiremo umwuka.

Christine Nyiransengimana yaje gusigara wenyine bitewe n’uko yanganaga muri Jenoside avuga ko hari byinshi atibuka kuko ngo abaturanyi ni bo bamubwira ibyabaye. Abavandimwe bo bose bagiye bamubwira uko bishwe bose bagashira.

We yarokotse ku buryo atazi neza gusa yibuka ko babagaho bihishahisha, ndetse avuga ko afite igisare cyo kutumva neza yatewe n’ibuye rinini ryamwituyeho bihishe mu mukoki mu gihe bahigwaga muri Jenoside.

Yaje kujyanwa mu kigo cy’imfubyi i Shyogwe mu Ntara y’Amajyepfo (Gitarama), nyuma muri 2002 hajyaho gahunda yo gusubiza abana b’imfubyi aho bakomoka, ni ko kujyanwa mu kigo cy’imfubyi i Nyamishaba (Kibuye).

Yarize arangiza amashuri yisumbuye ubwo ibigo by’impfubyi byafungwaga yajyanywe mu murenge w’iwabo wa Gashari kugira ngo ashakishe umuryango wamwakira.

Muri uwo murenge yabuze abantu bamwakira, ubuyobozi bw’Umurenge bumwohereza mu murenge wa Bwishyura (mu mujyi wa Karongi) aho yakuriye, hari muri 2008.

Yakomeje gushyira igitutu ku buyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura ngo bumushakire aho aba, ariko bakamubwira ko ikibazo cye kizakemuka, agategereza.

Icyo gihe hari abana b’imfubyi bafite abantu bo muri Amerika babafasha barabashakiye inzu, i Karongi nibo yabanaga nabo ariko nyuma baza kujya muri Amerika abandi bashaka abagabo n’abagore, Nyiransengimana asigara wenyine nanone.

Yakomeje gusaba aho kuba, nyuma haza kubaho ibikorwa bya gisirikare byo kubakira abavuye ku rugerero, haza gusaguka inzu itari yuzuye basaba Umurenge ko washaka umuntu ukennye bakayimuha ni bwo bahisemo Nyiransengimana.

Iyo nzu yari itarashyirwaho inzugi, nta bwiherero nta n’igikoni ifite, gusa umwe muri ba bana bagiye muri Amerika yamwoherereje amafaranga Nyiransengimana ngo agure inzugi ebyiri urw’inyuma mu gikari n’urw’imbere.

Ubuyobozi avuga ko usibye kuba bwaramuhaye inzu nta kindi buramufasha mu kugirango inzu yuzure neza.

Uko abayeho

Hari abandi bana b’imfubyi bari bacumbikiwe mu nzu ya Caritas iri hafi y’Ikiyaga cya Kivu ku ihembe rya Bwishyura. Aha niho abana n’umwana w’umuhungu na we w’imfubyi kuko abandi bagiye kwiga.

Afite impungenge nyinshi z’aho azerekeza kuko iyi nzu babwiwe na Caritas ko bayikeneye, mu gihe iye atayijyamo itaruzura neza.

Ati “Ubuzima buracyakomeye nyuma y’iyi myaka kuko n’inkunga Umurenge wajyaga uduha yarahagaze.”

Ubu acuruza imyenda ku nguzanyo ya 40 000Rwf yahawe n’umwe mu nshuti ze, yabona inyungu akagerageza kumwishyura.

Avuga ko nta bushobozi afite bwo gusana inzu yahawe ariko agikomeje gusaba ko yafashwa kuzurizwa iyi nzu kugirango abone aho kuba.

Icyo ashoboye gukora yiyumvamo ngo ni ubucuruzi, gusa akanavuga ko abonye uko yiga imyuga yakwiga kuko atigeze abasha gukomeza kwiga kubera ubwo buzima bukomeye akirimo.

Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe byemeye kumuvura ikibazo cy’ugutwi agakira, nubwo nta gihe arahabwa ariko afite ikizere cyo kuvurwa ugutwi agakira neza.

Christine Nyiransengimana aboneka kuri tel (+25) 072 59 68 860

Nyiransengimana ahagaze imbere y'inzu yubakiwe muri Army week
Nyiransengimana ahagaze imbere y’inzu yubakiwe muri Army week
Imwe mu nzu zahawe abavuye ku rugerero bafite ubumuga
Imwe mu nzu zahawe abavuye ku rugerero bafite ubumuga
Bigaragara ko mu nzu yahawe imwe mu miryango yo mu nzu imbere idafite inzugi kandi ntikaze neza
Bigaragara ko mu nzu yahawe imwe mu miryango yo mu nzu imbere idafite inzugi kandi ntikaze neza
Bigaragara ko inzu yayihawe ituzuye byo kumwikiza, hakenewe igikoni, ubwihererero no kuyuzuza neza
Bigaragara ko inzu yayihawe ituzuye byo kumwikiza, hakenewe igikoni, ubwihererero no kuyuzuza neza

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko FARG igihe yabereyeho ko Leta iyishyiramo amafaranga, abakozi tugashyiramo amafaranga buri kwezi, ubu koko farg iyo idafashije umuntu nk`uyu ifasha nde ko mbona ari mu basigaye ari incike kandi barokotse bakiri bato? No kuzuza inzu igeze hariya koko? Nibirangira ngo kugira ngo abeho yagujije 40.000 niyo acuruza?? birabaje!

  • COURAGE…!

  • komera Mama , kandi Rata jya umenya gushima ibyo wahawe , wumve aba bikoze nibura hari intambwe bateye, tunashima abamwubakiye iyinzu nubwo hari bikibura , ariko niburas ubu yabona aho kwikinga ataraye mumuhanda.

  • Mbega inkuru iteye agahinda, ubuse koko ubuyobozi bw’aho atuye niyo butagira icyo bumuha basi ntibwamukorera n’ubuvugizi kweli!!! Murakoze gutanga Nº za Tel, abo bikoze ku mutima tuzamufashe, kuko nawe siwe wahisemo kuba muri buriya buzima bw’imihangayiko, ariko Imana izamucira inzira yo kubisohokamo.

  • azanandikire ambwire icyo namufahamo kandi nzamufasha mbikuye kumutimaImana ikomeze kumugirira neza kandi yihangane ntakihebe

  • jewe iyinkuru y.uyu mwana irambabaje ariko IMANA imuzigame kandi izomucira icanz..o ave murizo ngorane nzomuhamagara kuri fone yiwe mubaze ico nomumarira cihutirwa.

  • Ihangana mama Imana ya gusize arakuzi kandi izakugirira neza.ntukice intege  ubuzima urimo gucamo boshobora guhinduka

  • Sad story! Kuberiki umwana abaho buriya buzima kweli?? Victim of bad history kweli!! Ariko haracyari ibyiringiro ko hari icyakorwa. Ihangane. FARG???, UMURENGE?? AKARERE?? ETC..Ubu kweri iki kibazo kirakomeye ku buryo cyabananiye??

  • ohhh my God, so birababaje cyane kumva umuntu yaragize ibibazo  byinshi nkabiriya nigihe  yagahumurijwe ngo ejo he hazabe heza ahubwo agatereranwa na bayobozi.ariko ujyewe wizera imana gusa. yesaya niwe ubivuganeza ngo harigihe inshuti nabavandimwe bazagutererana ariko ngo njyewe ndu witeka imana yawe sinzagutererana. ubwo rero ntugacike intege kko abagutererana bose nabo bafite igihe cyabo bazatabaza  bagasubizwa nka wa mukire watabaje razaro kdi yaragaburiraga imbwa ze akamwima nibivuye ku meza ye. so,  your story life touch me  so much but  they took our parents and everythings but they are never took our future be strong my sister god be with you.

  • Murakoze rwose kumukorera ubuvugiza. May God bless you and her.

  • nukuri ndashimira cyane lmana ya murinze akaba akiriho.gusa ndashima n,umuseke wamukoreye ubuvugizi nukuri abagira neza bakwiye kumufasha cyane cyane nka akarere ndetse na FARG.,nanjye nzamuhamagara ndebe ko haricyo namufasha.ndasaba abagiraneza murebe inkunga mwatera uyu mwana wacu.bamwubakire bamuhe nibimubeshaho kugirango akomeze ubuzima bwe buzira umuze. i wish u God bless u.christine humura lmana irakuzi.kandi pole sana .

    • yooooooooooo, sha humura uwiteka azagukorera ibikomeye , knd wibuke ko Esthter yari imfubyi ubwo yarerwaga na MORIDEKAYO ariko Imana yaramutabaye aza kuba umwamikazi nawe azagutabara ijambo ryimana riravuga riti yemwe abarushye nabaremerewe nimuze munsange ndabaruhura ,humura  sha umwami yesu arakuzi turakomeza kugusengera gusa shyira ibyiringiro kumana ariko se koko kuki uyumukobwa bamutereranye bingana uku ariko ntacyo nyuma yibigeragezo nibisubizo  gusa uwiteka nanfasha nkaza murwanda vuba nuko ntari hafi nanjye nzagira icyo ngufasha uwo mwana ihangane kndi ukomeze gusega uzatabarwa vuba

      • umva mbese niba ukeneye kumufasha se ningombwa gutegereza ko uza murwanda,nkaho akeneye ko umuheka ,ikranabuhanga rirahari niba ushaka kumufasha ntibyakubuza..mujye mureka imitwe

Comments are closed.

en_USEnglish